Abanyarwanda bose barareshya? Uburyo system ikizabamwe igacyenesha abandi :Rwigema Pierre Celestin ni Depte naho Muligande Charles nÔÇÖumushomeri

 

Aho inkuru isohokeye mu kinyamakuru ingenzi Muligande Leta yamuhaye imirimo mishya.

Ibi byaba ihame ko abanyarwanda bose batareshya?Ibi byaba ikibazo?Mu Rwanda guhabwa umwanya ntibigomba aho ukomoka nko hambere mu ngoma ya  mbere n’iya kabili.Ubuyobozi butorwa n’abaturage buri wese yagakwiye kureshya n’undi.Kuki batareshya biterwa n’iki? Niba mu isi batareshya ubwo no mu ijuru ntibazareshya?politiki isumbanya abanyagihugu imaziki?politiki ubundi ningombwa ngo ireshyeshye abanyagihugu?Amateka y'u Rwanda yerekana ko iyo umuntu yifite yitwa umukire, umukungu,n'ibindi bitandukanye biba bimusingiza kugira ngo babandi babashe kumukuraho amaramuko. Uko imyaka yagiye iza imvugo zisingiza abifite zarakomeje kugeza n'uyu munsi wa none. Iyo tuvuye mu by'ubutunzi twinjira mu by'amako.  The-Minister-of-Education,-Dr.-Charles-Murigande-(File-photo)10

                                                                      Dr Muligande Charles

U Rwanda rwo hambere rwagaragayemo amoko hashingiwe ku miryango: Abanyiginya , Abega, Abazigaba, Abasinga, n'andi moko atandukanye. Nyuma yaya moko ashingiye ku miryango hari n'andi moko ari mu Rwanda bivugwa ko ngo ashingiye ku mibereho: Abahutu, Abatutsi, Abatwa. Aya moko ashingiye ku miryango iyo uyasesenguye usanga ntacyo atwaye mu mibanire yayo.

Amoko ashingiye ku mibereho nayo usanga iyo agize ubuyobozi bwiza kubana kwayo bidahungabanya umutekano. Ikibazo cy'amoko cyatangiye kuryanisha abanyarwanda guhera mu 1957 ari nabwo Habyarimana Joseph Alias Gitera akoreshejwe n'Abapadiri bashyiragaho amategeko icumi agenga abahutu. Uko Leta zagiye zisimburana kuva ku ngoma ya Perezida Kayibanda kugeza ku ya Kagame abantu ntabwo baziyumvamo kimwe.????????????????????????????????????

Depte.Rwigema Celestin

Umwe mu banyarwanda w'inararibonye mu bya politiki twaraganiriye, maze mubaza iherezo ry'u Rwanda rishingiye kubavugira mu matamatama buri gihe kuri za Leta ziba ziyoboye igihugu. Yagize ati: ugize neza kudukebura, kandi ujye ukomeza utyo! Utyo rwose! Nta gihe Kwishyira ukizana bitabaye indoto ya buri munyarwanda, yaba umuhutu, yaba umututsi, yaba n'umutwa! Reka rero ntidutinde mu mateka cyane ko ayo mateka atudindiza, gusa twivugire akariho tureke kukagira umugani.

Ubu tuvugana, niwowe munyamakuru wa mbere tubashije kuganira ku mateka y'u Rwanda kandi tuganira ku moko. Abanyarwanda batandukanye cyane cyane abagishakisha ubuzima ku ntebe ya politiki ntibashobora kubona ibitagenda neza ngo babikosore ahubwo bashaka ko byose byakwitirirwa umukuru w'igihugu, yakomeje agira ati: Minisitiri ariba yatangira gukurikiranwa akaba yabimenye yakurira indege akaba ageze kwa ba Rugigana agatangira akavuga ko ahunze politiki mbi iri mu gihugu.

Urugero col Kanyarengwe Alexs ntawe uyobewe imvugo ze mbi n'uburyo guhera muri za 1960 kugeza muri 1973 ariwe wahize akanatoteza, akanica abatutsi ariko yahunze yari agiye guhirika ubutegetsi bwa perezida Habyarimana, ageze mu nkotanyi avuga ko ari Habyarimana umuharabika. Seth Sendashonga ntawe uyobewe amacakubiri ye ariko nawe yabigeretse kuri Habyarimana.

Muri iki gihe Gen Kayumba, Micombero, Rudasingwa, Gahima, n'abandi batandukanye bavuga ko bahunze ingoma y'igitugu ya Perezida Kagame. Uwo musaza yagize ati: iyi kipe ya RNC n’ubwo irimunzira yasenyuka  irabeshya cyane ahubwo iyo Perezida Kagame aza kugira igitugu aba yarabafashe akabafunga ntibari kumutoroka. Abantu bamwe igihe bayoboye imyanya imwe ikomeye  bakoze amakosa y'umurengera kuko bari barashyizeho itegeko ryo gukubita no guhutaza  rubanda, umuntu agahabwa umwanya ,undi akirukanwa gutyo burundu.

Gahima yari yarimitse Ruswa n'akarengane ariko ubu niwe uvuga ko abanyarwanda mu gihugu batangana hashingiwe ku moko. Uyu musaza yagize ati jyewe Gahima yarampamagaye ansaba amafaranga menshi angana na miliyoni eshanu mubwiye ko mfite imwe ankorera idosiye ko ndi interahamwe nafunguwe ari uko ahunze igihugu. Namubajije ku kibazo kigendanye n'abavuga yuko abanyarwanda badafashwe kimwe mu gihugu? Uyu musaza yarabanje araseka cyane ati: abavuga ibyo ni abibereye kwa ba Rugigana bashaka kujijisha. Nawe yarambajije ati: ese abanyarwanda bose bafashwe kimwe? Ese abafashwe nabi kurusha abandi ni bande? Ese ubafashe nabi ninde kandi ku yihe mpamvu bafashwe nabi? Namusubije ko impamvu nari mbimubajije ari uko hari abavuga ko Leta iyobora isumbanya ikurikije amoko.

Uyu musaza yanshubije ko ari abadashima yagize ati: ko inkotanyi zinjiye mu gihugu zifite imbunda zimwe zigasanga imirambo y'ababyeyi babo iy'abavandimwe babo n'abandi bafitanye amasano yanitse ku gasozi iribwa n'imbwa n'ibisiga ko batihoreye, ikindi yakomeje antangariza ni icy'uko bongeye bakajya kubacyura muri Zaire nabwo ntibihorere, ibi byose rero ni ibyerekana ko abavuga ko abanyarwanda badafashwe kimwe ari ikinyoma. Hari undi twaganiriye ariko we akaba yarabaye mu buyanja bwa Pasiteri Bizimungu akaba atemera FPR na gato.

Ubwo twaganiraga namubajije niba yemera amagambo ya Bampoliki na Rucagu yuko abahutu basaba imbabazi. Uyu mugabo witwa Karambizi yansubije muri aya magambo : ati nafunzwe imyaka icumi nta cyaha mfite nzira ko ndi umuhutu. Namubajije niba yemera ko mu Rwanda habaye jenoside yakorewe abatutsi? Yansubije ko abyemera ko yabaye ariko atemera gusaba imbabazi.

Namubajije niba yemera ko abanyarwanda bose bafashwe kimwe ? uyu Karambizi yansubije ko uri muri FPR yaba ubwoko ubwo ari bwo bwose aba akomeye mu gihugu. Karambizi yagize ati: Reka nguhe igisubizo ndeke kuguheza mu cyeragati! Uwibwira ko umuhutu yarenganiye mu Rwanda gusa arishuka cyane, uwibwira ko umututsi yaba afite agaciro imbere y'ubutegetsi bwa RPF, kurusha umuhutu nawe arishuka kuko uwayobotse kurenza undi niwe uhabwa umwanya.

Uyu Karambizi yaransekeje cyane yagize ati none se ntimubona ko Bazivamo na Rucagu bashoye imigabane muri radio rutwitsi ko bakomeye ku ngoma ya FPR, kandi noneho zimwe mu yakomeje agira ati: nubwo ntemera FPR ariko hari naho nyemera nkubu yafashe nkotanyi zirimo Majr Ntashamaje na Kajeguhakwa na  bakaba barahunze igihugu none baratahutse. Mukantabana Seraphine imukura mu mashyamba ya Congo imugira Minisitiri irongera ikura Rwigema rwa MDR i Burayi imugira Depite ikindi yafashe abajonosideri irabarekura ibanyujije mu ngando: Ikiguzi ni ngombwa ko buri wese kandi gushyira hamwe nabyo bikaba uko.

Ariko gushyira hamwe ntibigomba kubangamira ukuri cyangwa ngo gupfukiranwe . Ubu imibanire y'abanyarwanda ntacyo itwaye kuko gahunda ya gira inka ariyo ishyizwe mbere kugira ngo babashe kuva mu bukene.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *