Kwigabiza imitungo ya rubanda ni ugufungura byoroshye inzira yÔÇÖuburoko ugahanwa

Imyaka ibaye myinshi u Rwanda ari igihugu gifite ubwisanzure mu butabera, iterambere ry’umunyarwanda rikiyongera kuko ntababashaka kurya ibye atabivunikiye.nyamara kandi uko umubare w’ abanyarwanda ukomeza kwiyongera ni nako ibibazo hirya no hino bikomeza kuba ingorabahizi,bamwe bagatangira gushakira ubuzima aho budashoboka.

nkuru yawe

UYu Nkurunziza ufashe ibitabo mu ntoki ni umuhanga mu bwubatsi dore ko Uwamariya yamubujije no gukomeza amashuri ye mu bufaransa kubera kumuhoza mu manza

ni muri urwo rwego hakomeje kumvikana hirya no hino amakuru avuga ko bamwe mubahesha b’inko bakomeje gushaka kwigabiza imitungo y’abanyarwanda bihishe inyuma y’amategeko bitwaza ko ibyo bazabikora abaturage bagaceceka ntibamenyeko ubwo babaga bari mu ishuri nabo basomaga amategeko yabaga yasohotse uwo munsi.mu igihe bitabashije guhira umuhesha w’inkiko Irakiza Ntagomwa Elie guheza umutungo wa Rwabukwisi Jean ubwo yaramaze gucura umugambi wo kurangiza urubanza rw’umuntu utarabayeho ubutabera bukaza gutahura ko icyo yari yakoze yita irangiza rubanza,urwo rubanza rutigeze rubaho bituma akatirwa igifungo.igitangaje kandi giteye ubwoba ni uko bitatumye abahesha b’inkiko bagira ubwoba kuko ubu mu karere ka Musanze umugabo Nkurunziza Apolinaire yahagurukije urubanza aregamo uwamutereje imitungo mucyo Nkurunziza yita ubugure bujura  ni ubwo Uwamariya Angelique we avuga ko ari cyamunara.Apolinaire ati:cyamunara yabaho ite ntategeko na rimwe ryubahirijwe.tubibutse ko uyu Uwamariya Angelique ateza imitungo ya Apolinaire atarabifitiye uburenganzira nkuko amategeko abivuga ku muntu wese uri kwimenyereza umumvuga adafite uburenganzira bwo guteza cya munara ku mitungo itimukanwa.uwamrar

Nkurunziza Apolinaire yemera ko imitungo ye izagaruka

imbere y’ubutabera mbere y’uko iburanisha rirangira babajeje niba hari icyo Nkurunziza yakongeraho ati:nyakubahwa mu camanza ndagira ngo mbambwire ko uyu Uwamariya Angelique yakoze amakosa icumi muri cumi narindwi ministri w’ubutabera yavuze abahesha b’inkiko bajya bakora ayo makosa nayo muzayiteho mubushishizi bwanyu mu mikirize y’urubanza ni mvumve namwe,

busingye

Minisitiri w’ubutabera mu Rwanda Busingye Jonston yashimangiye ko abahesha b’inkiko b’umwuga mu Rwanda badakora ibyo bashyiriweho kandi ko batandukira inshingano zabo biciye mu makosa menshi.

Busingye yerekanye amakosa bakora kandi ko bayakora bagamije indonke zabo.

Makuruki yabegeranyirije amakosa Minisitiri Busingye yagaragaje aranga abahesha b’inkiko b’umwuga mu Rwanda.

1.Kutamanika amatangazo ya cyamunara

Minisitiri yavuze ko hari abahesha b’inkiko batamanika amatangazo ya cyamunara bakumava bazabyuka bakajyenda bagateza cyamunara bitewe n’inyungu zabo ku giti cyabo baba bishakira.

2.Abateza cyamunara ku itariki itaratangajwe.

Minisitiri kandi yemeje ko hari abahesha b’inkiko bahindura amatariki ya cyamunara ku nyungu zabo bwite kandi ahamya ko ruswa ariyo iba yihishe inyuma yabyo.

3.Hari abatamenyesha icyamunara abo bishyuza.

Minisitiri Busingye ashimangira ko hari abahesha b’inkiko bitwaza icyo bari cyo ntibamenyeshe icyamunara banyir’imitungo izatezwa cyamunara, bakabatungura bakaza bagateza imitungo gusa batitaye kuri nyir’imitungo igiye kugurishwa.

4.Abagurisha imitungo uwatsinze akishyurwa, asigaye ntahabwe nyiri icyatejwe cyamunara cyangwa ngo amenyeshwe aho yashyizwe.

Minisitiri Busingye yavuze ko hari abahesha b’inkiko bakora ibi kandi ko amafaranga asigaye abenshi bahita bayitwarira kandi atari ayabo.

5.Kurangiza urubanza igice.

Minisitiri yavuze ko hari abahesha b’inkiko barangiza urubanza igice hakishyurwa uwareze agatsinda ariko amafaranga ya Leta yo ntiyishyuzwe.

6.Kurangiriza urubanza ku kitarategetswe n’urukiko.

Aha naho minisitiri yavuze ko hari abahesha b’inkiko barangiriza urubanza ku kitarategetswe n’urukiko, bagateze cyamunara icyo urukiko rutangennye bagendeye ku nyungu zabo bwite.

7.Kutarangiza urubanza mu gihe cyateganyijwe n’amategeko.

Minisitiri yemeje ko hari abahesha b’inkiko batinda kurangiza urubanza cyangwa bakarurangiza mbere y’igihe cyategenyijwe n’amategeko, aha naho Minisitiri yashimangiye ko biterwa n’abahesha b’inkiko batandukira itegeko ahubwo bakiyumvikanira n’umwe mu baburanye bitewe n’ibyo yamwemereye.

8.Kutagira amasezerano yanditse y’uko urubanza rwarangijwe.

Ibi Minisitiri yavuze ko bibaho hari abahesha b’inkiko barangiza urubanza mu magambo, yavuze ko bitera impaka iyo hagize utemera ibyumvikanye ho. abasaba gukora inyandiko z’ibyumvikanyweho, ngo kuko bose bazi kwandika.

9.Kudaha agaciro gakwiye ikigiye gutezwa cyamunara no kutiyambaza abahanga mu kukagena.

Iki Busingye yagisobanuye arakaye, avuga ko hari abarenganywe imitungo yabo igatezwa cyamunara ku mafaranga make cyane bitewe n’ibiganiro byabaye hagati y’umuhesha w’inkiko n’ugiye kugura uwo mutungo.

Minisitiri yabibukije ko bataba bagiye guhana uwatsinzwe ahubwo ko baba bagiye guha ikintu agaciro kacyo. Abategeka ko bagomba kuzajya bagurisha ikintu ku mafaranga menshi ashoboka kandi bakitonda ntibahubuke bakarindira uzazana amafaranga menshi kurusha abandi.

10.Gushyira amafaranga yishyujwe kuri konti y’umuhesha w’inkiko aho kuyashyira kuri konti y’urukiko nk’uko itegeko ribivuga.

Iyi ngingo nayo Minisitiri yayivuganye uburakari yihaniza abahesha b’inkiko ko iki kintu kidakwiye kuko amafaranga y’akazi ntaho ahuriye n’ibibazo baba bafite iwabo mu ngo.

 Tubamenyesheko ubwo twari twicaye mu cyumba kiburanisha ntakintu nakimwe yigeze yiregura kuri izo ngingo zose zivuzwe haruguru ahubwo yahisemo kwihanangiriza Nkurunziza ko ibyo baburana byaba ibanga bikareka kumvikana mu bitangazamakuru.nyamara ntitwabashije kumenya impamvu zicyo kifuzo cye mubo twaganiriye bavuze ko ari kugirango inkuru y’ibyo ashobora kuba yarakoze itamenyekana mu banyarwanda.

uwamrar uwamariya uwam, nkuru yawe

BANGANIRIHO Thomas

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *