Itorero EDNTR rikomeje kuba ubukombe

Ivugabutamwa ni inyigisho y'imibanire imbere mu itorero ndetse ikagera n'inyuma y'urusengero

Iyi nyigisho niwo murunga Bishop Nyirinkindi Ephrem Thomas yashyize imbere kugira ngo abakiristu b’itorero EDNTR babe umusemburo w’amahoro mu Rwanda no ku isi hose.

IMG_0295

Uyu ufite ibitabo ni Twagirimana Karoli wigize Bishop akamaganwa n'inzego za leta naho uwashyize telefoni ku gutwi ni Gitifu w'umurenge wa Gatenga Manevule

Twagirimana Karoli yasabwe kuyoboka ubuyobozi akaba umukiristu nk'abandi bose akubaha umushumba we Bishop Nyirinkindi Ephrem Thomas ,akamuyobora inzira ijya mu ijuru akareka inzira y'ubwihebyi.

Ibyo yabitangaje ubwo hari hateranye inteko rusange y’itorero EDNTR ubwo abari bagize iyo nteko rusange bemeje ko Bishop Nyirinkindi Ephrem Thomas akomeza kuba umuvugizi mu gihe Imana izaba ikimurindiye ubuzima. Bamwe mu bashakaga ubuyobozi bw’imparakubiri ariyo ntandaro y’amakimbirane mu bakiristu no mu banyarwanda muri rusange, bakwiriye imishwaro nyuma yo gusobanurirwa n'inzego za Leta ko batemerewe kuyobora itorero  EDNTR kuko nta byangombwa n’uburenganzira babifitiye.

IMG_0335

Bishop Nyinkindi Ephrem Thomas yiyemeje gukomeza kuyobora ubwoko bw'Imana nkuko bari babimusabye,abakiristu bemeje ko ntawundi bashaka ko abayobora uretse we gusa mu gihe Imana ikimurinze.

Karoli yasabaga ko yagirwa umuvugizi wa EDNTR ariko yamaganiwe kure ni inzego za leta. Icyifuzo cya Pasteur Buhigiro John na bagenzi be ni uko Karoli yakwamburwa inshingano zo kuba Bishop kuko nta muhamagaro afite. Itorere EDNTR ryashinzwe mu mwaka w'1978 rikaba rikorera mu gihugu hose  rifite ibikorwa bitandukanye nk' amashuli y'inshuke, abanza n' ayisumbuye.

Nyuma y'inteko rusange Bishop Nyirinkindi Ephrem Thomas yatangarije itangazamakuru ko yanyuze mu bihe bigoye. Ndetse n'abataye inshingano za gipasiteri avuga ko agiye kubasengera kugira ngo bagaruke mu mu murongo.

Abakistu ba EDNTR baganiriye ni ikinyamakuru Ingenzi bavuga ko Imana yumvise ibyifuzo byabo kuko ibakijije uwo bita Rusuferi ariwe Twagirimana Karoli wari amaze iminsi asirisimba mu itorero ryabo ababuza umutekano.

Banganiriho Thomas

ÒÇÇ

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *