Agatsiko kigometse ku itorero rya EDNTR kasenyutse

Urwanira inkota itariye imuca intoke. Ibi birava kugatsiko ka Twagirimana Charles kananiwe kumvikana. Ibi bisa nka RNC ya Kayumba na Rudasingwa barwanyaga Leta ya Kigali none bakaba bashwanye  bakazimuranya. Niba abanzi b’u Rwanda bashwanye nab’itorero rya EDNTR bakaba basubiranyemo harakorwa iki ngo haboneke umutekano umunyarwanda ahimbaze UWITEKA atekanye.karori

                 Twagirimana Charles amasheke atazigamiye yatumye yamburwa inkoni y'ububishopo

Imana irema umuntu ikamuha ubwenge bwubaka. Satani iyo ikuyoboye urangira uri mu kimwaro.Inkuru ibaye kimomo ko agatsiko kari karigometse ku itorero rya EDNTR kamaze gusenyuka.

Amakuru ava ku mpande zari zariyemeje gusenya itorero rya EDNTR ni uko ubu Twagirimana Charles wari wagizwe ikiraro nawe akabeshyako  azateza akaduruvayo nka kakandi Lt Col Lenzaho yateje abeshya ko Inyenzi nkotanyi zageze mu mujyi wa Kigali byamurangiranye.

Twagirimana Charles we ubwe ntazi iyo ava niyo ajya. Iteka tubereka amakosa akorwa na Twagirimana Charles ,ariko yitwikiriye bamwe mu bantu bagiye bananirana mu yandi madini. Amwe mu makuru dukesha bamwe mu bakirisitu b’itorero rya EDNTR aremeza ko Twagirimana Charles yagiriwe inama na Ndangiza John usinzwe akanama nkemurampaka mu itorero rya ADEPR kugirango ateze akavuyo akoresha amanama atemewe n’amategeko. Ibi rero byari bigamije kunaniza abakirisitu b’itorero rya EDNTR. Amakuru dukura mu bizerwa b’itorero rya ADEPR ngo bamwe mu bakozi babo cyangwa n’abandi bafitemo inshingano ko aribo bayobowe na Ndangiza John  kugirango babohoze itorero rya EDNTR.????????????????????????????????????

                             Apotre Gitwaza wa AER yamagnye abavogera EDNTR

Ibi rero bisa  nkaho byabananiye. Baje kugira inama Twagirimana bifashishije Gitifu w’umurenge wa Gatenga bafunga urusengero. Aha rero ntibyabahiriye kuko ubuyobozi bw’akarere ka Kicukiro bwaje gutesha agaciro amanyanga ya Manevure bamutegeka gufungura urusengero.

Twagirimana Charles kuko yabaye muri ADEPR mbere yuko aza muri EDNTR yaragiye azana abandi bananiranye aribo: Buhigiro John,Nigamakwandi Augustin,Cyizibera,Dieudonne ari naho bakorera inama muri Restourant ye Nyabugogo mu mashyirahamwe Philibert,Mucyo,Kayitare Vedaste we akaba yarigeze kwirukanwa muri ADEPR igihe cya Rev Pasteur Usabwimana Samuel. Ubu rero biravugwa ko Twagirimana akomeje gushakisha n’abandi muri ADEPR ngo baze babohoze EDNTR.

Ikindi gikomeje kuvugwa ni uko Twagirimana Charles afatanije na Rwamunyana Etienne bo batangiye kugira ubwoba. Umwe wo mugatsiko ka Twagirimana twaganiriye akanga ko amazina ye yatangazwa kubera impamvu z’umutekano we ngo bariya bose bazi ko bazigabanya amafaranga miliyoni makumyabili n’enye ziri muri Cogebanque kuri konte ya EDNTR.Aha rero bakamye ikimasa kuko amafaranga ubuyobozi bw’itorero rya EDNTR  nibwo buyafiteho ububasha. Ibi bitangazwa mu gihe Twagirimana Charles yari yarabeshye Ndangiza na Buhigiro ko konte yafunzwe  ikindi bazayigabanya nyuma yimanza bashoyemo itorero.prof_shyaka_anastase_ubwigenge_bwujujwe_no_kwibohora

                        RGB nitange ishusho y'ikibazo cya EDNTR uko cyakemuka

Inshuti za hafi za Twagirimana zadutangarije ko ngo Buhigiro John yabwiye kiriya kiraro  cyabo ko niba konte yarafunguwe batazashobokana n’amafaranga yabo bashoye bajya guteza akavuyo Rusizi na Nyamasheke.Umwe mubitandukanije na kariya gatsiko aganira n’ikinyamakuru ingenzinyayo .com akanga ko amazina ye yatangazwa ,yadutangarije ko no kwa Dieudonne bajyaga bakorera inama inzego zishinzwe umutekano zabamaganye kuko ibyo bakora bitemewe. Andi makuru twakuye mubizerwa ba AER impuzamatorero ibarirwamo EDNTR ngo babonye urwandiko rusaba ADEPR kubuza abantu bayo kuyovogera.

Aha rero bamwe mu bakozi ba AER bakaba batarafata icyemezo kuko bashobora kubona impano yabitugukwaha cyangwa yabituga bibiliya ,maze bakirengagiza ikibazo cy’ itorero rya EDNTR.Ahandi havuzwemo indi nkuru ni muri CPR naho habarizwamo itorero rya ADEPR nabo bagomba kutazaha agaciro ikibazo cya EDNTR.

Ntagitangaza kuko CPR ho bakiriye bitugukwaha kera kuko ngo EDNTR yabaregeye Rugubira Theophil wasengeye Twagirimana Charles  mu kabala mu mujyi wa Muhanga.

Aha rero Rugubira yaregwaga ko yagize Twagirimana Charles Bishop wa EDNTR kandi yarirukanywe. Bamwe mu basenyeri cyangwa abapasiteri kubera gutatira inshingano barenganya bagenzi babo ,ninayo mpamvu mu matorero amwe n’amwe ahoramo induru. AER na CPR biratungwa agatoki ko bakomeje kwirengagiza ikibazo cy’agatsiko ka Twagirimana Charles gakomeje guteza akaduruvayo. Niba izi mpuzamatorero zigize bantibindeba kubera bitugukwaha RGB yo nk’ishinzwe amadini ntiyatabara amazi atararenga inkombe.Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *