umupfumuUbeshya umunsi ntubeshya iminsi:Umutoza Eric Nshimiyimana amarozi amuteje bomboli bomboli !!!

Ingoma ya De Gaule ntabyo itazazana mu mupira w’amaguru,noneho  hajemo amarozi

 Umupira w’amaguru uvugwamo ubufindo bwinshi maze bamwe bazi kurya bagatyaza amenyo yo kurya iby’abapfu bashyira abapfumu . Abatoza n’abakinnyi burya ngo iyo ntacyo bamabariyeho ntabwo bajya mu kibuga.

umupfumu

Abakinnyi n'abatoza bemera abapfumu akabo kashobotse

Eric Nshimiyimana yavuzweho amarozi yirukanwa mu ikipe ya APR FC nyuma yarakomeje agenda ashushanyirizwa inzira y’ubutoza none ubu yari ageze mu ikipe y’umujyi wa Kigali. eric nshi

Umutoza Eric Nshimiyimana gutoza biramunaniye namanike amaboko

Ubeshya rimwe ntubeshya kabili kuko ikipe itozwa na Eric ariyo ASKigali yugarijwe n’ibibazo by’ingutu. Amarozi barayahakana ngo ntayo. Eric we ubwe yatangarije bimwe mu bitangazamakuru ko nawe yumvise izo nkuru mu ikipe ye atoza bikamubera ikibazo. Umutoza Eric ntabwo asobanura neza uko umukinnyi we cyangwa abakinnyi be baroganye ahubwo avuga ko ngo byabaye nk’urwenya nyuma bigafata intera ndende.

askigalirayon151As Kigali iratabarizwa

Niba rero bamwe mu batoza bemera amarozi umupira w’amaguru uravahe?uraganahe?Amarozi niba atangijwe na Eric muri AS Kigali nibidakumirwa bizasatira n’andi makipe. Abayobora amakipe muhagurukire iki kibazo kidasenya Ruhago nyarwanda nayo yarisanzwe idashinga. Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *