Nkurunziza Apolinaire arasaba ko cyamunara yakorerwe imitungo ye yateshwa agaciro

Ministeri y’ubutabera hamwe na ministeri y’uburenzi zifite akazi gakomeye muri iki gihe. Ibyo bitangajwe mu gihe mu ntara ya MAJYARUGURU  mu karere ka MUSANZE  habonetse umuhesha w’inkiko wateje cyamunara umutungo w’umugabo witwa Nkurunziza Apolinaire atabifitiye uburenganzira akaba yarateje cyamunara avuga ko Nkurunziza afite ideni yanze kwishyura mugihe amakuru agera kukinyamakuru ingenzi avuga ko nta kibazo afite cyatuma bamutereza imitungo ye cyamunara.

Abantu benshi bakibaza impamvu bivugwa ko uwateje cyamunara atabifitiye uburenganzira ese ni ryari  Umuhesha w’Inkiko agira uburenganzira bwo gukoresha cyamunara ku mitungo itimukanwa.ninde ubyemererwa  haba hashingiwe kuki .thomas ptho copy

Mba narafashe umwanya nkakora sinakwihanganira umuntu ushaka kurya ibyo atavunikiye yihishe inyuma y'ubutabera mba narababaye niteguye kuburana nawe kugeza igihe ansubirije imitungo yanjye

Ubwo twateguraga iyi nkuru twifashishije bimwe mu bitabo byamategeko twitaye kungingo ya 35 dore icyo ivuga:iyi ngingo ya 35 y’itegeko rya’abahesha b’inkiko ivuga ko Umuhesha w’Inkiko  uri kwimenereza umwuga  ibyo bita mu ndimi za mahanga (stage) yemerewe gukora byose ukuyemo guteza cyamunara  y’imitungo itimukanwa .

.

Ibyo  bikaba aribyo byatangaje abantu benshi mugihe bumvaga ko Uwamariliya Angelique yihaye ububasha atemerwa n’amategeko ubwo yatezaga cyamunara w’umutungo utimukanwa mugihe yari mu kwimenyereza umwuga.

Ubwo umunyamakuru wacu yageraga muri ako  karere ka Musanze hanze y’urukiko rw’ibanze ubwo iburanisha ryari rirangiye habonetse abaturage hanze bagendaga bijujuta bibaza niba ibintu biri gukorwa n’Uwamariya Anaagelique leta y’urwanda yaba ibizi.nkurunziza 0123

Uyu ni Nkurunziza ari gusobanurira abantu akarengane yahuye nako gatewe n'Uwamariya Angelique

Hibazwaga ibyo mugihe  yamaze gukora ibintu bitandukanye ku mutungo wa Nkurunziza aho yaramaze gutanga itegeko ryo gufatira imitungo itimukanwa ya Nkurunziza ,atanga itegeko ryo kwishyuza kungufu amafaranga urukiko rutagennye angana na miriyoni enye n’ibihumbi maganabiri kandi urukiko rwarategetse miriyoni eshatu n’ibihumbi ijana.

Igitangaje muri ibyo ni uko  yaba yarahimbye ordonnance afatanyije n’abo yishyuriza  ishyiraho umunsi wo guteza cyamunara ayiheraho atanga itangazo.ateza cyamunara imitungo itimukanwa yihishe inyuma ya Maitre Sebahire Roger David.

 

nkuru yawe 123

Ubu ngiye gutegura neza urubanza ejo nzarebe icyo azireguza agomba gunsubiza imitungo yanjye ndetse ni indishyi kubwumwana yantesheje nirirwa nirukanka mu butabera

Avuga ko  Nkurunziza yanze kwishyura kuneza.

 Ikindi uwo Uwamariya Angelique  ntiyigeze ashaka kumenya andi makuru kumitungo ya Nkurunziza yimukanwa (kuko nibyo yari anafitiye uburenganzira nk’uwimenyereza umwuga) ngo arebe niba ubwishyu asabwa hari ahandi bushobora kuva Atari mumitungo  itimukanwa nk’uko biteganywa n’ingingo ya 285 y’itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza mbonezamubano .

Ibyo byose byakozwe  mu gihe Nkurunziza yari afitanye amasezerano yo kwishyura uhagarariye abamutsindiye indishyi z’akababaro  ariwe Twizeyimana Kwitonda Emerita aho yahise amwishyura kuri konte ye ayangana na kimwe cyakabiri cyayo urukiko rwari rwari rwaragennye  ni ukuvuga miriyoni imwe n’ibihumbi Magana atanu mirongo itanu yaje guhakana ko atabonye ariko akaza kubyemera nyuma bigeze muri polisi .

Tukazakomeza kubakurikiranira uko urwo rubanza ruzasoza

Banganiriho Thomas

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *