Ibigo byÔÇÖimali biciriritse biratabarizwa

Leta y’u Rwanda yize uburyo bushya bwo guteza imbere abanyarwanda ishyiraho ibigo by’imali biciriritse ibyita SACCO .

Mu nyigo zitandukanye z’uwo mushinga nizo zatumye ihagurukira hamwe yigisha umunyarwanda inzira  irambuye yo guca ubukene. Leta yasanzeabanyarwanda bahuriye mu makoperative ko babafasha hifashishijwe ukuzigama no kugurizanya.Ikibabaje ni uko hamwe na hamwe usanga ababishinzwe barabaye babitereriyo nababicunga bakanyunya bishyirira mu mufuka wabo.

 kanimba

                                       Kanimba Francois Ministry w'inganda n'ubucuruzi

Abanyarwanda bumvise ko bagiye guca ubukene bayoboka ibigo by’imali biciriritse. Gusa impungenge nizose kuko mu myaka yashize byaravukaga bikamanika ibyapa ko bigiye gukora bikungura ababigannye.Mugihe gito wajya kureba cya kigo wabikijemo amafaranga yawe ukakibura.

Ubundi bizwi ko ibigo by’imali iciriritse iba irebana no kuzamura Ruanda rugufi.Aha rero siko bigenda mu Rwanda kuko usanga umwalimu SACCO iha amafaranga abakozi bo mu karere kongeraho abayobora imishinga kugeza kuri Afande w’igisirikare na police ukorera muri aka karere. Umurenge SACCO nawo ni uko niko utanga inguzanyo.

Icyo bamwe mubo twaganiriye batashimye ko dutangaza amazina yabo batubwiye ni ibi:umwe muri bo yatangiye yibaza ati ese ni gute abantu bahagurukiye gukorana na za banki ariko ubukene bugakomeza bukiyongera.

undi nawe ati:wahora ni iki urabona ngo bakwigishe kwizigamira ukure amafaranga yawe  mu kimuga<aho cyera babikaga amafaranga> bakwigishe kuyashyira kuri banki ejo nusubirayo kubikuza bakubaze ngo amafaranga ushaka ugiye kuyakoresha iki?undi nawe ati:sinjye warose utwo narimfite ntumarayo sinzongera kwerecyeza iriya nzira.nzajya nyagura ingurube cyangwa ihene ninskaka ifaranga nyigurishe.amir

Bamwe mu banyamuryango ntibashimishijwe na za misiyo abayobozi birirwamo

Ni ubwo Leta yahagurukiye gucunga ifaranga ry’umuturage ariko bo bakomeje kuvugako imicungire y’ifaranga ryabo itifashe neza kuko babihemu na n’ubu bakigaragaza hirya no hino mu Rwanda bitaba ibyo ugasanga ifaranga ry’umuturage riri gukoreshwa ibitamufitiye akamaro. Abayobozi bahora muri za misiyo hirya no hino abanyamuryango bakaba ibyo batabibonamo umusaruro ku ifaranga umunyarwanda aba yarategereje hafi umwaka wose kubahinga ikawa urutoki n’ibindi.Hari nabaribona iryo faranga nyuma y’imyaka icumi kubahinga ishyamba.umuntu yarangiza akirirwa aritegura mo za misiyo zitarangira.

 Kubura kw’amafaranga bigikomeje kugaragara hirya no hino mu Rwanda bamwe mu banyamuryango bakaba batangiye gushyira mu majwi abayobozi bahagarariye  ibyo bigo kuko usanga ingamba zo gukoresha ikoranabuhanga ridashyirwa mo imbaraga ahubwo bigahera mu magambo gusa bavuga ngo mu minsi iri imbere turaba twinjiye muri systems. Aho umuntu azajya abikuza kuri Sacco iyo ariyo yose mu Rwanda. nsengimana

Nsengimana Philbert Ministry w'ikoranabuhanga

Hakanafatwa ingamba nshya kubafite akaboko karekare hifashishijwe ikoranabuhanga. Hakaba hibazwa ukuntu ibigo bifite amafaranga binanirwa kuyakoresha kugira ngo bicunge umutekano wayo bibikiye abanyarwanda .

Ikiri gutera amakenga bamwe mu banyamuryango ni uko inzego z’ubuyobozi zabahagarariye AMIR nazo zitubakitse neza kuko usanga imikoranire yabo nayo icyemangwa aho  tariki ya 18/06/2016 abari bitabiriye inama yari yahuje abahagarariye za SACCO  mu Rwanda bari bafite inama barebera hamwe uko ibigo bayobora bimeze,bamwe mu bari bitabiriye iyo nama batungurwa no kuba ibyo bari bateganyirijwe bitabagezeho bati:niba twe tugera kubayobozi turiganywa umuturage uri hasi azabariza he?byatunguye abari aho  .

Ushinzwe itumanaho yabwiye abari aho ati narimfite amafaranga yo kwishyura inzu none reka ariyo nkoresha mubone uko mutaha ubwo njye nzajya kuyasabira kuwushinzwe umutungo.

Ese koko birashoboka ko umuntu akoresha umutungo we bwite acyemura ikibazo cy’impuzamashyiramwe. Umugore n’abana bakaburara cyangwa bakirukanwa mu nzu? abantu baracyafite urukundo niba aribyo . Leta y’u Rwanda ikwiye guhaguruka nkuko yabyemererye abanyarwanda ikabereka ko imvugo ariyo ngiro ,ikubaka ibigo by’imali abanyarwanda bakagira umutekano ku mafaranga  yabo  make bafite.Bikava mu nyandiko no mu magambo ngo Software iri hafi kuboneka yo kugenzura umutungo.

Ese iryo koranabuhanga riramutse rije rigasanga mu bigega harimo ubusa ryacunga iki? Ese Leta yabuze ubushobozi bwo gukoresha iryo koranabuhanga na za Kaminuza zuzuye mu Rwanda ryigisha iryo koranabuhanga?twibukiranye ko umutungo wa mbere w’u Rwanda ari umunyarwanda kumukenesha nimwe mu nzira yo gukenesha igihugu bityo rero byari bikwiye ko Leta ihagurukira umuntu wese ushaka gusubiza inyuma umunyarwanda ashaka kurya ibyabo.

Mu nkuru yacu ikurikira tukazabagezaho amakuru kuri buri kigo cy’imari ikiritse uko gihagaze mubyo twaboneye amakuru.

BANGANIRIHO Thomas

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *