Ferwafa visi Minaloc biraganisha he umupira wÔÇÖamaguru

 

De Gaule ashenye umupira w’amaguru Leta irebera. Minaloc yategetse ba Meya gushinga amakipe none abuze epfo na ruguru.

 Ikinyoma giherekejwe n’iterabwoba nibyo birunduye umupira w’amaguru mu Rwanda. Uwahakana yaba ari umushinyaguzi kuko bigaragarira buri wese. Turahera muri uy’umwaka wa shampiyona ya 2015 kugeza ubu mu mpera zayo 2016.kaboneka12

Minisitiri Kaboneka akwiye gusobanura niba uturere ashinzwe tugenerwa ingengo y'imali ya siporo   

Amwe mu makipe yo mu cyiciro cyambere yafunze umurongo ahakana kutagera mu kibuga. Impamvu nta yindi n’umushahara.Inkuru zikimara gusakara twazengurutse mu bakunzi ba Ruhago nyarwanda ariyo umupira w’amaguru dushaka ibimenyetso bifatika.de gaule

Minisitiri wa siporo Uwacu Julienne hamwe na De Gaule munzira yo kuniga umupira w'amaguru

Ferwafa ntigira umurongo ngenderwaho kuko De Gaule perezida wayo arahuzagurika ashaka gusenya umupira w’amaguru. Abayobora amakipe nabo bakwiye kunengwa kuko ntabwo bari kwemera gukina igikombe cy’Amahoro cyarengeje igihe cyo gukinirwa. Negereye bamwe mu basheshe akanguhe bazi iby’umupira w’amaguru tuganira ku gikombe gikinirwa tariki 04/07/muri Leta iyobowe na FPR nicya kinirwaga tariki 05/07/ muri Leta yari iyobowe na MRND.rwamagana

          Rwamagana City Fc yinjiranye ubukene  mu cyiciro cya mbere ninabwo isohokanye

Abo twaganiriye bose badutangarije ko nta narimwe igikombe cyo kuri izo tariki kigeze gikinirwa nyuma y’ibirori kuko ngo nicyo cyabisozaga. De Gaule muguhuzagurika agashyigikirwa nabitwa ko bayoboye amakipe bemeye ko imikino izarangira mu kwezi kwa kalindwi. Abandi bati:Ikipe zivuye mu gikombe cy’Amahoro zigize neza kuko ntagukoreshwa na De Gaule mu nyungu ze. Minaloc nayo si shyashya kuko uturere bivugwa ko duhabwa amafaranga yo gutunga amkipe kandi niyo ahora mu bibazo. musanze fc

               Akarere ka Musanze ikipe irakananiye

Amakipe y’uturere ikindi azira afata abatoza bahembwa make nta bushobozi ugasanga abatoza nka Kishi Hamiss ntabwo yahawe akazi kuko atakwemera  kubeshywa. Nonese niba De Gaule atekereza yakoresha irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro ikipe zo mu cyiciro cya mbere zasezeye kubera kuzinaniza akumva yubaka cyangwa asenya.gicumbi-fc

Gicumbi Fc ubukene butumye idakina igikombe cy'amahoro kuko nimikino ya shampiyona isigaye ntizongera kuyikina

Abayobora amakipe mukwiye kweguza De Gaule kuko arica umupira w’u Rwanda. Amakipe y’uturere twa Musanze na Gicumbi zo mu ntara y’amajyaruguru zo zagiye kabisa na Guverineri w’intara  yabaye ikiragi kukibazo cyizi kipe. Rwamagana yo yari iregetse nta n’uwari  uyiteze ko izanarangiza shampiyona. Umukino wa Gicumbi na Kiyovu nibwo byagaragaye ko ubukene mu makipe buteye ubwoba. Umupira uhagarare niba uturere tubeshya mu muhigo ko dufite amakipe kandi nayo ntayahari .

Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *