Ishyaka PL ryiyemeje kureba imbere

Ishyaka rihanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu rimaze imyaka  makumyabili n’itanu(25).Amateka y’ishyaka PL nimaremare haba mu rwego rwa politiki cyangwa no mimibanire yabo .????????????????????????????????????

                                     Depite Mukabarisa uyoboye PL byagateganyo

Ishyaka PL kimwe nandi mashyaka yavutse cyangwa yashinzwe kubera urusaku rw’amasasu ya FPR yarasaga ku ngoma ya MRND.Ivuka cyangwa ishingwa rya PL byatumye urugamba rwo kubohora igihugu ruhindura isura.

PL yagize ikibazo gikomeye cyo kubura abarwanashyaka muri jenoside yakorewe abatutsi. PL ntiyatanzwe gutanga umusanzu wo kubaka u Rwanda muri Guverinoma y’inzibacyuho yari iyobowe na Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda.

Mukiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki ya 14/07/2016 Depte Donathile Mukabarisa akaba na Perezidante w’inteko ishingamategeko umutwe w’Abadepite, yongeye kubwira abanyarwanda ngo nkuko imana yabaremye amaso ikayashyira imbere bisobanura ko abantu basabwa kureba imbere aho gusubira inyuma.Ishyaka PL buri wese agomba gutanga itafari ryo kubaka,bityo umusanzu we ukubaka n’igihugu muri rusange.Iki kiganiro cy’ishyaka PL cyateguwe kugirango hasuzumwe icyagezweho mu myaka 25mu ruhando rwa Politiki.Kuva PL yashingwa yatangiye ifatanya n’indi mitwe ya Politiki kugeza na n’ubu.

Ishyaka PL ryagize uruhare rwo gusinya amasezerano y’Amahoro yo guhagarika intambara no gusangira ubutegetsi . PL yaharaniye impinduka muri Politiki y’u Rwanda ziza no kugerwaho. PL yaharaniye ko ingoma y’igitugu ya MRND ivaho bigerwaho.

Ibyo byose byo guharanira ukwishyira ukizana kwa muntu byaje kuviramo ishyaka PL kubura abayoboke benshi mu gihe cya jenoside bituma ubushobozi bw’ishyaka bwongera gusubira hasi, ibyo ariko nubwo byabayeho ntibyaciye intege ishyaka PL aho mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane komite nyobozi yongeye kurema ikizere mu bayoboke ko hongeye gushyirwamo imbaraga mu gushaka abayoboke cyane cyane urubyiruko.

ishyaka PL ryongeye kwiyama abanyamahamga ndetse n’abandi bafatanyije nabo bavuga ko mu  Rwanda hatari ubwisanzure muri Politike.Donatile Mukabarisa ati:Demokarasi ntabwo ari urukweto rumwe bwambarwa na buri wese,buri gihugu kigira uko kigena Demokarasi yacyo.

Iyo mubona mu minsi ishije abanyarwanda bahaguruka bakagena uko igihugu cyabo cyayoborwa bagasaba ko itegeko nshinga ryasubirwamo mubona Demokarasi iruta iyo ari iyihe?twe nk’abanyarwanda twemeza ko dufite Demokarasi kandi n’amahanga arabibona ahubwo hari nabo tuzajya kuyigisha.Umuyobozi wa PL yasoje asaba abanyarwanda n’abarwanashyaka gushyira hamwe kugirango bagere ku iterambere rirambye

Banganiriho Thomas

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *