Camarade umunyamabanga wa APR FC Gusezererwa ku mirimo ye.

Inkuru zikomeje gucicikana mu ikipe ya APR FC ziravuga ko umunyamabanga wayo ariwe Kalisa Adolphe Alias Camarade ashobora gusezererwa k’ubunyamabanga. Impamvu zo gusezererwa k’ubunyamabanga bw’ikipe ya APR FC ni kubera ko ikipe ikomeje gutsindwa cyane kugeza naho abakinnyi bitwar nabi ndetse bikanabaviramo guhagarikwa mu gihe kitazwi. aime bayisen

                         Iranzi Jean Claude

Ubunyamabanga ni akazi gakomeye aho kaba hose.Amakuru ava ahizewe kandi mu bizerwa b’ikipe ya APR FC aremeza ko Kalisa Umunyamabanga mukuru wayo yabonye amakosa abaye ku kibuga cya Kamarampaka i Rusizi ubugira kabiri kandi ariwe wajyanye n’ikipe ashaka amayeri yose yo kwerekana ahari ikosa mbere y’uko abazwa impamvu ikipe yatsinzwe n’ibibazo abakinnyi yagiye ayoboye bateje mu kibuga.Umwe muri ba Afande twaganiriye twatangiye tumubaza ku makuru y’ihagarikwa rya bamwe mu bakinnyi babo niba aribyo n’impamvu yabiteye? Afande ajya kunsubiza yanze ko amazina ye yatangazwa kubera impamvu z’umutekano we, ariko yagize ati; “guhagarika umukinnyi witwaye nabi nta kibazo.Ikibazo cyashakiwe aho kitari,ntamuhanga

           Ntamuhanga Tuamaine

kuko ikibazo ikipe yacu ya APR FC ifite, kiratezwa n’umunyamabanga wayo Camarade kuko niwe wakabaye yirukanwa mbere yukwirukana abakinnyi.” Afande ati; “iyi n’inshuro ya kabiri Camarade ajyana ikipe i Rusizi hakavuka ibibazo,bityo rero n’icyerekana ko amaze kunanirwa akwiye gusimburwa” Ikipe ya APR FC yahagaritse abakinnyi bane bari zimwe mu kingi zayo zamwamba ,ariko kubera imyitwarire idahwitse bahagaritswe. Abakinnyi bahagaritswe nkuko byemezwa n’iyi kipe y’ingabo z’igihugu ni: Iranzi Jean Claude, Bayisenge Emile, Ndahinduka Michel Alias Bugesera, na Ntamuhanga Tumaini Alias Tity.Ndahinduka-daa45

Ndahinduka Alias Bugesera

Inkuru ikimara kuba kimomo ko ikipe ya APR FC idashobora kwihanganira

abakinnyi b’ikinyabupfura gike kuko nta musaruro batanga.Tagerageje kwegera bamwe mu bakinnyi twishakira amakuru,aha rero nihahandi umuntu aguha amakuru akanga ko amazina ye atangazwa kubera umutekano we. Abo bakinnyi bati: Twagiye i Rusizi turara nabi iki kikaba nacyo cyaba mubyatumye dutsindwa,kandi umunyamabanga w’ikipe ariwe Camarade yaje n’indege yitahira nayo nta n’ubwo yigeze anamenya uko twaraye ni uko twaramutse.karisa

Karisa Adolphe Alias Camarade

Twagerageje gushakisha Camarade ntitwabasha kuvugana nawe turcyakomeza nituvugana tuzabitangaza ninayo mpamvu ibyo yatangajweho tuzabitangaza nawe gize icyo abivugaho,cyane dore ko bashaka no kumusezerera k’ubunyamabanga bw’ikipe.Ikipe ya APR FC ikomeje kotswa igitutu na Rayon Sports ishaka kuyambura umwanya wa mbere. Abakunzi b’ikipe ya APR FC bakomeje kwibaza niba Camarade akomeza kubabikira amabanga cyangwa niba aribusezererwe. Ikibazo gikomeye ni uko hari abakinnyi bari muri gahunda imwe y’ikipe bababajwe no kumva bagenzi babo bahagarikwa. Ikipe y’ingabo z’igihugu nibwo bwa mbere humvikanye guhagarika abakinnyi bane icyarimwe. Ubu rero igihangayikishije ni uburyo abakinnyi bagiye bata bagenzi babo bakigira mu tubyiniro batabwiye ubuyobozi. Iki kibazo ni kivumbuka kirafata abantu batanze uruhushya.aime ba

Aime Bayisenge

Aba bakinnyi nabo ngo bazamena amabanga y’amakosa abitswe mu nda yabo.Ikigeze kumvikana mu ikipe ya APR FC ni ihagarikwa rya Eric Nshimiyimana igihe yari umutoza wayo. Abakosora nimukosore amazi atararenga inkombe. Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *