Akiziritse muri Ferwafa kanze kurekura Igice cya mbere.

                                          

Amatiku mu mupira w'amaguru yica amahoro,aho kuba umusingi w'ubumwe bw'abanyarwanda. Igitugu n'iterabwoba byo muri Ferwafa bizacika ryari?HABIMANA BONAVANTURE

                                     Habimana Bonavanture(Kiyovu Sport)

Umupira w'amaguru mu Rwanda ugiye kumara imyaka irenga mirongo itatu havugwamo amatiku  kandi yica amahoro mu kibuga. Abasesengura bagira bati: Twari tumenyereye amatiku mu bintu bindi  cyane nko muri politiki. Ubu itiku rinini kandi rikaze turarisanga mu mupira w'amaguru kandi abashishoza basanga ngo rishya rishyira politiki nk'iy'amashyaka.twagiramungu-faustin2-2-2

                                      Twagiramungu (Stir Fc)yayoboye FERWAFA neza.

Ubushakashatsi bwacu turabuhera mu myaka yo 1985 kugeza ubu 2016. Abo twagerageje kugenda tuganira banze ko amazina yabo yatangazwa gusa, bakadutangariza ko ibijya gucika bica amarenga, ngo kuko kuva abayobozi b'umupira w'amaguru baba abategetsi ba politiki niho rwaserera yabaye nkitangira mu mupira w'amaguru kuva icyo gihe kugeza ubu.Igisasu gikomeye inyota y'amafaranga kuko niyo yateje ikibazo kuva icyo gihe kugeza n'ubu.Abandi bati: Twari twaramenyereye amakimbirane cyangwa amatiku mu ikipe ubwayo ,aho umukinnyi runaka atumvikana ga na mugenzi we,ndetse n'umunyamuryango w'ikipe n'undi nabwo ntibacane uwaka bapfa amoko,amafaranga n'ibindi. Muri iyo myaka yo 1985 nibwo hatangiye kugaragara ko amakipe amwe n'amwe ari isoko ry'ifaranga byubaka ubwo bwiru kugeza na n'ubu nibyo birunduye umupira w'amaguru mu Rwanda.kayizari

                                               Gen.Kayizari(APR Fc) yayoboye FERWAFA neza

Ir'isoko ryakizaga bamwe nk'uko n'ubu bimeze cyane abayoboraga amakipe abandi bakahagwa cyane nk'abakinnyi baburaga umushahara wabo nk'uko iyo ndwara yabaye akarande kugeza n'ubu kuko amakipe ntahembwa. Muri iyo myaka byagaragaye mu makipe bishingiye ku rwitwazo  rw'amakimbirane byabagize ikipe.Urugero:Ikipe ya Rayon sport mu 1985, induru zavuze mu ikipe y'ikigugu igira n'abakunzi benshi kuko ari icyamamare none kugeza n'ubu induru niyose. Icyo gihe hari abashakaga ko Rayon sport iguma i Nyanza ,naho abandi bifuza ko yaza i Kigali. Byarangiye Rayon sport ije i Kigali maze komite y'i Nyanza igana ishyamba ryari riyobowe n'uwari umuyobozi wayo n'uwari umwungirije. Ibi sibyo  byatumye dukora ubu bushakashatsi butuma umupira w'amaguru uhoramo amatiku y'urudaca.nzamwitaNzamwita Vincent Alias De Gaule (APR Fc)niwe uyobora FERWAFA ubu arayizambije

Icyo twavumbuye ni uko amakimbirane ava ku mafaranga agaruka kenshi mu mupira w'amaguru. Mu 1985 habaye ikibazo cyari gikomeye nyobozi ya Ferwafa yeguzwa igitaraganya kubera ikibazo cy'amatiku n'amafaranga. Kuva 1985 kugeza ubu umutungo wa Ferwafa usa nk'aho utagira nyirawo n'ubwo ubu bafunze Mulindahabi wari umunyamabanga wayo. Icyo gihe bamwe mubagaragayeho ko banyereje ifaranga nabwo barafunzwe.juleskalisa

                        Jule Karisa (APR Fc)yabaye umunyamabanga wa FERWAFA azambya umupira w'amaguru

Kuva icyo gihe kugeza ubu muri Ferwafa batinya kuvuga ku kibazo cy'umupira w'amaguru cyangwa icy'umutungo unyerezwa kuko buri wese aba atinya ko nawe byamufata ,bagakomeza gukingirana ikibaba. Aha rero niho usanga baba batanganye uburenganzira bwo kwiba bavuga ngo ntacyo bitwaye. Ariko se imyaka irenga mirongo itatu mu mupira w'amaguru harimo rwaserera izashira ryari? izamarwamo nande?utayimaramo ninde? uwo bireba ninde?uwo bitareba ninde? Ferwafa we genda warakubititse hagorwa umupira w'amaguru abakinnyi babura kirengera abatoza bimyiza imoso naho abasifuzi babura kivugira. kanamugire aloys

Kanamugire Aloys uri muruziga yakinnye umupira w'amaguru aranawutoza nkuko nahano bigaragara

Nyuma y'ibi rero kuva icyo gihe kugeza ubu ikipe yinjizaga amamiliyoni ,ariko wajya kureba konti yayo ugasanga ntakiriho kandi abayobozi bamwe mu makipe bisasira amanote ,bityo umukinnyi n'umutoza bakahagwa  nuvunitse akabura umuti cyangwa ni uko agera kwa muganga ,kugeza naho abura umuti w'imvune woroheje. Abakinnyi n'abatoza bagasohorwa mu icumbi nyir'inzu akabata hanze.Muri iy'imyaka niho bamwe mu bakinnyi batangiye kujarajara ,bikaba ariho hatangiye kudindirira  k'umupira w'amaguru. Ferwafa yaje kwihagararaho yohereza amwe mu makipe mu marushanwa y'Afurika ayo ni Rayon sport yahuye na Vital'o yo mu gihugu cy'u Burundi na Mukura VS yahuye na Panafrica yo mu gihugu cya Tanzaniya. rao

Raoul Shungu umutoza wa kunzwe cyane arikumwe n'ikipe ya Rayon Sport

raoulrayoncyerajpg

                                        Uyu ni Raoul na Rayon Sport mbere ya 1994

rayon1997-98 cecafa

Amazina yabakinnyi bakinaga muri Rayon sports yakuye igikombe cya Cecafa  igikuye muri  Zanzibar  mu mwaka w1997-98:Abahagaze (kuva ibumoso ): Billy Busakumbi ,Jannot,Zappy Molla,Katauti,Jimmy Gatete,Mohamoud MossiAbapfukamye: Djuma,Ninja,MaqNifique,Mupenzi,Mburaga.Abicaye: Seko Sefu, Daudi Shaban, Yves Mudeyi, Kanyinda,Saidi Ndabaniwe na Thierry Hitimana.

 

rayon cyera 123

                                                  Rayon sport ya mu 1968

Biratubabaza ariko tukagenzura tukamenya amakosa yabaye akarande mu makipe,tukamenya ikiyazana n'uburyo yacika ,n'umusazu itangazamakuru ryatanga,tukanamenya uburyo Ferwafa yarwaye indwara ikaba yaranze gucika. Kuva icyo gihe kugeza ubu Ferwafa imishinga  ya balinga niyo mihigo ,amagambo menshi atagira ibikorwa nayo aherekezwa n'iterabwoba,gusa muri ir'iya myaka iyo ikipe yiboneraga umuterankunga ntabwo Ferwafa yivangaga nk'ubu.125Aloys-Kanamugire

                                                            Kanamugire Aloys(Panthere noire)

pantheres1555                                                 Panthere noire ikipe ya Gisirikare

 Rayon sport yiboneye umuterankunga De Gaule arabyanga .Baje kugira ikinyoma ari nacyo kikigenderwaho gishingiye ku bene gihugu ,gusa iriya myaka abanyamahanga mu mukino babaga babili none ubu ni batatu kuri buri mukino wakinwe. Iri ya myaka hariho icyiciro cya mbere ,icya kabili n'icya gatatu kongeraho amakomine none ubu ni cya kabili cyarazimye kimeze nk'inkoko irwaye umusinziro. Muri iyo myaka iyo ikipe yajyaga mu marushanwa y'Afurika yatiraga abakinnyi  muy'indi kipe kugirango izabashe kwitwara neza.mbanda jean 1230

                                                                      Mbanda Jean(Kiyovu Sport)

abayobozi bakiyovu                                                     Bamwe mu bayovu bo hambere batumaga itsinda amakipe

Kiyovu90

                                                                                Kiyovu yo 1990

muvara

                   Uyu ni Muvala Valens rutahizamu wa mbere wabaye mu Rwanda yakiniraga Kiyovu Sport

Shampiyona y'icyo gihe wasangaga irebwa  n'abantu benshi  cyane none ubu abantu bacitse ku bibuga kubera amakosa y'umurengera yica umupira w'amaguru. Amwe mu makipe yavuzweho igitugu gikabije ni Kiyovu sport kuko yasohokeye u Rwanda itiye umukinnyi Maduwa ntiyasubiye mu ikipe y'Amatare yari ikipe ya BNR. Kiyovu sport yatiye Martin ntiyasubiyeyo. mukura98

                         Iyi Mukura yagize uruhare ngo ikipe y'igihugu Amavubi atware igikombe cya CECAFA

Mukura3-02ee0

                                      Mukura yatwaye igikombe cy'uwa 05/nyakanga/1990

 

Icyo gihe Habimana Boneventure yahise yirukana uwari Guverineri wa BNR ikipe Amatare irasenyuka.Panthere noires yatiye Munyankindi Elie nayo imbwambura Eclaire sport yo muri Camp Kanombe. Icyo gihe yabuze gato ngo inatware Abudala Razake . etencelles 62

                                                                           Etencelles Fc

Ikipe ya Mukungwa nayo yari itwaye Rutayisire wa Mukura VS bibura gato. Mukungwa nayo yavugwagamo igitugu kubera Zigiranyirazo yaranatwaye Hussen Sayidi kandi yari yaje ari uwa Mukura ava i Burundi. Ibibazo byo kurega Ferwafa muri Caf si by'ubu byo ku bwa De Gaule gusa kuko no muri ibyo bihe byo hambere Vital'o yareze  muri Caf kubera abakinnyi bayo bari baje bataguzwe. Amategeko yagiye yicwa kugeza na  n'ubu.Amavub-1987 ww                                                  Iyi ni ikipe y'igihugu Amavubi 1987

Amavubi-2004

                                                                     Amavubi 2004

ntagwabire

                                                  Ntagwabira umwe mu bajyanye Amavubi muri CAN

Amakipe amwe n'amwe yagiraga imbaraga ikura ku basirikare cyangwa bamwe mu ba Minisitiri bavuka mu ma perefegitire yabo urugero: Ferwafa yigeze gusinyira  iha Etincelles abakinnyi mu ngufu za Col Nsekalije Aloys. Gukinisha no gusuzugura ubwenegihugu bw'abanyarwanda. Muri ibyo bihe umunyamahanga utarakinaga umupira iyo yabaga ashaka ubunyarwanda hari inzira yanyuragamo ,ariko umukinnyi we yabibonaga bitarenze isegonda imwe kugeza n'ubu. Abakinnyi bageraga mu Rwanda bagahita bahabwa ubunyarwanda kubera n'ikipe akinira.Gen-Kabarebe phot                                                                   Gen.Kabarebe (APR Fc)

apr ppppp

                                                       APR Fc ikirimo abanyamahanga

apr12365897

                                                        APR Fc y'abanyarwanda gusa

Muri iyo myaka igihugu cyitwaga Zayire cyohereje amazina y'abakinnyi bakinaga mu Rwanda nk'abanyarwanda kandi ari  abazayirwa maze Ferwafa ivunira ibiti mu matwi. Igitugu cya Mukungwa cyaje kugaragara aho iba iya mbere imyaka ibili yikurikiranya kandi ifite umukinnyi umwe mu ikipe y'igihugu Amavubi kuva(1988 kugeza 1989). Amwe mu makipe yabajije Ferwafa impamvu Mukungwa ikinisha abanyamahanga barenze babili ntihanwe?Ferwafa nta gisubizo yatanze. De Gaule iyo abajijwe ikibazo cyo muri  amwe mu makipe  nawe nta gisubizo atanga.gatete jimmy

                                                             Rutahizamu Jimy Gatete

Kubatiza byaje kera kuko ikipe ya  Mukura niyo yaremye ibatizwa.Umuco wo kubatiza waje kugaragara igihe Etincelles yahagarariraga u Rwanda bituma abakinnyi bahawe amazina y'abanyarwanda ari abazayirwa batinya gukina umukino wa Etincelles na Kalamu yo muri Zayire y'icyo gihe(RDC),abo ni Bakari na Sinzano kuko ntabyangombwa bari bafite byabakuye muri zayire. Aba bazayirwa kandi kubera imbaraga za Etincelles bakinaga nk'abanyarwanda ntawatinyuka kurihingutsa. bogota labama

                                                                 Igikurankota Bogota

Ikindi kinyoma cya Ferwafa umukinnyi Karera Hassan ajya kujya i Burayi gukina nk'uwabigize umwuga yatse ibyangombwa mu Rwanda barabimwima kandi yarakiniraga ikipe y'igihugu Amavubi ,nawe yahise yiyambura ubunyarwanda  yanga kubura amahirwe yongera kwibera umuzayirwa yigira i Burayi. Hahandi hagaragaraga igitugu cya Kiyovu sport n'uwahoze ari umunyamabanga mukuru w'ishyaka ryari k'ubutegetsi Habimana Boneventure Alias Muvoma yaje kwandikira Minisitiri k'urubanza rwa Karera Hassan bari baritiriye Karera wategekaga komine Nyarugenge ngo atazibagirwa izina rye. Aha rero iyo haza kwandika Perezida wa Kiyovu byari kumvikana hatanditse umunyabubasha asabira Umuzayirwa Karera ubunyarwanda. Ahandi hagaragaye igitugu cya Kiyovu sport ni aho Muvala na Karera bavuye i Burayi bakaza gukina igikombe cy'uwa gatanu Nyakanga kandi bari barabagurishije,bongera gukina nta byangombwa bafite.dominic1456                                                               Savio umukinnyi w'umwaka 2016

Aha abanyarwanda baravuze ngo impamvu ni uko ari igikombe cyashyizweho na Muvoma Habimana abikiye amabanga.  Umukino bakinnye batsinzwe n'ikipe ya Etincelles hari mu 1988 k'umukino wa nyuma w'igikombe cyo ku wa gatanu nyakanga.Kiyovu mu ngufu za Habimana yazanye umunyezamu witwaga Buruhani w'umutanzaniya hamwe na Shabani w'umuzayirwa ibaha ibyangombwa by'ubunyarwanda.  Igitugu cya Kiyovu cyagaragaye igihe umukinnyi Rucamumakara Kiki atuka Col Rwagafilita agafungwa muri Gereza ya Kigali agahita afungurwa. Nimwibaze namwe gusuzeguza Colenel?Ibatiza ryarakomeye gusa abenshi bemeza ko ikipe ya Mukura ariyo ya mbere muzabatije nk'uko twabigaragaje haruguru.  Ikinyoma cya Mukura cyaje kwanga kuko Kangamina Ndelema waje kwitwa Ndamage yabuze ubunyarwanda akomeza ubuzayirwa.atraccco                                                                    Atracco Fc

Ubu rero akavuyo nikose umunyamabanga wa Ferwafa arafunzwe. Kayizari yareguye gusa ingoma ye ishimwa ko Amavubi yageze bwa mbere mu marushanwa y'Afurika . Ferwafa y'icyo gihe nta mubare w'abanyamahanga warebwaga kuko bavugaga ko ari abanyarwanda batahutse. Abatarakinaga keretse nka  Gatera Alphone w'umunyarwanda wakiniye ikipe y'igihugu cy'u Burundi. Umutungo kunyerezwa muri Ferwafa byabaye akiziritse habuze kirengera. APR FC yavuzweho igitugu kuko yatwaye abakinnyi ba Rayon sport na Kiyovu sport nta ntugunda. Ikipe ya Rayon sport yarwaniye umukinnyi na Kiyovu iramwegukana. Viateur_Kalinda

               Karinda Viateur umunyamakuru wazamuye ruhago nyarwanda kuva 1980 kugeza 1994

Uwo ni Thiery Hitimana wegukanywe na Rayon sport.Iy'imyaka Kiyovu yarahwereye nta gikombe mu bikomeye yari yatwara yewe na shampiyona yo  n'inzozi igitugu yakoresheje bivugwa ko cyarangiye. Amakipe ubu yose ari  mu bukene bukabije kuko abakinnyi guhembwa  biratungurana. Amatiku n'amakimbirane byibasira ya kipe y'ikigugu igira abakunzi benshi yitwa Rayon sport kuko n'ubu ishyamba si ryeru.gatare

                                         Gatare umunyamakuru uzi guhimba amazina abakinnyi

Ikipe ya Rayon sport niyo APR FC ikuramo abakinnyi ubu yayitwaye babili kandi n'umwaka utaha izayitwara abandi. Umupira urajyahe ?uravahe? Perezida wa Ferwafa De Gaule akomeje kuba ikibazo mu mupira w’amaguru .Ubu se bumva haba ikipe imwe rukumbi.  Abafande bayobora ikipe ya APR FC bo bamagana buri munsi abayitwikira mu makosa. Afande umwe tuganira yantangarije ko nihagira umufana wa APR FC ugaragaraho imyitwarire igayitse ko bazamwirukana  ,kuko bo bashaka abafana beza bafite ikinyabupfura.Ferwafa y'ubu yananiwe  gushyirraho junior z'ikipe nkuru. Ferwafa yananiwe gushyiraho icyiciro cya gatatu kuko n'icyakabili yakimye amafaranga mu gihe  De Gaule yari yabeshye ko AZM TV izatanga inkunga yo gufasha amakipe.kanyankore                                 Kanyankore Yawunde umutoza wananiwe na shampiyona y'u Rwanda

Birori  yakozeho Ferwafa kubera kubatiza. Imishinga itagira iyo iva yongeye kumvikana  nyuma y'imyaka irenga mirongo itatu. Umwana wavutse Ferwafa ibeshya iyo mishinga yakinnye umupira none awuretse itarajya mu bikorwa. Abantu bavuzwe cyane mu mupira w'amaguru w'u Rwanda bagizemo imbaraga  ku makipe  bakunda kugeza ubu: Habimana Boneventure  Kiyovu sport, Col Serubuga Laurent na Col Nsekalije Aloys ikipe ya Etincelles yari iya perefegitire ya Gisenyi. Zigiranyirazo Prothais na Nzirorera Joseph ikipe Mukungwa yari iya perefegitire Ruhengeli. Karemera Eduard Durandard ikipe ya perefegitire Kibuye ubu yavuyeho burundu. Col Ndindiliyima Augustin ,Col Mageza,Ntahobari Maurice,Gatabazi Flecien na Col Nzuginze ikipe Mukura VS yari iya perefegitire ya Butare. Col Rwagafirita ikipe Panthere ya gisilikare.minisitiri-w_umuco-na-siporo-ubwo-yari-mu-kiganiro-kt-idols-kuri-kt-radio                           Habineza Joseph ingoma ye yadindije umupira w'amaguru

Gen Kabarebe ,Gen Ibingira ikipe APR FC ya gisrikare. Mur'iyo myaka habaye abakinnyi bakunzwe kubera ubuhanga bwabo kugeza na n'ubu hari abandi bagikunzwe. Etincelles: Bakari,Rudasingwa Rongin, Mbilizi Dodos. , Bayirongandi Sinzano. Iy'imyaka nta mukinnyi yigeze igira wagaragayeho ubuhanga.Mukungwa: Basebya ubu iyi yavuyeho burundu yasimbujwe Musanze ikipe y'Akarere.Kiyovu sport: Muvala Valens,Karera Hasana,Pilote, Mahame, Kashamura,Kadubili,Rudasingwa Martin,Kamanzi Michel,Burahani ,Shabani nyuma yagize Mbuyi Jean Marie na barumuna be, Tambwe Alias Diuf,Miamy,Omborega. Panthere noires: Ngabonzima Onesphore, Hakizimana Shabith alias Maitre, Havugarurema Pascal,Rugumire,Iyakaremye Badul alias mana y'ibitego,Nsabimana Djamal, Munyakazi Hassan,Gatete Selaman alias rutwitsi,Napoleon.yasimbuwe na APR FC.kivurugaUwacu Julienne Minisitiri watesheje abatoza agaciro 2016

Miro plast: Abudala Razake .Nayo yarazimye uretse ko umuhungu wa muzhe Mironko yarafite iri mu cy'iciro cya kabili. STIR: Abadeyi batatu" Mudeyi Gustave,Mudeyi Emirien,Mudeyi Nazerth,Ruseya Saidi, Gahinga Haruna,,Irunga Silas. Nayo yajyanye na Perezida wayo Twagiramungu alias Rukokoma.Magerwa: Ntare.

Standard: Kirenga Louis.Mukura VS: Gashirabake Assuman, Rutayisire Emmanuel, Katama Kamarondo, Gasangwa Celestin alias Tigana, Kayihura Camille, Rutagengwa Charles alias Runuya, Ngiruwonsanga Emmanuel, Kangamina Ndelema  wabatijwe Ndamage Jules alias Ryangombe Rutegazihiga Martin.mur'iy'imyaka: Mulonda Jean Pierre, Munyaneza Djuma, Kamotera Kamengele, Dady Birori,Ndayiragije Michel, Rusanganwa Fredy alias Ntare, Cyiza Hussen. Rayon sport: Ben Ndiki Kitara,umuzayirwa wabiciye bigacika ubuhanga bwe bwari buhambaye,Habimana Jean Chris, Gasana Brave, Bayingana , Kayiranga Baptiste, Sembagare Jean Chris, Lisara Tanganyika,Miko Micel, Billy , Kalisa Claude, Mateso Jean de Dieu,Munyurangabo Rongin alias Mukamurenzi kubera kumenya kwiruka, Nduwumwami Alpha, Misiri.

Mur'iy'imyaka. Janot, Hamad Gatawuti, Mutesa Richard, Magnifique, Seko Seff, Dawud Shaban, Hitimana Thiery, Zapy Mora, Gatete Jimy, Yves Mudeyi, Kawembe Mayelle Papy, Germie, Kalisa Kasse, Uwingabire Olivier, Masamake, Bogota Kamana igikurankota n'ubu aracyabica bigacika, Gasana Picus,  Masud Djuma,Abbuba Sibomana, Nizigiyimana Kalim alias Makenzi,  Usengimana Faustin, Mwiseneza Djamal,Cedric Hamiss, Nsuti Savion Dominique, Diara. APR FC:bayisenge bayisenge

                                              Bayisenge umukinnyi witwaye nabi 2016

Nkunzurwanda Radhan, Bizimana Didier, Tutus Mulama,Madjidin, Karekezi Olivier, Muhayimana Theoneste, Milly Hassan, Ntaganda Elias,Mbuyi,Kambangi,Bobo bola, Mugiraneza alias Migi, Haruna Niyonzima, Rusheshangoga Michel, Emmery Bayisenge ,Rwatubyaye Abdul, Mukunzi Anick, Ndahinduka alias Bugesera, Iranzi Jean Claude, Nsutinamagara alias Kodo. Police fc: Jaques Tuyisenge,Aman,Ndikukazi.As Kigali:Emery Mvuyekure,Mushimiyimana Mohamed.Sugira Ernste.Abatoza bavuzwe harimo: Kanamugire Aloys, Murekezi Raphail alias Fatikaramu,Mbanda Jean,Sitaki Charles,Rudasingwa Rongin, Kalimunda Rene,Kishi Sukunya Hamiss, Ntagwabira Jean Marie Vianny,Mbarushimana Abdul. Ruremesha Emmanuel,Rubona Emmanuel, Becken. bekern bizimana

                                   Becken Bizimana  umutoza w'umunyarwenya

Ubu bivugwa ko Ferwafa aribwo ikozwemo udushya two kuniga umupira w'amaguru. Amavubi yagiye mu mikino ya CAN muri 2004 kugeza na n'ubu ntarasubiramo.Habuze iki?Amavubi yabatarengeje imyaka 17 bagiye mu gikombe cy'isi. U Rwanda rumaze imyaka makumyabili rwitabira imikino ya  CECAFA????????????????????????????????????                                            Seninga Innocent umutoza w'umwaka 2016

Ikipe ya Rayon sport yatawaye igikombe cya CECAFA igikuye Zanzibar.Ikipe ya ATRACO yatwaye igikombe cya CECAFA igikuye mu gihugu cya Sudan.Ikipe ya APR FC yatwaye igikombe cya CECAFA iri mu Rwanda kuri stade Amahoro. U Rwanda rwakiriye imikino ya CHAN.

De Gaule niwe wayoboye Ferwafa akanga ko ikipe zikina nyuma zigakina. Ferwafa nibwo yari ikoze umushinga wo kubaka Hotel none birangiye umunyamabanga wayo afunzwe. Abasifuzi bandikiye Ferwafa bishyuza bayigaragariza ko nitabishyura bahagarika gusifura. Umupira uri mu maboko y'ubuyobozi kuko amakipe ashingiye ku ntara cyangwa uturere nabwo akaba ahora aregetse  .kassa_mbongo

                                   umutoza Kassa utarahiriwe na shampiyona 2016

Ikipe iza mu cyiciro cya mbere igakina shampiyana imwe igahita isubira aho yaturutse. Abashinzwe siporo nibatabare amazi atararenga inkombe.  Nsengumuremyi Ephrem

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *