Mfasha mve mu byaha ndi umwana nkÔÇÖabandi.

Abana b’Iwawa bati:ADEPR idukuye mu byaha itwigishije ijambo ry’Imana.

Iyo utereranye umwana akagwa mu byaha uba ugomwa igihugu imbaraga zejo hazaza.Inkuru twandika irava ku kirwa cy’Iwawa. Ariko tutarinjira mu nkuru yacu twagirango tubereke uko ikirwa  cy’Iwawa cyadutse. Iwawa hatangiye kumvikana mu 1995 mu gihe Lt col Rwahama wayoboraga umutwe wa mirtary police ushinzwe guha abasilikare displine.mode

                            Pasiteri Salton Niyitanga ushinzwe itangazamakuru muri ADPR

Muri iyo myaka rero umusilikare wananiranaga agatoroka igisilikare niho bamujyanaga kugirango agaruke k’umurongo. Leta y’u Rwanda yaje kongera kwitegereza isanga hari urubyiruko runywa ibiyobyabwenge kandi rwibera mu muhanda rugakorera abanyarwanda b’ingeri zitandukanye urugomo. Aha rero nibwo haje gutekerezwa uburyo urwo rubyiruko rwagororwa kandi rukigishwa imyuga rudafunzwe.     mode4PS wo muri Minisiteri y'urubyiruko ashimira ADEPR igikorwa cyiza yahaye urubyiruko rurerwa Iwawa

Bamwe mubo twaganiriye ngo ,mbere bumvaga ko umwana wabo yajyanywe Iwawa bakumva ko ari ukubaburiza abana uburenganzira. Umwe ati:Dusigaye twifuza ko umwana wese wananiranye yajyanwa Iwawa. Itorero ADEPR naryo ntiryatanzwe mu rugamba rwo gutanga umusanzu wo gukora ububyutse muri urwo rubyiruko hakoreshejwe ijambo ry’Imana.Tariki 13/08/2016 nibwo itorero ADEPR yakiraga ubusabe bwa bamwe mu baba Iwawa kugirango babe abakirisitu kandi bakijijwe banakiriye agakiza ,nyuma yo kuva mu byaha byo kunywa ibiyobyabwenge.Minisitiri y’urubyiruko nayo yari ihari nkifite mu nshingano zayo.mode3

                    umuhamagaro mwiza ukura abari mu kaga kungoyi ya satani

Ushinzwe itangazamakuru muri ADEPR Pasiteri Niyitanga Salton yadutangarije ko bafasha Leta kwigisha urubyiruko ruba Iwawa  gusoma no kwandika kuko  rwazahajwe n’ibiyobyabwenge. Nyuma yo kubigisha amasomo atandukanye ,hazamo n’ijambo ry’Imana kuko ubu habatijwe abizera bashya 176 n’abandi bakiriwe 64 bose hamwe babaye 240 nyuma y’iyo mihango n’abandi 400 bakiriye agakiza batangira kwigira kuzabatizwa mu minsi itaha. PS wo muri Minisitiri y’urubyiruko yashimiye ADEPR  igikorwa cyiza cyo kubafasha kwigisha urwo rubyiruko amasomo atandukanye kongeraho no kubigisha kuva mu byaha .

 

 

 

mode6

                                                       Umubatizo wo gukiza ibyaha

mode8

                                      Nyuma y'umuhango wo kubatizwa bashimiye Imana

mode5                    Urubyiruko rw'Iwawa rwahaye Imana icyubahiro rushimira na ADEPR

mode2            Nyuma yo kwakira agakiza bahisemo gukorera igihugu no kuba abakirisitu ba ADEPR

Bamwe mu baba Iwawa baganira n’itangazamakuru yadutangarije ko yaje  kuri iki kirwa kuko yanywaga ibiyobyabwenge ,kandi akaba mu muhanda mu rwego rwo kuba ikihebe. Yagize ati: Ubu namenye Imana mbikesheje  ADEPR kandi nimva Iwawa nzakoresha amaboko yanjye kuko nize umwuga. Buri wese  akwiye gutanga umusanzu wo gukura urubyiruko mu muhanda no kunywa ibiyobyabwenge.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *