Ntawukirasongwa:Mugambira bongeye kumwibasira

Umubaji w’imitima ntiyayiringanije,utanga akazi utazi ko wikururije maneko.

Umugani ungana akariho.Ibihe by’ubuzima bw’umuntu habamo ibintu  byinshi gusa bikubirwa mu nzira ebyeri.Kwishima  igirwa no gukundwa.Kubabara ibamo kwangwa.Kanimba1

                                                         Kanimba Minisitiri w'ubucuruzi n'inganda

Inkuru yacu iri ku bibazo by’umugabo witwa Mugambira Aphrodis wongeye kumvikana ko yibasiwe n’ubutsiko mu nzira zo kumuganisha  mu buzima bw’ubutita.Mugambira Aphrodis yamenyakanye kubera Hotel Golf Eden Rock.Uy’umucuruzi wo mu rwego ruhambaye mu karere ka Karongi yigeze kwibasirwa arafungwa aregwa icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Iki cyaha yaje kugisimbuka arafungurwa akomeza ubucuruzi bwe. Nyuma yaho yongeye kwibasirwa na Kabera Enock wari Depte mu nteko ishingamategeko . Mu myaka yashize yongeye kwibasirwa n’umuvisi meya ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Karongi ariwe Isimbi Dativa waje kutagaruka mu buyobozi. Golf-Hotel-Eden-Rock

                                       Abanzi b'abajyambere bakomeje kugera Hotel Golf amajanja

Mu rikigihe hongeye kuremwa agatsiko karwanya Mugambira kifashishije bamwe mu bakobwa bakora muri Hotel ye  kamushinja ko ngo abategeka kurarana n’abakiriya.Umwe mu bakozi ukora kwa Mugambira utarashatse ko twatangaza amazi ye kubera impamvu z’umutekano we yadutangarije ko ibyo bashinja  ari ibinyoma.Twamubajije ku kibazo cyuko ngo Mugambira abategeka ko bararana n’abakiriya uwanze  akirukanwa niba ari ukuri cyangwa ikinyoma?Ajya kudusubiza yagize ati:Iyo umuntu aguye mu ikosa runaka ntabura icyo avuga,we yakomeje adutangariza ko hariababyihishe inyuma bakoreshejwe  n’uwahoze abakuriye witwa Jean Marie nawe wakoranye nabarwanya Mugambira kugirango bamusenyere ubucuruzi.

Ikindi uwo Jean Marie yahise ahava ashakirwa akazi ahandi nabamukoreshaga.Twabajije undi mukobwa ko ngo Mugambira abatonganya  bafashe abakiriya nabi?Ajya kudusubiza yadutangarije ko ibyatangajwe byose ari amatiku. Ubu ngo hari nabakoreshejwe bijejwe akazi ahandi none bakaba barakabuze barira mumyotsi. Umwe mubakoreshejwe ngo avuge ko yategetswe gusambanywa n’abakiriya aganira n’ikinyamakuru ingenzinyayo .com yanze ko dutangaza amazina ye kubera impamvu z’umutekano we,twatangiye tumubaza niba ibivugwa ri ukuri ko Mugambira abategeka gusambana n’abakiriya cyangwa niba ari ikinyoma?Umukobwa ati:Jyewe mvuka mu mujyi wa Kigali mfite umwana nabyaye uba iwacu,akaba atunzwe nanjye hamwe na maman wambyaye,ubu mbaye umushomeri kubera kugwa mu mutego wabanshutse.Ku kibazo cyabatarahembwa cyo twaje kumenya ko cyo cyakemutse. Leta iyo umukozi atubahiriza inshingano iramusezerera nkanswe rwiyemezamirimo uba anafite amadeni ya banki. Abakurikirana nibafatire hafi  kuko akarengane karatutumba.

Ni uko bitangira bikarangira ikinyoma gitumye umunyarwanda ahunga.Urwitwazo rw’abamwe mu bagore bavuga ko basabwa ruswa y’igitsina nirudasuzumwa neza ruroreka u Rwanda. Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *