Rayon sport mu nzira zo kwiyubaka

Ikigaragara shampiyona y’umwaka utaha De Gaule natabivangavanga ikipe ya Rayon sport ishobora kuzatwara ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda. Ubu bivugwa ko bamwe mubakunzi ba Rayon sport biyemeje kuyitera inkunga. Igisabwa ni uko Gacinya Denys uyobara ikipe ya Rayon sport yajya avugisha ukuri.gusinya                                        Umurundi Nahimana Shasir  nawe yasinyiye Rayon Sport

Ubu biravugwa ko ikipe ya Rayon sport yatangiye kongera amasezerano na bamwe mu bakinnyi bayo harimo rutahizamu Diara alias Bigango ukomoka mugihugu cya Mali .diara

                                               Diara amasezerano y'umwaka muri Rayon Sport

Undi wongereye amasezerano  n’umushingantahe Kwizera Pierot ukina hagati ,umukinnyi mwiza kuko agaragaza ubuhanga mu kibuga akagira amakosa makeya. Ubu rero biravugwa ko Rayon sport yaguze umukinnyi witwa  Ishimwe Issa Zapi wavuye muri Sunrise FC.Hamiss-Cedric                                            Hamiss Cedric kugaruka muri Rayon Sport

Uyu aje kugirango uruhande rw’iburyo muri ba myugariro rugire imbaraga kuko Radj Niyonkuru wahakinaga biboneka ko ntambaraga.Bitewe ni uko abakinnyi bavuka mu gihugu cy’u Burundi bahiriye ikipe ya Rayon sport yaraye isinyishije umurundi nawe ubuca bigacika witwa Nahimana Shasir wakiniraga ikipe ya Vital’O n’ikipe y’igihugu y’u Burundi, Intamba mu rugamba. pieroy

                                      Kwizera Pierot agiye gukinira Rayon Sport imyaka ibiri

Nahimana Shasir w’imyaka 23, akaba akina hagati mu kibuga asatira ndetse ni umwe mu bakinnyi bigaragaje muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Burundi, cyane mu mikino yo kwishyura.Uyu mukinnyi akaba yarageze muri Vital’O imukuye muri Inter Stars, mu gihe mu ikipe y’igihugu y’u Burundi, Intamba mu rugamba yatangiye kuyikinamo mu 2014, yitabira irushanwa rya CHAN ryabereye mu gihugu cya Afurika y’Epfo.ishimweyyy                                  Zapi yanze kuguma mu ikipe ya Sunrise yerekeza muri Rayon Sport

Abakunzi ba Rayon sport twaganiriye bose baragira bati:Cedric Hamiss we bite bye?Uyu murundi Cedric abafana baramushaka cyane kuko bamwe biyemeje no gutanga ayo yakwifuza yose ,ariko adahenze akabakinira. Ibi byose birakorwa kugirango bahangane na mukeba wabo APR FC muruhando rwa shampiyona. Ibi rero nibigerwaho Rayon sport izaba yiyubatse nihatagira abayivangira  Banganiraho Thomas

 

(Visited 340 times, 2 visits today)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *