Sida iranzibaye icyorezo

Sida ntigir’umuti ntigira n’urukingo.

Mu myaka ya 1989 higeze kuba amarushanwa yo gukangurira abanyarwanda ububi bwa sida. Abahanzi ku giti cyabo cyangwa za Orchestre zararushanwaga. Ninabwo udukingirizo twatangiye gukwirakwizwa  mu ma boutique. Amakuru twabashije guhabwa ngo icyo gihe kagurwaga mu ibanga rirenze gusambana. Muriyo myaka ngo sida yariyongereye cyane mu Rwanda.Sida yongeye kwiyongera nyuma y’intambara kuko abantu bari bavuye imihanda myinshi itandukanye ,kandi ntabukangurambaga bwakorwaga icyo gihe.Itangazamakuru imboni ya Rubanda ijisho ry’ubuvugizi rikomeje gahunda yo kwerekana ko Sida itagir’umuti.Rusizi ho bananiwe kwifata bananirwa no gukoresha agakingirizo kubera inyota y’ifaranga. Bamwe mubagore bakora uburaya ngo iyo babonye ifaranga bakoreraho  .Ikiriwe uwo munsi nicyo gishyirw’imbere rukazac’Imana.NSANZI20

                                            Dr Nsanzimana Sabin RBC

Ubukangurambaga bushingiye k’ubuvugizi nibwo bwakozwe mu karere ka Rusizi. Ishyirahamwe nyarwanda ry’abanyamakuru barwanya sida Abasirwa bakomeje ubukangurambaga n’ubuvugizi kugirango bamwe mubagore bakora uburaya babugabannye bokunakwirakwiza agakoko gatera sida.

Tariki 12/07/2016 nibwo Abanyamakuru bahuriye mu ishyirahamwe rirwanya sida ariryo Abasirwa bageze mu karere ka Rusizi ,aho bahuye n’abagore batandukanye  bakora uburaya.Abasirwa baterwa inkunga na RBC ikigo cya Leta gishinzwe gukumira no gukwirakwiza ubwandu bw’agakoko gatera sida. Intero hose n’imwe mu gihugu ngo abagore bakora uburaya babiterwa n’ubukene.

Abagore bakora uburaya mu karere ka Rusizi bakorerwa serivise zitandukanye harimo guhabwa amanama,gupimwa agakoko gatera sida,abagore batwite bapimwe iyo barwaye babakorera serivise yo kubyara batanduje uwo babyara. Abo bagore b’indaya  batangarije itangazamakuru ko bahabwa udukingirizo tumara ukwezi kose. Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’Abasirwa yatangaje ko impamvu bagiye k’umupaka wa Rusizi ,ari uko bari bafite amakuru yuko hakunda kuba indaya nyinshi z’urujya n’uruza rw’abainjira mu Rwanda n’abahasoka.

Indaya ziti:Twakoze uburaya kubera ubukene,izindi nazo ziti:Ubupfubyi,izindi ziti:ingeso,izindi ziti:tubonyudufasha twabuvamo. Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi mu kiganiro n’itangazamakuru Visi meya ushinzw’imibereho y’abaturage harimo n’indaya yagize ati: Akarere ka Rusizi gafite indaya nyinshi kubera ko gakora ku mipaka igahuza n’igihugu cya Congo Kinshasa hamwe n’igihugu cy’uburundi.

Visi meya Nsigaye Emmanuel yatangaje ko bakoze ubuvugizi kubagore b’indaya bakabafasha kujya muri VUP bakanabafasha kujya mu bucuruzi buciriritse. Indaya ziti: Twaragowe tuba twibereye mu kabari twasohoka abambaye imyenda isanzwe bakadufata bakadutwara tugafungwa nabi tugasiga abana bacu dore ko nta n’undi muntu uba umushinzwe? Visi meya Emmanuel we yagize ati:Ibyo ntabwo mu rwego rw’akarere twari tubizi ubwo tubimenye ntabwo bizongera. Indaya ziti:Tubyara abana bakanga kubandika ngo nituzane abo twababyaranye ,kandi ntawuhari?Visi meya nacyo icyo kibazo yatangaje ko atarakizi ko nacyo kizacyemuka.Imirenge cumi n’umunani igize akarere ka Rusizi itatu gusa niyo yiganjemo indaya cyane.RBC12

Ibitaro bya Gihundwe na Mibilizi nibyo bifasha indaya kubona serivise zo kwivuza.Ushinzwe ubuzima mu karere ka Rusizi ariwe Habarugira yatangarije itangazamakuru ko indaya zihabwa serivise zose z’ubuvuzi kugirango hirindwe gukwirakwiza sida. RBC ikwiye gushimirwa igikorwa ikora cyo gukumira ikwirakwizwa ry’agakoko gatera sida. Impamvu rero ngo k’umupaka ariho haba sida cyane akarere ka Rusizi kakaaba kari ku isonga mu bandura  cyane ,ngo biterwa ni uko bakora uburaya bikundira ifaranga bakaryamana n’abagabo mu mibonano itambaye agakingirizo. Abo mu gihugu ya Congo ntabwo ngo bakunda kwambara agakingirizo. Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi ngo bugiye gushyiraho uburyo bwo gukwirakwiza agakingirizo mu rwego rwo gukumira  ubwandu mu Rwanda no mu bihugu bituranye.

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *