Umuhanzi Samputu Jean Paul

Umuziki nyarwanda wubakiye kuwa kizungu wagiye wamamazwa cyangwa ukorwa n’abanyarwanda.Mu bushakashatsi twagiye dukora k’umuziki nyarwanda ubu noneho tugeze k’umuhanzi Samputu Jean Paul. Amateka y’umuhanzi Samputu yerekana ko yavukiye mu Matyazo ya Butare.ubungubu120

                                        Samputu amurika album ye

Mbere yuko atangira umuziki we by’umwuga yajyaga aririmba muri kiliziya gatulika. 1980 nibwo yahuye na Boniface Ntawuyirushintege nawe avuye muri Orchestre Salus ya Kaminuza i Butare. Samputu muri Orchestre Nyampinga yarataraba umuhanzi ukomeye. Orchestre Nyampinga yacitsemo kabili habaho iya Laguer Andre hamwe na Bikorimana bisubiriye mu kigo cy’Abasuguti  bakora Orchestre Impesa. Samputu yageze i Kigali we na Mihigo Francois alias Chouchou bananiranwa na Boniface.jean-paul-samputu12

                                                          Samputu acuranga Gitali

Icyo gihe mu 1986 nibwo bahuye na Kajeguhakwa bakora  Orchestre Ingeli. Aha rero niho Samputu yakomereye mu muziki we cyane nk’iyitwa Migabo y’intwali.1990 Samputu yerekejwe iya Gereza akekwaho kuba icyitso cy’inkotanyi. Samputu yaje kugana iy’urugamba maze ku Mulindi arahanga karahava. Izizwi zanakakunzwe ni nka:Zagishe zitashye. Twararutashye.Samputu yaje kugana iya Afrika yepfo ararushanwa  mu ndilimbo ya Nyaruguru ahabwa igihembo agitahukanye arafungwa.

Samputu yakomeje umuziki nyarwanda akoresheje ibikoresho bya kizungu kugeza n’ubu.Samputu yemeje ko nyuma y’ urugendo rurerure muri muzika yamaze kuvumbura injyana y’ akataraboneka yise”Pygmy jazz”.Yagize ati:” Pygm Jazz.Samputu ati: ni yo style nzakora kugeza aho nzimurirwa kujya kuyikorera mu ijuru kuko Imana ubanza ikunda intwatwa kurusha indi miziki”.Samputu yabashije gukora injyana nshya yise Pygmy Jazz, ikaba igizwe n’uruhurirane rw’injyana y’ Intwatwa na Jazz.Iyi Album ye nshya yitwa “

Only Love” yakorewe mu Bwongereza ijya hanze mu mpera z’uyu mwaka wa 2015. Samputu n’umwe mubacikacumu rya jenoside yakorewe abatutsi 1994 wabashije gutanga imbabazi mu mujyi wa Butare cyane mu Matyazo aho avuka kubamwiciye umuryango.Samputu  yakoze byinshi harimo  n’indi mirimo yabangikanyaga n’ubuhanzi irimo kwigisha amahanga kwigira kuri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’ I 1994.????????????????????????????????????                               Samputu mu muhamagaro wo gutanga imbabazi

Jean Paul Samputu niwe muhanzi w’ umunyarwanda werekana ubushobozi buhanitse bushingiye ku mpano yemera ko yahawe n’ Imana akaba yaregukanye KORA Awards. Jean Paul Samputu ni umuhanzi nyarwanda uzwi cyane mu Rwanda ndetse no mu mahanga kubera ubuhanga afite mu gukoresha ijwi no kuririmba muri rusange byagiye binamuhesha ibihembo bitandukanye ku rwego mpuzamahanga birimo nka KORA AWARD (igihembo yabonye nk’umuhanzi mwiza wa gakondo muri Africa mu mwaka wa 2003), yanakuye igihembo i Nashville muri America nk’umwanditsi mwiza w’indirimbo), yaririmbye ahantu hakomeye ndetse n’imbere y’ibyamamare bitandukanye birimo Angelina Jolie, Condoleeza Rice i New York muri 2004. Samputu atangaza ko muri Orchestre Ingeli yahahimbiye indilimbo  zakunzwe cyane nka:Nyaruguru,Ngarambe,Twararutashye,n’izindi.

Kuri ubu amaze gushyira hanze album zigera kuri 16.Samputu yabajijwe k’umuhanzi akunda cyangwa yakunze mu Rwanda?Samputu yavuze ko ari Laguer  babanye muri Orchestre Nyampinga.Samputu yaje kandi kuba intumwa y’Amahoro y’Umuryango w’Abibumbye ndetse ,kuri ubu yahisemo kwamamaza ubutumwa bw’amahoro, imbabazi, urukundo n’Ubwiyunge abicishije mu bihangano bye no mu biganiro bitandukanye. Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi Samputu akayiburiramo umubyeyi we n’abavandimwe be byamuteye gusharirirwa n’ubuzima mu buryo bukomeye ariko nyuma asanga gusharira ntacyo bimwungura asanga Iyi Album Samputu yashyize hanze nyuma y’igihe kirekire igizwe n’indirimbo 10 harimo iyitwa Only LOVE ari nayo yitiriwe Album ye, Nkundira ugaruke, Rwanda nkunda, Intero y’ineza, Timbuktu mon  Amour, n’izindi.

Muri izi ndirimbo harimo izifite injyana gakondo ya kinyarwanda, harimo izihimbaza n’iziramya Imana, harimo iz’amahoro, harimo n’izo gukunda igihugu.Samputu  yatangiye kuzunguruka isi ashyira ku mugaragaro iyi album  mur’uy’umwaka wa 2016 kuko avuga ko Imana yamukinguriye imiryango ikamuha ubushobozi.Ubutumwa yifuza ko buzagera ku bantu buvuye kuri iyi Album Only Love ni uko Urukundo ari rwo rwonyine dukeneye kugira ngo izi ntambara zirangire, nirwo ruzakuraho amakimbirane yose, nirwo ruzakuraho ibibazo byose biriho, niryo tegeko risumba ayandi yose kandi nirwo mpano iruta izindi .Samputu ati:.Nubwo navuga indimi z’abantu n’iz’abamarayika, ariko singire urukundo, mba mpindutse nk’umuringa uvuga cyangwa icyuma kirenga.

2.Kandi nubwo nagira impano yo guhanura, nkamenya ibihishwe byose n’ubwenge bwose, kandi nubwo nagira kwizera kose nkabasha gukuraho imisozi, ariko singire urukundo nta cyo mba ndi cyo.3.Kandi nubwo natanga ibyanjye byose ngo ngaburire abakene, ndetse nkitanga ubwanjye ngo ntwikwe ariko singire urukundo, nta cyo byamarira.
4.Urukundo rurihangana rukagira neza, urukundo ntirugira ishyari, urukundo ntirwirarira, ntirwihimbaza,
5.Ntirukora ibiteye isoni, ntirushaka ibyarwo, ntiruhutiraho, ntirutekereza ikibi ku bantu,
6.ntirwishimira gukiranirwa kw’abandi ahubwo rwishimira ukuri,Rubabarira byose, rwizera byose, rwiringira byose, rwihanganira byose.8.Urukundo ntabwo ruzashira.

Guhanura kuzarangizwa no kuvuga izindi ndimi kuzagira iherezo, ubwenge na bwo buzakurwaho.kuko tumenyaho igice kandi duhanuraho igice,.ariko ubwo igishyitse rwose kizasohora, bya bindi bidashyitse bizakurwaho.Samputu ati:Nkiri umwana muto navugaga nk’umwana muto, ngatekereza nk’umwana muto nkibwira nk’umwana muto. Ariko maze gukura mva mu by’ubwana..Icyakora none turebera mu ndorerwamo ibirorirori, ariko icyo gihe tuzarebana duhanganye mu maso. None menyaho igice, ariko icyo gihe nzamenya rwose nk’uko namenywe rwose.Ariko none hagumyeho kwizera n’ibyiringiro n’urukundo, ibyo uko ari bitatu, ariko ikiruta ibindi ni urukundo.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *