Amavubi yose mu gihirahiro

 

 Amakipe  y’igihugu y’u Rwanda umuhigo ni ugutsindwa.

Mu Rwanda umupira w’amaguru ugiye kumara imyaka isaga mirongo icyenda ,ariko ntutera imbere. Abasesengura basanga byose biterwa n’ubumenyi buke,abandi bakabishyira ku batoza. Ikipe y’igihugu y’abagabo yasezerewe mu marushanwa yose y’Afurika ntahantu na hamwe asigaye mu marushanwa. Ubu turi ku ikipe y’igihugu y’abagore.nyina1

                                                Nyinawumuntu Grace umutoza udafite icyerekezo

Ikipe y’igihugu y’abagore yahawe umutoza Nyinawumuntu Grace,usanzwe atoza ikipe ya AS Kigali. Icyavuzwe mbere yuko Amavubi y’abagore yerekera mu mikino ya CECAFA n’uburyo yatoranijwe. Ikimenyane nicyo cyashyizwe imbere. Uy’umutoza yafashe undi  mutoza ngo abe ariwe utoza abazamu ,mugihe yarasanganywe uwitwa Safari mu ikipe ya AS Kigali akanga kumujyana.

Abanyarwanda bari bahanze amaso ku ikipe y’u Rwanda y’abagore kuko ari nabwo bwa mbere yari yitabiriye amarushanwa ya CECAFA. Ibi rero byo gutsindwa ku ikipe yari iyobowe na Nyinawumuntu hari abo bitatunguye cyangwa ngo bitangaze kuko no mu marushanwa y’Afurika yatsinzwe ibitego birenze icumi n’ikipe y’igihugu cya Nigeria. Aha rero niho bamwe mu banyarwanda twagiye tuganira badutangarizaga ko bo bumva amafaranga atwarwa n’umupira w’amaguru yafashishwa abatishoboye bakivuza ,abandi bakajya kwiga.uwacu

                                                            umupira w'amaguru uracumbagira

.Ubwo ikipe y’Amavubi y’abagore yerekezaga mu marushanwa ya CECAFA abanyarwandakazi na banyarwanda bavugije impundu bati ayiiii,bakikoza ku kibuga basanganizwa urufaya rw’ibitego bahindukira berekeza inzira y’i Kigali.Saho gusa kuko na basaza babo iyo bijajaye bakarenga  umutaru umuhigo uba kuzanira agaseke kuzuye ibitego batsinzwe babizaniye abanyarwanda .

Ubu abanyarwanda bavuye ku mikino ibera kubutaka bw’u Rwanda ,aho usanga imikino yo hanze  ariyo baha agaciro kurusha uko bakwitabira shampiyona z’iwabo.Minisiteri ya siporo  nidashyiramo ingufu kuri shampiyona ngo ikomere ikipe  y’igihugu  izahora itsindwa.

Ubu rero usigaye usanga iyo amakipe yo mu Rwanda yakinnye aba ariyonyine  kuko ntabakijya kuyareba. Umuti rero Minisiteri ya siporo nifatanye n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru kugirango bawubake ‘ Umukuru w’igihugu yababwiye ko icyo basabye cyose yarakibahaye nabo abasaba gutsinda nibibananira ko babireka bakabanza bagategura. Habuze iki?ubushake  buzavahe  bategurira ikipe y’igihugu muri salon z’abatoza. Mukazayire Laetitia

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *