Korali Goshen irasabwa gufata ibihe byo gusenga

Umuyobozi wa paruwase ya  Rwampara mu  itorero rya ADEPR arasaba abaririmbyi ba korali Goshen gufata umwanya wo gusenga bakirukana imbaraga z’umwijima z’abateye.bakareka mwuka wera akaba ariwe uganza muri bo.

mutwa

                      Pasiteri Mutwa ati:abaririmbyi badufashe umwanya munini turara ijoro twumva ibyabo ndumva rero byaribikwiye kuba byaracyemutse

Mu gihe hakomeje kumvikana amakuru avuga ko muri korari Goshen hari ibitari kugenda neza nyuma yaho habaye kutumvikana kubayobozi batowe mu matora aheruka yabaye 2015 yanzwe kandi akamaganirwa kure nabamwe mubaririmbyi ariko batagaragaza neza impamvu badashaka abayobozi batowe,umushumbwa wa paruwase arasaba abaririmbyi kwicara bagatecyereza neza ndetse bagafata nu mwanya wo gusenga kuko satani yeguye inkoni yo gukubita korali Goshen yarimaze kugera kure aho mu minsi irimbere yari kuba itangiye kwerecyeza mu bihugu byo hanze kuvuga ubutumwa hakurikijwe ubudahangarwa yari imaze kugira mu Rwanda.ubwo twateguraga iyi nkuru twifuje kumenya birambuye amakuru ari kuvugwa muri iyi korali twegera bamwe mubavuze ko muri korali bitagenda neza ,ntibashimye ko tubavuga amazina umwe muri bo twise Turikumwe yavuzeko mu bisanzwe ntakibazo korali yari ifite uretse amafaranga agenda aburira mu baririmbyi abayobozi ntibayakurikirane.undi twise Muvunyi yatangarije ikinyamakuru ko we atishimiye umuyobozi watowe tumubajije impamvu avugako yaramaze kuyobora igihe kirerkire ko yari kureka n’abandi bakayobora abajijwe niba hari ikindi azi kitagenda neza kumuyobozi wa korari ariwe Jacque asubiza ko u ayobora neza kandi yita kuri buri wese ariko ikibazo kikaba igihe amaze ayobora, saho twagarukiye gusa kuko twegereye ni uwo twise Iraguha nawe utishimira imyitwarire ya korali ambwira ikinyamakuru ko we ni ubwo atanezerewe kubera ukuntu korali ihagaze ubu. ababajwe cyane n’abaririmbyi cyangwa abakristu muri rusanjye bamara kubona bigiye hejuru babicyesheje itorero bagatangira gushaka inzira yo kurihemukira bahimba ibinyoma bitwaje ko nibavuga ibintu biraba byacitse ati:nibyo koko habayeho kujya impaka turebera hamwe icyateza korali imberere nkuko bibaho ahantu hose hateraniye umuntu urenze umwe ntabwo rero ari igitangaza kuba utakumva kimwe ibintu na mugenzi wawe ngo wumveko ijuru ryaguye.

goshen choir

                                        Baturetse tukikorera umurimo ko twe tugitinya imana

mu byukuri nanjye perezida Jacque sinamutoye mu gihe cya matora ariko ntibisobanura ko hari cyo twapfaga kandi ubu ndamwubaha kuko nemerako uko njye narebaga siko imana yarebaga ibyo si igitangaza kuko na Dawidi ntiyaranzwi cyangwa ngo yishimirwe n’abantu kuburyo Atari kwiyamamaza ngo atorwe ibyo ntibyamubujije kuba umwami niyo mpamvu kuba Jacque yaratowe ntakwiye kubitindaho cyangwa ngo mbyururireho mpimba impamvu zitahariho ngo yaravuze ibintu runaka.twifuje kumenya ni icyo ubuyobozi bubivuga ho maze twegera pasiteri Mutwa uyobora paruwase ya Rwampara yatangiye atwemerera ko muri iyo  korali yavutse mo ikibazo abana ntibumvikana neza baza gushyikirizwa ikibazo atumiza ho komite bakorana y’abantu icyenda nawe wacumi baricara basasa inzobe ibibazo barabicyemura bavaho bamaze no gusabana imbabazi,kuri we akaba yumva bakwiye gukomeza kureba icyabateza imbere ,pasiteri uyobora umudugudu muri iyo paruwase witwa philpo nawe yungamo dore ko ari na mushya yasanze hari ni ibindi byabaye adahari ariko yatangarije ikinyamakuru ko yakurikiranye ikibazo mu mizi agasanga ntakintu gikomeye kirimo kuko yicaranye nabo kenshi ubu ikingenzi ari gukomeza kujya inama.nyuma yaho twabonanye na nyirubwite bavuga ko ikibazo ariwe cyaturutseho dutangira tumubaza uko bimeze we atubwira ko yatunguwe cyane kumva abari inshuti ze magara arizo ziri kuvugako bafitanye ikibazo we atabizi kuri we ati:nifuje gukura mo kandidatire mbisaba mugenzi wanjye arabyanga abajijwe icyo yabwira abaririmbyi ati:ikiza ni uko buri wese Yakima amatwi abashaka gusubiza inyuma ibikorwa bya korali bakareka tugafata umwanya mu gukora aho kuwufata dusenya.

Banganiriho Thomas

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *