Impinduka mu marembo ya Guverinoma

Minisitiri Busingye aherekejwe na Minisitiri Gatete yungirijwe na Minisitiri  Fazil Harelimana gusubiza kashe bahawe na Leta. Guhabwa kashe ya Leta ishema mu muryango w’uyihawe.

Kwamburwa kashe ya Leta byo byumvikana gute mu muryango?Politiki we!!ishusho yejo hazaza ni politiki?ishusho yejo hazaza ihagaze gute iyo wahawe umwanya?ishusho yejo hazaza ihagaze gute wambuwe umwanya?Igihe gishyira ikindi,ukaba umutoni w’ingoma ugatoneshwa nawe ugatenesha.Minisitiri-wImari-Claver-Gatete77

                                                      Gatete Minisitiri w'Imari

Iyo wakomye yombi ubangamira rubanda ,kandi wowe wanga uwabikugirira.Ugabirwa bivuye kuki?unyagwa bivuye kuki?Umwanya wa politiki iyo wawubonye ugirango uzi kubyina kurenza abandi?iyo unyazwe umwanya wa politiki wibaza icyo wacumuye ukakibura?Inshingano wahawe iyo wazujuje uhorana umugati k’umbehe.

Iyo wabaye bitereriyo unygwa utagishijwe inama kuko n’ubundi uba waragabiwe ntayo wagishijwe. Inkuru yacu iri muri Guverinoma y’u Rwanda aho impunduka zageze mu marembo zihamagara utanga umwanya. Abantu bamwe bibaza ukuntu umuntu yinjira muri Guverinoma ni uko ayivamo. Ubu rero amwe mu makuru dukura ahizewe arashimangira ko impinduka zidakuka zateguwe muri ubu buryo:Minisitiri w’umutekano Fazil Harelimana ko agomba gusimburwa  k’uburyo budasubirwaho. Impamvu nyamukuru iva ku bibazo bitandukanye bishingiye k’umutekano. Wavugute ukuntu umurenge Sacco  wa Kigali uterwa?harer12

                                                             Harerimana Minisitiri w'umutekano

Mu karere ka Gasabo hari amatongo menshi yateje umutekano muke. Mu Rwanda kirazira kumva ngo habonetse umuntu wishwe cyangwa ngo habonetse umuntu wakomerekejwe  n’abantu batazwi. Ibi byose rero n’igisasu ku ngoma ya Fazil yananiwe kubisobanura. Umwe mu bizerwa ba Leta tuganira yagize ati: Ntuzavuge izina ryanjye gusa abaminisitiri batatu bo bagomba gutanga imyanya bagasimburwa kuko muri za Minisiteri zabo hakeneye impinduka. Minisitiri Gatete Claver we yaragerageje none izuba riracanye ubukungu buhagaze biguruntege. Ikindi kigaragara ishoramari naryo ntabwo rihagaze neza.

Aha rero hakeneyemo impinduka zikaze. Niba amamodoka akora Taxis asigaye ari make nicyerekana ko ubukungu bwagabanutse. Ikindi cyerekana ko igenamigambi rikorwa nabi  ni ibi bikurikira. Gushora imari nyinshi bitizwe neza. Amazu yubakwa mu muyi rwagati huti huti kandi imodoka zigiye gushyirwa mu nkengero z’umujyi.Guturuka Bugesera zizajya zihagarara Nyanza ya Kicukiro.Izizajya ziva mu burasirazuba zizajya zihagarara i Kabuga.Izizajya ziva mu majyepfo no mu burengerazuba bwepfo  zizajya zihagarara ku Ruyenzi. Minisitiri-wUbutabera-Johnston-Busingye12

                                                                       Busingye Minisitiri w'Ubutabera

Izizajya ziva mu majyaruguru n’uburengerazuba bwa ruguru zizajyaga zihagarara Shyorongi.Ubu abubatse imiturirwa mu mujyi wa Kigali batangiye kwicuza impamvu bayubatse kuko abanyarwanda bagiye kujya bakomeza ingendo badahagaze mu mujyi rwagati. Aha rero niho hafatwa ingamba zitegura impinduka kuko abanyarwanda bafashe amadeni mu mabanki none barahombye. Iyo ukangurira umuntu kwaka ideni ngo akore umushinga unamworohereza muri wa mushinga kugirango udahomba.

Ibi rero nibyo bitumye Minisitiri Gatete atanga umwanya muri Guverinoma. Minisitiri w’ubutabera Busingye. Aha ho birakomeye kuko n’imwe mu miryango mpuzamahanga ikomeje kurega u Rwanda.HUMAN RIGHTS WACH.Ibigo byamuteje ikibazo harimo Gikondo  yo kwa Kabuga udasize na Mbazi ya Huye. Ikindi kikibundikiwe cyavuzwe n’icy’abahesha b’inkiko bigeze guhagarikwa none bakaba baragarutse mu kazi.

Aha rero umwe mubahesha b’inkiko witwa Niyonshuti Iddy Ibraham murukiko rwa Gisirikare Nyamirambo yarihanukiriye ati: Ntakintu nakoraga Minisitiri Busingye atabizi. Ikindi n’igisasu cyamutezwe n’umwe mubahesha b’inkiko witwa Kanyana Bibiane wayogoje amazu yabahoze mu butegetsi bwa MRND  bakaba barahunze. Ikimaze kwigaragaza n’icy’inzu ya Nzabonimana Etienne ibarizwa ku Gisimenti Remera.

Mwibuke ko igihe cy’umwiherero w’abayobozi umukuru w’igihugu yamugarutseho cyane ko yibera mu ngendo zidashira. Itezwa rya za cyamunara mu gihe ritarabonerwa igisubizo ngo Busingye abitangeho ibisobanuro biramugora kuba akibarizwa muri Guverinoma. Aya makuru tuyakura mu nkuta zizewe za Leta kuko buri wese aba yizweho  mu buryo butamutunguye.

Nsengumuremyi Ephrem

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *