Akarere ka Musanze: Ubutabera bubona umugabo bugasiba undi

Ubutabera buboneye buca amakimbirane,naho ubutabera butaboneye buteza amakimbirane. Ukuri iyo kwaryamiwe n’ikinyoma uwarenganijwe yibaza aho ava  naho ajya hakamushobera.

 Ndutiye Samuel aratabaza kubera akarengane akomeje gukorerwa bamwomekaho abana babyawe na Nduhura bavuga ko babyawe na  se Kabahizi.

Ibyifuzo byabenshi bishyirwa mu kabati k’abanyabubasha ikinyoma kikaryamira ukuri rubanda rugufi akaharenganira. Icyumweru  cyo gutangiza imiyoborere  mu karere ka Musanze muri stade ubworoherane cyaranzwe n’ibibazo by’ingutu byugarije abaturage.Intandaro yaka karengane irava kuri Kabahizi wari warashakanye n’umugore witwaga Ntawuryeraho bakaza gutandukanywa n’urupfu. Iki kibazo iyo inzego z’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze zikinjiramo neza ntabwo cyari kugera mu nkiko.umuga1

                                             Ndutiye Samuel arasa kurenganurwa

Icyagaragaye ni uko ubuyobozi bw’akarere ka Musanze kuva ku kagali ka Rwambogo  kuza mu murenge wa Musanze ndetse no mu karere  ubwako bigize bantibindeba bakingira ikibaba abana ba Ntawuryeraho bahuguza Ndutiye Samuel isambu ye.Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Musanze bakoze iperereza aho batangiye bakora raporo bagira bati: Bushingiye ku ngingo za 160 na 161 z’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 04/06/2003 nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu.

Bushingiye ku ngingo ya 10 y’itegeko ngenga nimero 02/2013/OL ryo kuwa 16/06/2013 rihindura kandi rikuzuza itegeko ngenga nimero 51/2008 ryo kuwa 09/09 2008 rigena imiterere,imikorere n’ububasha by’inkiko nk’uko ryahinduwe kugeza ubu.Bushingiye ku bubasha buhabwa n’ingingo ya 3,igika cya mbere,44,n’iy’124 z’itegeko nimero 30/2013 ryo kuwa 24/05/2013 ryrekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha: Nyuma y’izi ngingo reka tubereke inyito y’icyaha nabagikoze aba aribo n’icyo bari bagamije.Inyito y’icyaha baregwa n’ingingo z’amategeko agiteganya.Abaregwa aribo: Ntivuguruzwa Innoncent,Uzabakiriho Pascasie, Mukamanzi Philomene,Munyaneza Gregoire na Byukusenge Donat. Aba mubona mu gihe cy’amatariki 12/03/2014 na 05/07/2014 bari mu mudugudu wa Rwunga mu kagali ka Rwambogo ho mu murenge wa Musanze akarere ka Musanze bakoze inyandiko mpimbano biyita abana ba Kabahizi kandi ari abana ba Nduhura Sebuhindori.

Ibi babikoze kugirango babone uko batwara umutungo wa Kabahizi ,bikaba byarabafashije mu izo nyandiko mpimbano zibafasha gutsinda urubanza RC 0434/12/TB Muhoza.Ibi rero babigezeho kuko batsinze urwo rubanza baba babonye uko bigabiza umutungo wa sizwe na Kabahizi. Abanyamategeko twaganiriye badutangarije ko ibyo bikorwa by’inyandiko mpimbano bigize icyaha kigateganywa n’ingingo 610kigahanishwa n’ingingo ya 609. Imikorere y’icyaha: tariki ya 12/03/2014 na tariki ya 05/07/2014 nibwo abo twavuze haruguru  bakoze inyandiko mpimbano biyita abana ba Kabahizi wigeze kuba umugabo wa nyina ko ariwe wababyaye. Nduhura we yemera ko ariwe wabyaye abo bana bajya kwiyita aba Kabahizi. Nduhura we aganira n’itangazamakuru yagize ati:Jyewe Ntawuryeraho namushatse avuye kwa Kbahizi kandi yari yaritabye imana. Nduhura yakomeje adurangariza ko umwana Ntawuryeraho yari yarabyaranye na Kabahizi yitwaga Mberabagabo ko nawe yari yaritabye imana. Nduhura yakomeje yemeza ko Ntawuryeraho  ntawundi mwana yigeze abyarana na Kabahizi.

Umugabo w’undi witwa Bihira Enias nawe yatangaje ko Kabahizi yabyaranye na Ntawuryeraho umwana umwe witwaga Mberabagabo akaza kwitaba imana ko abana batanu babyawe na Nduhura Sebuhindori. Rwema Fidele nawe yemeza ko Ntawuryeraho yabaranye na Kbahizi umwana umwe akaza kwitaba imana ko abandi bana babyawe na Nduhura. Abandi batangabuhamya aribo: Muzigura Andre, Nyiramahano Pholimine, Nyirahabimana Vestine bose batangaje ko abana batanu Ntawuryeraho yababyaranye na Nduhura,ko ntawe yigeze abyarana na Kabahizi  bigashimangira ko uwo bari barabyaranye witwaga Mberagabo yari yaritabye imana.

Mu rwego rw’abunzi bo mu kagali Rwambogo  Ntawuryeraho yivigiye ko abo bana bose uko ari batanu yababyaranye na Nduhura Sebihindori gusa akaba ashaka  kugabana nabo Kabahizi yasize kuko agomba kuhabona umulima. Iz’ingingo zose zigize icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano. Ubutabera bwirengagije akarengane bwirengagiza ukuri ,bwirengagiza ko  kubogama byica ubumwe n’ubwiyunge. Aha rero niho Ndutiye Samuel ahera atabaza inzego ngo zimurenganure kuko akarengane yakorewe gakabije. Umuturage asigaye yinubira kugana inkiko zo mu karere ka Musanze. Urugero: Imanza mpimbano za Gacaca zashingiweho hatezwa cyamunara . Ikindi kivugwa n’uburyo akarengane gakomeje kuba kenshi byagera mu rukiko ntihaburane  ibimenyetso cyangwa ubuhamya bw’abagabo hakaburanishwa ikindi kimenyetso kigirwa ibanga tugikurikirana. Ingenzinyayo com

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *