Ikinyoma cya Kalisa Adolphe Camarade nicyo cyatumye APR FC itsindwa.

Umupira w’amaguru ubamo byinshi kugirango hagerweho intsinzi.Ubu rero biravugwa ko mu ikipe ya APR FC harimo ikinyoma gikabije cy’umunyamabanga wayo Adolphe Kalisa alias Camarade. Ibitangazamakuru bitandukanye byakunze kumugarukaho cyane kubera ibibazo ikipe ya APR FC yagiye ihura nabyo.CAM

                                                  Nguwo umutoza Kafhir hamwe na Camarade

Icyambere nicy’umutoza yazanye ukomoka mu gihugu cya Tunisia kandi atarafite ubuhanga burenze ubw’umunyarwanda yahasanze.Bikibazwa impamvu yamuzanye akaba atsindwa cyane. Ikindi kitarasobanuka ni ikigendanye n’ikibazo bamwe mu bafana bateje ku kibuga cya stade Regional ya Kigali i Nyamirambo,igihe Kiyovu sport yakinaga na APR FC. Uy’umukino abantu bari baje kuwureba bibajije impamvu hagaragaye imyitwarire nk’iriya ku bafana ba APR FC yo gutuka umutoza Rubona.kodoooo

                                              Kodo aganira ni itangazamakuru

Ikindi n’ikibazo cyagaragaye igihe APR FC ijya gukina na ESPOIR i Rusizi. Aha ho byaje gutangazwa ko hari abakinnyi bane bahagaritswe kubera ko bataye bagenzi babo bakaza no gutsindwa, biranatangazwa nyuma tuza kumva ko ibihano byakuweho. bayisenge 123

                                              Bayisenge yananiwe umupira w'amaguru ahitamo karate

 Camarade yazanye abakinnyi batatu abakuye mu gihugu cy’uburundi kandi nta musaruro batanze keretse uwitwa Bigirimana Issa .Umupira w’amaguru ubamo ubugenge bwinshi ,gusa iyo warengeje bikubera amakosa.michel-ndahinduka_yamaze_kubangwa_kubera_imvune

                                  Bugesera kwirukanwa muri APR FC agasubira aho yaturutse

Ikindi iyo Camarade aba yuzuza inshingano ze ntabwo abakinnyi nka  Ndahinduka Michel alias Bugesera aba akora amakosa  mu kibuga nko gukandagirana n’ibindi wagirango ni Havugarurema wa Panthere noire  wagarutse muri ruhago nyarwanda.????????????????????????????????????                                       Uyu Issa n'abagenzi be bazanywe na Camarade

Undi mu kinnyi uvugwa ni Nshutinamagara Codo nawe uvugwaho amakosa atandukanye haba mu bakinnyi bagenzi be cyangwa no mu kibuga bikaba bituma atagikandagira mu mukino. Umukinnyi wabaye rurangiranwa mu makosa nkayo mubihe byo muri Panthere yo hambere ni Emery Bayisenge wanagawe n’umutoza we akavuga ko ibyo akora ari imirwano njyarugamba ,ko bitandukanye n’umupira w’amaguru. Bayisenge yakoze amakosa abakunzi ba ruhago bati:Ese uriya ni Maitre wa Panthere ugarutse mu kibuga.Abayobozi ba APR FC nibasimbuze Camarade kuko arananiwe kandi naguma mu ikipe izajya itsindwa cyane.Nihasuzumwe ikibazo amazi atararenga inkombe .Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *