Gitifu Manevure yasuzuguye Meya wa Kicukiro

Ubu hari inkuru ikomeje kuvugwa mu karere ka Kicukiro niri hagati ya Gitifu w’umurenge wa Gatenga ariwe Manevure wategetswe na Meya w’akarere ka Kicukiro kwandika afungura rw’itorero rya EDNTR kuko n’ubundi niwe wari wabaye Nyirabayazana wifungwa ryarwo. je

Meya wa Kicukiro yasuzuguwe na gitifu Manevre

Ibi byose byabaye kubera uwiyita Bishop ariwe Twagirimana Charles uvuga ko azabuza itorero umutekano kugeza ashyizwe mu buroko. Twagirimana yamaganywe mu ntara y’amajyepfo none no mu mujyi wa Kigali bamutahuye basanze ari uguteka umutwe atagira ubuziranenge bwo kuyobora ijambo ry’imana ,mugihe nawe atazi kwiyobora.karoliTwagirimana yabaye Bishop isegonda none akubitiwe ahareba i nzega

Ubu rero ikiriho kinateye impungenge ni uko hari itsinda rikomeje kuyobywa na Twagirimana na Rwamunyana ngo bazage kubuza umutekano mu rusengero rwa EDNTR ruherereye mu murenge wa Gatenga mu kagali ka Karambo. Amakuru agera ku kinyamakuru ingenzinyayo yemeza ko Meya Nyirahabimana yategetse Gitifu Manevure ko agomba kwandika ibaruwa yo gufungura urusengero rwa EDNTR.Ibi rero ntabwo byubahirijwe kuko Manevure atabikozwa akabwira ubuyobozi bwa EDNTR ko nihagira ubasagararira bazamuhamagara. Abasesengura ibya Manevure basanga ari imitwe kuko n’ubundi asanganywe ubucuti bwihariye n’umutekamutwe Twagirimana Charles ukomeje kuyobya abantu ngo azabaha amaparuwase. Ikimaze kugaragara ni uko ibirego byari byatanzwe na Twagirimana yatangiye gutsindwa kuko basanga aregera ibitari mu nshingano ze. RGB yakuriye agahu Twagirimana imwemeza ko ibyo akora bitagendanye n’ihame ryo kuyobora amadini. Andi makuru azunguruka aremeza ko Twagirimana na Rwamunyana bazagaba igitero muru sengero rwa EDNTR ku karambo kugirango rwongere rufngwe. twa2Rwamunyana ngo yiteguye kubuza umutekano EDNTR ku cyumweru

Ibi nibyo bitegerejwe ku cyumweru. Rwamunyana ngo niwe uzayobora icyo gitero cyo ku cyumweru. Inzego z’umutekano zibe maso. Akarere ka Kicukiro niko gahanzwe amaso kubw’umutekano. Niba buri wese akeneye umutekano na EDNTR irawukeneye kuko nayo ibarizwa mu karere ka Kicukiro. Abakurikirana ibya Twagirimana na Rwamunyana barasanga bimaze kuba agatereranzambe muri EDNTR bayibuza umutekano

 


Banganiriho Thomas

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *