APR FC yongeye yabatijwe na Rayon sport izina rya binezero

Izina binezero ryongeye kumvikana hagati ya Rayon sport na mukeba wayo APR FC

rayons

Ndori na bagenzi be umutima nturasubira mugitereko

aha rero byari bikomeye hagati ya Rutahizamu wa Rayon Nshuti nab a myugariro ba APR FC abakubita amacenga amaze kwigaragaza  ko afite impano za ruhago  . 

rayons1

Rutahizamu wa Rayon sport Savion yahahamuye Rwatubyaye na bagenzi be bo muri APR Fc

Imbyino zisingiza Rayon Sport, izisingiza Imana, izikwena APR FC  umudiho ni bimwe mu bintu byaranze umukino wahuje amakipe y’amakeba ariyo Rayon Spots FC na APR FC zose zibarizwa mu cyiciro cya mbere cya shampiyona y’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri kuri Sade Amahoro i  Remera ibyo bikaba byari.ku ruhande rumwe rw’abafana ba Rayon sport naho urundi ruhande rw’abafana ba APR FC rwari rwitangiriye itama kubera kugushwaho imvura y’ibitego.ra

Iranzi yahahamuwe ni imvura y'ibitego yanyagijwe na Rayon sport      

Uyu mukino watangiye saa kumi nebyiri z’umugoroba abantu benshi bibaza ko ubwo umukino ubaye mu mi byizi abafana baza kuba bake ,ariko siko byagenze kuko stade yakubise ikuzura.ra1

Abafana ba APR Fc kubera rutahizamu Kasirye wa Rayon sport bitangiriye itama kuva umupira utangira kugera urangira

Mbere y’uyu mukino abafana b’impande zombi barahigaga nk’uko bisanzwe bigenda buri ruhande rwemeza ko intsinzi ariyabo abandi aribyo kuko babaga bafite icyo bashingiraho.ra123

Aba Rayon bakomeje kubyina murera mu ma stade atandukanye

Umukino ugitangira induru yari yose ku mpande zoze ariko abafana ba APR FC umunezero wabo ntiwatinze kuko ku munota wa munani  w’igice cya mbere Kasirye Davis yongereye umunezero w’aba Rayon naho abafana b’APR bayoberwa ibibaye ariko bumva ko ari igitego cya gisida bakishyura.

app

Amarange yabumiyeho

Ku munota wa 32 Kasirye Devis yongeyemo igitego kindi aricyo cyacecekesheje abafana ba APR FC basigara biha icyizere ko mu gice cya kabiri ibintu biri buhinduke, bati buriya umutoza yabibonye ari bukosore amakosa.ka

Rutahizamu wa Rayon sport Kasirye yacenze Rutanga wa APR Fc yitura hasi

Igice cya kabiri kigitangira Isimail Diarra yongereye urusenda mu gisebe noneho icyari abafana ba Rayon Sports Murera yari yose naho abafana ba APR FC  bo batangira gusenga Imana ngo ibitego ntibyiyongere batinya kubatizwa amazina nka “BINEZERO” cyangwa “SIXBERT” aribyo byaje kurangira Kasirye Devis atsinze Hat-Trick ye ikaba ari nayo itsinzwe n’umukinyi bwa mbere mu mukino uhuza ayo makipe kuva atangiye guhura akaba ari nabwo yahise ayibatiza BINEZERO ku munota wa 88.

Aba_bafana_ntibaryohewe_kuri_iki_cyumweru-422ea

Rwarutabura aracyabyina murera tu

r

Ababakinnyi barasaba ifaranga bagatwara championat

rd

Rayon sport nayo abafana bayo bakubita ingoma zo murwego rwo hejuru

mu

Abafana ba Rayon bishimira ko bongeye kubatiza APR Fc Binezero

Ku bafana bakurikiranaga uyu mukino babonye uburyo Rayon Sports yarushije mucyeba ku mpande zose kuburyo itigeze ibona koroneri uburyo bwose yabonaga imbere y’izamu abakinnyi babubyazaga umusaruro, aha bakemeza ko n’ibitego byari kuba byinshi kuri biriya byabonetse.

Gakwandi James

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *