Inkuru ibaye impamo:itangazamakuru ryandika mu mayira abili

Nyuma ya Caguwa noneho n’itangazamakuru ryandika!!!

Bimwe mu bitangazamakuru byandika byaciwe muri Gare ya Remera.

Amashyirahamwe n’imiryango irengera itangazamakuru ntacyo iratangaza nyuma yaho bimwe mu bitangazamakuru byirukanywe muri Gare ya Remera.

Mbere yuko umwana yemererwa gucuruza ibinyamakuru abanza gutanga umugabane muri koperative nyuma agahabwa ikarita n’umwambaro w’akazi. Ibi byose ntabwo byitaweho mu kubabuza kongera gucururiza ibinyamakuru muri Gare ya Remera. Ikindi ibinyamakuru bigiye gufatwa nk’abazunguzayi. Ese bayobozi bi b’itangazamakuru ibi biraganishahe he itangazamakuru?ibambe12

                                Jean Paul Ibambe RMC

Ukuri n’ikinyoma kitwikiriwe n’abanyabubasha badashaka ko ibyabo bitubaka ubumwe bw’abanyarwanda bitangazwa bakomeje kugera itangazamakuru ryandika amajanja. Abaniga itangazamakuru baba ari bakeya kugirango bwa bwisanzure babuza rubanda butamenyekana. Inkuru yaje kuba kimomo ko bimwe mu bitangazamakuru byandika bikanacururizwa muri Gare ya Remera byafashwe n’inzego z’umutekano. Ikibabaje kinateye agahinda n’uburyo abana babihacururizaga batangaje ko babonye bamwe mu ba polisi bahacunga umutekano baza  bakabafatira ibinyamakuru bakajya kubibika.

Tariki 26/09/2016 nibwo  ba nyiribyo bitangazamakuru bageragezaga gutakambira amwe mu mashyirahamwe ashinzwe kurengera uburenganzira bw’itangazamakuru kugirango hagire igikorwa. Mu masaha ya nyuma ya sasita nibwo basubije abo bana bacuruza ibinyamakuru bababwira ko batagomba kongera kugaruka  gucururiza muri Gare ya Remera. Ihuriro ry’amashyaka mu Rwanda ubwo ryahuraga n’itangazamakuru bavuze ko hagomba ubufatanye bwo gutangaza politiki y’u Rwanda aho igeze.mu12                               Muganwa  Gonza ARJ

Ubuse ko bayinize bakicecekera byifashe gute?niba ikibazo ari itangazamakuru ryandika byazasobanurwa rigahagarikwa,ariko umunyamakuru cyangwa n’ugicuruza ntibahore basimbutswa umugezi batazi. Umunyamategeko wo mu rwego rw’abanyamakuru bigenzura yatangiye gukurikirana icyo kibazo ,ariko nawe ntacyo abitangazaho,niba byakemutse cyangwa bitakemutse kugirango ba nyir’ibitangazamakuru bareke kuzongera gushora amafaranga bacapisha kuko igihombo cyo cyarabaye gikabije.

Ishyirahamwe ry’abanyamakuru ARJ ryo kugeza  na n’ubu ryararuciye ryararumize ntacyo ritangaza. Niba MHC ifata amafaranga ikavuga ko ihugura abanyamakuru ngo bongere ubumenyi bakaba batarakora ubuvugizi barahugura iki?Niba itangazamakuru ryandika riciwe nka Caguwa nabyo babitangaza hagafatwa umurongo wo kutazongera gucapisha.

Murenzi Louis

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *