Umupira wÔÇÖamaguru mu Rwanda Rayon sport na Kiyovu sport byaranzwe nÔÇÖamateka . Kiyovu sport isigaye ku izina gusa.

Ibihe bisaga 1928 nibwo umupira w’amaguru watangiye gukinwa mu Rwanda. Birababaje kubona bagenda bakuraho uburanga bw’amateka y’umupira w’amaguru.habimanabonaventure1

                                  Nyakwigendera Habimana Bonavanture wafashaga Kiyovu sport kiyovu83

                                                             Kiyovu  Sport 1983

Aho tuvuga n’ikibuga cyabaga imbere ya Econamant General i Butare .Amateka y’umupira w’amaguru atwereka  ko watangijwe n’Abafurere b’urukundo batangije ishuri ry’Indatwa.Icyo gihe umupira wakinwaga n’abihaye imana gusa . 1930 nibwo watangiye gukinwa n’abanyeshuri bigaga mu ishuri ry’Indatwa. kiyovu1986                                                          Kiyovu sport 1986

kiyovu1990

                                                                Kiyovu Sport 1990

kiyovu93

                                                    Kiyovu sport 1993

kiyovuabakinnyi

                                 Abari abayobozi ba Kiyovu sport mbere 1994

Umupira w’amaguru wakomereje mu mamisiyoni(kiliziya gatulika)Aba bafurere baje gushinga ikipe y’umupira w’amaguru bayita Victor. Umwami Rudahigwa nawe yaje gushinga ikipe ayita Amaregura. Muri Byumba baje gushinga ikipe bayita Imparirwakurusha.rayoncyera1                                      Rayon Sport 1968

RAYON1978

                                                                 Rayon sport 1978

Rayon1982

                                                                      Rayon sport 1989

rayon1990

                                                   Rayon  sport 1990-1994

Tugaruke ku mateka ya ruhago nyarwanda. Amakipe atatu:Mukura yavuye ku izina rya komine Mukura bongeraho Victor bisabwe na Furere Gracien ari nawe wabubakiye stade Huye. Amaregura niyo yabyaye Rayon sport bikozwe na Me  Dr Murego Donat umwe mubanayikiniye.Imparirwakurusha niyo yabyaye Kiyovu bivuye ku izina rya komine Kiyovu bikozwe na Kabahizi warumaze gutorerwa kuba Burumesetiri.Ikipe ya Mukura yagize abakinnyi beza gusa mu mateka yayo itwara ibindi bikombe ntabwo iratwara shampiyona.rayon1997-98                                              Rayon sport 1997-1998 ni  nayo yatwaye CECAFA

Amakipe abiri ariyo:Rayon sport na Kiyovu sport zo zahanganye gute mu kibuga ?imihigo hagati yazo?Imwe ngo yatsinze indi,wajya kumva ukumva indi nayo  irahiga. Twegereye bamwe mu bakinnyi  bakiniye aya makipe kongeraho inyandiko zagiye zica muri Kinyamateka  dusanga Rayon sport yaratsinze Kiyovu inshuro nyinshi. Turebe uko ikipe yatwaye ibikombe bya shampiyoma kuva hatangiye amarushanwa.Kiyovu sport yatwaye  shampiyona:Icyambere yagitwaye 1983 igiheshejwe na rutahizamu Muvala Valens,ikindi yagitwaye 1992 yongera 1993.Ikipe ya Rayon sport icyambere yagitwaye 1975 nyuma y’imyaka itandatu itwara ikindi 1981.rayoncecafa98                                   Rayon sport yishimira igikombe cya CECAFA

Mbere ya 1994 Kiyovu yatwayemo bitatu Rayon sport itwaramo bibili ..Nyuma ya 1994 Kiyovu sport nta gikombe cya shampiyona iratwara. Rayon sport imaze gutwara ibikombe bya shampiyona bikurikira:1997,1998 uy’umwaka yarangije shampiyona idatsinzwe yanganyije na APR FC umukino umwe inganya na Kiyovu sport undi ,ahasigaye indi yose irayitsinda.Rayon sport yongeye gutwara shampiyona 2002,2004 n’icyo iheruka 2013.Kiyovu sport na Rayon sport nizo kipe zagiranye ibihe byiza mu kibuga kuko zagiraga imihigo ikaze.Ikipe ya Rayon sport yakinnye n’ikipe ya Kiyovu sport inshuro 42 ni ukuvuga mbere 1994. Kiyovu sport yatsinze Rayon sport inshuro 5 zinganya inshuro 13. Rayon sport yatsinze Kiyovu sport inshuro 24. Abari bakeneye amateka y’izi kipe murabona ko Rayon sport ariyo yatsinze inshuro nyinshi.arton135

sitemgr_photo_248453

                                                         Rayon sport yatwaye shampiyona 2013

 

Nyuma ya 1994 Kiyovu sport na Rayon sport zahuye inshuro 65. Kiyovu sport yatsinze Rayon sport inshuro 13 zinganya inshuro 16. Rayon sport yatsinze Kiyovu sport inshuro36.Shampiyona y’uy’umwaka Rayon sport yahuye na Kiyovu sport nabwo  byarangiye imikino yose ,Rayon sport iyitsizemo Kiyovu sport ibitego bibili kubusa umukino ubanza n’uwo kwishyura.Umukino umwe wahuje Kiyovu sport na Rayon sport ugasiga amateka n’uwa tariki 01/ukwakira 1990 ubwo zanganyaga ibitego bitatu  kuri bitatu,kandi bwakeye bivugwa ko FPR Inkotanyi yafashe Kagitumba umupira ntiwongera gukinwa.Mu 1981 Kiyovu yaguze abakinnyi Muvala na Tindo  mugihugu cy’u Burundi hafi milioni 2 na Hassan Karera waruguzwe mu gihugu cya Zayire (congo Kinshasa y’ubu).Umukino wa mbere wabo ku butaka bwa ruguru y’Akanyaru bakirijwe ibitego 2 bya Rayon kuri 1 cya Kiyovu sport.rrr

                                         Rayon sport yatwaye igikombe cy'amahoro 2016

Nyuma Kiyovu  sport yaje gutsinda Rayon sport ibitego bitatu kuri kimwe. Ibihe by’igaragaje ko Rayo sport ariyo yatsinze inshuro nyinshi ikipe ya Kiyovu sport iby’imyaka itanu  bigaragara ko arugukabya.Ikindi kinyoma cyavuzwe ni 1987 aho bavuga ko Rayon sport na Kiyovu sport zahuriye i Nyanza kandi iy’ikipe y’ubururu n’umweru yari imaze imyaka ibili ibarizwa mu mujyi wa Kigali. Umwaka 1989 ntuzibagirana mu mitima y’Abayovu kuko Rayon sport yatsinze Kiyovu sport ku gikombe yateguye cy’imyaka 25 imaze ibayeho. Rayon sport yarongeye iyitsindira mu gihugu cy’u Burundi mu irushanwa ryari ryateguwe na Brarundi. Igitego cyavugishije Abarundi amagambo menshi cyatsinzwe na Semabagare Alias  Semba wa samba.Umukino wa mbere wa ruhago wabaye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ni uwahuje izi kipe zombi kuri Stade Regional i Nyamirambo, hari taliki ya 11/09/1994, amezi abiri gusa nyuma yo kubohora igihugu, ikipe ya Kiyovu Sports yari yuzuye , mu gihe Rayon Sports byabaye ngombwa ko itira abakinnyi mu yandi makipe kuko itari yuzuye. Umukino warangiye Kiyovu itsinze Rayon Sport 3-1.

Ibi byakozwe n’umugabo Aloys Kanamugire.Uy’umugabo akwiye igihembo cy’umuntu wagaruye abanyarwanda ku kibuga.Kanamugire n’umwe mu nararibonye za Ruhago nyarwanda.Ku cyumweru taliki ya 22 Ukuboza 1996, kuri Stade Amahoro ku mukino wa nyuma w’igikombe cya La Rwandaise des  Jeux .Amakipe yombi yaje guhura nanone. Umukino waje guhagarara utarangiye bitewe n’uko amatara yo kuri Stade yari amaze kuzima, ibintu bitavuzweho rumwe kuko uretse amatara yo ku kibuga mu mazu yo muri Stade ho amatara yari akiri kwaka.Icyo gihe umukino wahagaze Rayon Sports ifite ibitego 2-0 byose byari byatsinzwe na Thierry Hitimana . Uyu mukino waje gusubirwamo taliki ya 16 Gashyantare 1997, Rayon Sports itsinda Kiyovu Sports 3-1.

Ku ya 4 Nyakanga 1998, ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro Kiyovu yabuze ku kibuga iterwa mpaga ya 3-0. Rayon Sport itwara igikombe idakinnye ,icyo gihe yayoborwaga na Mbanda Jean Daniel wayibereye umukinnyi akanayibera umutoza. Izi kipe zombi ntabwo zakunze guhana abakinnyi cyangwa ngo n’umutoza atoze Kiyovu narangiza atoze Rayon ,ariko byari mbere ya 1994. Ibi byaje gucika kuko nyuma 1994 byarahindutse umukinnyi cyangwa umutoza akajya ahari inyungu. Ubu rero abakunzi ba ruhago nyarwanda bemeza ko Rayon sport muri iy’imyaka ya 1994 kugeza 2016 yarushije Kiyovu sport kuko nta gikombe gikinirwa mu Rwanda iribikaho. Rayo sport niyo kipe mbere 1994 yatwaye burundu Trophe Habyarimana. Ubu nabwo ikomeje kugenda itwara igikombe cy’Amahoro.

Kiyovu sport yo imaze kugaragara ko imbaraga zashize abakunzi bayo bakayitererana. Ubu iyi shampiyona irangiye ikipe ya Kiyovu ntabwo yigeze irebwa n’abantu bagera ku gihumbi. Ibi rero nabyo n’ibibazo. Kiyovu igiye kumara imyaka nk’itatu itagera ku isoko ry’igura  ry’abakinnyi. Rayon sport n’ubu itwara ibikombe by’amahoro.Imihigo yazo usanga muri iy’imyaka 21 itandukanye cyane. Rayon sport yatwayemo Cecafa iyikuye Zanzibar,uwo n’umwe mumuhigo ukomeye. 2002 yakiriwe n’umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame ubwo yakomezaga muri  ¼ cy’amakipe yatsindiye ibikombe by’Afrika ayiha n’imodoka ya Coaster. Amateka  ya ruhago y’ubutaha azibanda kuri Ferwafa.

Murenzi Louis

 

One thought on “Umupira wÔÇÖamaguru mu Rwanda Rayon sport na Kiyovu sport byaranzwe nÔÇÖamateka . Kiyovu sport isigaye ku izina gusa.

  • June 30, 2020 at 9:41 pm
    Permalink

    Wiriwe! 

    Gusa icyo mbonye, ushobora kuba wifanira rayons. Uzabaze neza niba wowe ntabyo Uzi, bazakubwira ko kiyovu ya mbere ya 1994 yari ikipe iteye ubwoba. Ubwo se yageze aho iyo mukeba wayo iyita ko ari umugore wayo kuko ariyo yatsindaga? Ahubwo ndumva wabigize contraire kugirango uvugire neza ikipe yawe. Sorry!! Gusa, tuzi neza ko rayon yigaranzuye kiyovu nyuma ya 1994, naho mbere ntiyakoragaho, uzabibaze neza uzasobanurirwa.

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *