Ikigo nderabuzima cya Remera ya Gasabo imvugo niyo ngiro

Umuhanzi ati: Uwangira umuganga utagira ubwivumbure navura uje ungana wese ,yaba akorora cyangwa arembye. Ibi rero nibyo biri mu kigo nderabuzima cya Remera. N’ubwo kwa muganga basana sana iminsi ikicuma haribyo baheraho.Gukorera ku mihigo byatumye bamwe mu bayobozi bakorana imbaraga nyinshi kugirango babashe kuwesa neza. Duhere ku kigo nderabuzima cya Remera giherereye mu karere ka Gasabo. Iki kigo gitangirwa  ubuhamya n’abarwayi bakigana bajya kwivuza. Muri ikigihe bivugwa ko indwara ya Maraliya ikomeje kwibasira abanyarwanda.binagwaho

                                                                    Dr Agnes Binagwaho Ministri w'ubuzima

Tumaze igihe dukora ubushakashatsi kuri amwe mu mavuriro yo mu mujyi wa Kigali  kugirango tumenye ingamba ziriho zifatirwa  iyo ndwara ikomeje kwisasira ubuzima bw’abanyarwanda.Ubu rero inkuru yacu iribanda ku kigo nderabuzima cya Remera. Iyo ugeze mu marembo y’icyo kigo uhasanga icyapa kerekana zimwe mu ngingo ngenderwaho zituma abarwayi bakigana ari benshi kubera guhabwa serevise neza.

Twabanje kuganira na bamwe mu baganga nahasanze ,dore ko umuyobozi w’icyo kigo yaragiye mu kiruhuko cya sasita. Umuganga twaganiriye yanze ko amazina ye yatangazwa kuko yavugaga ko atanze amakuru bitari munshingano ze. Aha rero uyu muganga  yantangarije ko ikigo nderabuzima cya Remera akoraho cyatangiye 2014 mu kwezi kwa mbere. Ubu ikigo kikorwaho n’abaganga 34 nabo muz’indi serivise 27 bose bakaba 61.

Ikigo nderabuzima nk’ahandi mu gihugu bavura abarwayi bakoresheje mutuelle de santé(ubwisungane mu kwivuza). Indwara  zikunze  kuvurwa  ni nka Maraliya ,Inzoka,Indwara zo mu myanya yo mu buhumekero,gupima indwara za sida. Umuganga  dukomeza tuganira yantangarije ko k’umunsi bakira abarwayi 550 kugera kuri 600. Ikindi yanyeretse n’uburyo iyo umurwayi aje yarembye bamuha igitanda ,kandi buri rwego rugira icyumba cyarwo n’ukuvuga:Abagore ,abagabo n’abana. Twamubajije ku kigendanye n’umushahara niba bahembwa n’ikigo cyangwa umuterankunga. Yansubije ko bahembwa n’akarere ka Gasabo kuko baba mu maboko y’ibitaro bya Kibagabaga. Abarwayi nabo twaraganiriye tubabaza uko bakirwa ku kigo nderabuzima cya Remera: Bose bavugiye icyarimwe ngo icyo bashimira ubuyobozi bw’ivuriro rya Remera ni uko ntawuza ngo ace kuwundi. Umurwayi umwe ati: Iyo wazindutse hakagira umuganga ukora ikimenyane indwara warurwaye iriyongera.

Abarwayi bashimira ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Remera uko kibakirana yombi. Abaganga n’abarwayi bose tuganira badutangarije ko basaba  inkunga y’imodoka y’imbangukiragutabara yajya ibagoboka  nko k’umurwayi urembye. Bamwe mu baganga nabo bati: Icyo twasaba Leta ni ukutwongerera amahugurwa no kutuba hafi igihe cyose.

Ikigo nderabuzima cya Remera  gifashijwe na PREPEX basiramura abagabo cyangwa ibyo twakwita gukebwa kandi atabazwe. Bifite isuku birihuta birizewe bigaragara neza. Umuganga ati: Kwikebesha bigabanya kwandura indwara  ya sida. Umuntu wikebesheje we ngo yabihuguriwe igihe kinini akanga kubikora none ngo asanze ikigo nderabuzima cya Remera kibikora bakarangiza utarabyumva. Murwayi ugana ikigo nderabuzima cya Remera gira isuku ibe umuco. Ingenzinyayo .com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *