Itangazamakuru riranigwa cyangwa ririniga?

Umunyapolitiki ati:nzaniga itangazamakuru mbikuye ku mbaraga mpabwa n’itegeko bityo amakosa yanjye ashyirwa mu kabati nagabiwe. Itangazamakuru rivugira rubanda nawa munyepolitiki arimo riti:Sinzakwihanganira niyo wampa niryo riva burayi nzarishyira mu mufuka kuko nawe niryo wanyaze rubanda,gusa nzakuvuga  nteze iyabahanda usezererwe. ????????????????????????????????????

                                 Hon.Tito Rutaremara FPR

Ngurwo urwikekwe  hagati y’itangazamakuru n’abanyapolitiki batuzuza inshingano baba barahawe. Umunyepoliti w’ukuri ntaniga itangazamakuru,umunyepolitiki wuzuza inshingano ntiyiba ibya rubanda. Umunyamakuru nawe azahora ku rugamba rwo kuvugira rubanda .Itangazamakuru n’abanyapolitiki icenga ry’ubuzima bwejo hazaza.Umunyepolitiki wa system ahutaza umunyamakuru.juve                                 Hon.Nkusi Juvenal PSD

Umunyepolitiki wagiye inyuma y’umurongo w’ikibuga cya politiki avuga akarimurori akanyujije mu itangazamakuru. We munyapolitiki wabyanga wabyemera  itangazamakuru uzarikenera ,uri muri system ,waragiye inyuma ya system. Umuntu wese iyo afite icyo ashoboye gukora aba inararibonye. Uwiyumvamo ko azi politiki aba yishuka kuko ntawuzi iherezo ryayo. Uwishuka ko azi itangazamakuru aba yishuka kuko ntawuzi iherezo ryaryo. Umunyepolitiki umwebyabu123

 

         Hon. Byaburumwanzi Francois

rukumbi ashobora gutekerereza imbaga  yose  ituye igihugu

Abanyapolitiki bati:Itangazamakuru riratwandagaza. Itangazamakuru naryo riti:Twandagaza uwiyandagaje. Abanyepolitiki bo mu Rwanda ntibakanegure itangazamakuru barishinja ko ridatangaza ibitagenda nabo iyo bicaye ku ntebe nyobozi ntibabivuga. Hon Tito Rutaremara we ngo asanga itangazamakuru rishaka amafaranga gusa.Ntawe ukora adashaka ifaranga.osaaa                                         Burasanzwe oswald SG FORUM                                 

Buri wese kuva kuri Papa utegeka isi nawe aba ashaka ifaranga. Nibukije Hon Tito ko igihe cy’urugamba rwo kubohoza igihugu bafashijwe n’itangazamakuru kwerekana igitugu cy’ubutegetsi bwa Kigali bwari burangajwe imbere na Perezida Habyarimana.Aha niba abyibuka neza itangazamakuru ryigenga niryo ryabafashije guhirika iyo ngoma.  Ubu buri mwaka hibukwa abanyamakuru bishwe  muri jenoside yakorewe abatutsi,abandi bakazira ibitekerezo byabo byo kutemera ubutegetsi bubi bwa MRND.shyaka  222                                      Prof Shyaka RGB

Abanyepolitiki nka Hon Byabarumwanzi Francois mbere yo kuvuga ko babavuga nabanze arebe ishyaka rye PL kuva rivutse inshuro ryishyize ahagaragara rirangwamo amacakubili. Niba Hon Byabarumwanzi atibuka reka mwibutse kuko ushize impumu yibagirwa uwamwirukankanaga. PL yacitsemo kabili iya Ndasingwa Landon na Mugenzi Justin. Aho haziye Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda PL yacitsemo kabili haza igice cyari gishyigikiye Sebarenzi ko aba Perezida wa Repubulika n’igice cya Mugabo Pie kitabishakaga. PL yongeye kujya mu itangazamakuru igihe cya Gatete na Mitali.peacema;                      Peacemaker Mbungiramihigo MHC

Ibi niba Hon Byabarumwanzi atabyibuka ndamwibutsa umuriro watse hagati ya Hon Mukabarisa Donathila na Mitali. Ubu se aha hose n’itangazamakuru ryabashwanishije. Hon Nkunsi Juvenal we se ubu mu ishyaka rye PSD umuriro nturiho waka,ubwose nitwiyandikira inkuru azavuga iki?itangazamakuru naryo rirotsa igitutu ingoma ya Barore ngo yegure muri RMC. Hon Rutaremara yanenze abanyamakuru batagira ubumwe,ibi si nemeranya nawe kuko nabo hagati ubwabo ntabwo bagira.barore12                        Barore Perezida w'inzibacyuho wa RMC

Urugero birukanye Hon Ntawukuryayo Jean Demascene  aho yasabaga ko umuyobozi uzajya ashora  Leta mu manza igatsindwa ko yajya aba ariwe wishyura ku giti cye hatishyuye urwego ahagarariye. Ubu se bagize ubumwe abahunga bahunga iki?sosiyete nyarwanda ikwiye gusasa inzobe.RMC na MHC barakora cyangwa ntibakora?Umunyamakuru mu kaga k’ukuri n’inzira y’akarengane bimwambuye ubwisanzure kubera abanyabubasha batinya itangazamakuru.

Mpemuke ndamuke se niyo ntwaro?nigererayo se nicyo gikangisho?Uwakwibeshya ngo yabuza itangazamakuru ubwisanzure yaba ari nko kwibeshya ko yavoma Nyabarongo akayikamya?Umunsi iyo ukeye ntubara ko bwira,nabwo bwakwira uti ntibucya. Ibi bivugwa nutizera  aho ahagaze.Itangazamakuru n’ubucuruzi ,haboneka inyungu cyangwa igihombo.Itangazamakuru ryo rirunguka cyangwa rirahomba?Itangazamakuru rinigwa n’abanyepolitiki bamwe bo muri Leta bananirwa kuzuza inshingano baba barahawe.Itegeko iyo ryahonyowe umunyamakuru araharenganira.emmanuelo                                        Mugisha SG RMC

Umunyamakuru we yiniga ate?ubushake bwa politiki butanga ubwisanzure bw’itangazamakuru?Ikibazo gusa kiva ku myumvire y’abanyamakuru bashaka kubaho bahakishijwe bagenzi babo.Ubu tunegura bamwe mu banyamakuru baguye mu mutego wa politiki mbere ya 1994.Mu Rwanda haba inkomamashyi zishaka kwerekana ko zo ari miseke igoroye kandi zikora ibikorwa nk’ibya Habimana  Kantano.Imyaka makumyabili n’indi mu itangazamakuru bihagaze gute?ikibazo nta n’ubwo ari itangazamakuru ?ikibazo ni sosiyete nyarwanda idahagaze neza mu bikorwa by’imibanire kuko buri wese aba mu rwikekwe.

Turebe gato mu turere ho ntusanga Meya na visi meya badacana uwaka.Itangazamakuru  ryo kandi usanga buri umwe ashobora no kumara icyumweru adahuye na mugenzi we. Ikindi gusa kibabaje mu itangazamakuru ni ubwiru bubamo nk’iyo harimo inyungu.Urugero mu kiganiro umukuru w’igihugu agenera abanyamakuru harimo abagiciwemo burundu. Ibiganiro by’ububanyi n’amahanga nabyo harimo abanyamakuru batabigeramo.Ibiganiro by’ubukungu abanyamakuru bamwe babiciwemo.Ibiganiro by’ubuhinzi n’ubworozi.muga1223                                  Muganwa Gonza ARJ

Ibiganiro by’imishinga ya Leta yunguka cyangwa niyahombye nabwo abanyamakuru bamwe ntibemerewe kuhakandagiza akarenge.Ubu rero biravugwa ko amashyirahamwe cyangwa n’inzego zirengera itangazamakuru bikomeje kugenda biguru ntege mu rwego rwo kurizamura. Abanyamakuru bamwe bati:Ubwisanzure buri kure nk’ukwezi kubera ko twimwa amakuru ku mikorere ya Guverinoma.muvu12 Muvunyi yaratangiye kubaka itangazamakuru inkomamashyi ziramugambanira

Abandi nabo bati:Kuki ibitangazamakuru bimwe aribyo bihabwa amasoko ,ibindi bikigizwayo? Ikindi n’uburyo bavuga ko hari ipiganwa ry’amasoko yaramaze gutangwa. RMC yaje mu gihe hari ibibazo muri sosiyete nyarwanda inshingano zayo ziratagangara kubera ko abanyabubasha bari batangiye kubazwa imwe mu mitungo banyereje. Ibi byaje kugaragara igihe Muvunyi Fred yabuzwaga gushyira ahagaragara ikigeranyo ku bwisanzure bw’itangazamakuru. Aha bivugwa ko ngo icyo cyegeranyo cyerekanaga uko abanyabubasha batuzuza inshingano babangamira itangazamakuru.

MHC yo iracyateraguza mu mahugurwa atandukanye ,gusa ikibazo gihari n’uburyo amafaranga akoreshwa. Abanyamakuru hagati ubwabo ishyamba siryeru. Umunyamakuru n’undi bahora barebana ay’ingwe kubera ko bamwe batanga amaraporo kuri bagenzi babo. Umwe twaganiriye wo mu nzego zishyirwa amakuru ,tuganira yantangarije ko gutanga amakuru yungura igihugu  n’abanyarwanda ngo nibyiza,gusa hakaba abatanga ay’ibinyoma yu ko ahombya igihugu.

Twashastse kumenya igihe utari mukazi agatanga amakuru y’ikinyoma icyo ahanishwa?ajya kunsubiza yagize ati:Amakuru aba ayatanga mu ibanga n’ubundi iyo ahanwe biba mu ibanga. Hari amakuru akomeje kuzunguruka ko bamwe mu banyamakuru bahindutse za maneko,niba aribyo byaba bibabaje,gusa batanga amakuru yubaka ntacyo byaba bitwaye. MHC yo amahugurwa ahagaze ate?bamwe mu banyamakuru batesha bagenzi babo agaciro bagamije indonke.Umwe yafashe umugore wa mugenzi we amajwi ayashyira abatangajweho inkuru. Indi nkuru n’uy’umunyamakuru wahamagaye umuntu akamufata amajwi akoreshejwe.

MHC ikwiye gukoresha amahugurwa yo kubana hagati mu banyamakuru. Igihangayikishije kivugwa cyane n’uburyo buri munyamakuru ashaka kwerekana ko ariwe nkotanyi ,mbese adahari ko ntacyakorwa. Ibi bikorwa na bamwe mubabaga  hanze y’u Rwanda mbere ya 1994 ntibagire umusanzu baha FPR bakaba bashaka kuyijijisha bayiha amakuru y’ibinyoma ko bayikorera ubupererezi kubatayivuga neza.

Abandi nabakomoka  cyangwa bagirana isano n’imwe mu miryango yakoze jenoside bakaba barayihakanye bakiyitirira indi miryango. Indi sakwe isakuza irava ku ikarita y’itangazamakuru. Iy’ikarita igomba kugira uburyo itangwamo.Igitangazamakuru gisanzwe kiriho kigomba gutanga umusanzu fotokopi y’indangamuntu n’amafoto magufi gusa ikarita igatangwa.Impamvu n’iyihe rero?usanzwe akora igitangazamakuru cye ntabwo cyasabye gukora cyarakomeje.Utangira we agomba gutanga ibisabwa byose.

Abanyamakuru b’igenga ntagitangazamakuru babarirwamo,bagomba kugira ubasinyira bagahabwa ikarita.Abanyamakuru bafite amanegeka bihishemo bagabanye gutesha bagenzi babo agaciro.Niba uyu munsi ikinyamakuru runaka kitagaragaye ku isoko wowe itondere gufata micro ngo usebanye.Umunyamakuru umwe utagira iyo ava niyo ajya ukorera Radio imwe yahano mu Rwanda  mu ruhame mu nama yasebeje itangazamakuru ryandika.Ubwo rero hirya yejo niyirukanwa agatangira kwangara niba afite gutekereza nibwo azicuza.

Undi munyamakuru uzengurutse Radio zose harimo n’iy’igihugu ubu ngo akora ikiganiro ubwisanzure bw’itangazamakuru,ariko aba yasuzuguye bagenzi cyane ab’itangazamakuru ryandika. Amategeko yo arateguwe yo guhabwa makuru ,gusa ikibazo ni ukuyatanga. RBD imvugo n’ingiro biratandukanye cyane. Bavuga ko bakirana yombi ubagana,ariko ujya gushaka amakuru bakagutera iterabwoba bakakubwira ngo ntayo tuguhaye n’iwebeshya uzagire icyo utangaza.

Ujya gushaka kumenya ikibazo cy’inyamaswa zonera abaturage aho barega ni uko barenganurwa bakagutera sentiri ugakizwa n’amaguru. Minisiteri y’ibikorwa remezo Minisitiri Musoni James kumubaza ibya Gaz methane aho igeze  ntacyo yakubwira. Umushinga w’amashanyarazi yo ku muhanda Kigali ukanyura Musanze ugana Rubavu naho ntacyo yakubwira. Minisitiri Fazil Harerimana ntiwamubaza amakuru y’umutekano ngo agire icyo akubwira. Hazagire umbariza Minisitiri Fazil ikibazo cy’umutekanomuke kivugwa ku muhanda wo kwa mutwe hafi yiwabo ,nagusubiza uzayatangaze. Umujyi wa Kigali nko gushaka amakuru y’isenywa ry’amazu amaze nk’imyaka icumi cyangwa inarenga ,agasenywa bavuga ko nta buziranenge ntabwo baguha amakuru ni ukukubwira ngo dutegereje telephone yohejuru.

Ibi rero ntabwo wabibwira RMC ngo izagire nayo icyo ikumarira. Abanyabubasha batinya Demokarasi bo birazwi baniga itangazamakuru. Ikibazo cy’ubukene mu itangazamakuru cyo kirarenze kuko hagomba kwagura ibikorwa  bya Leta bikamamazwa.Ubuvugizi buragoramye cyane. Abo bireba nibande?abo bitareba nibande?haveho kuzutaguza uwatangaje inkuru mu gihe yimwe amakuru. Itangazamakuru bizwiko ari umuyoboro uhuza abayobozi n’abayoborwa. Wowe ubishinzwe ubivugaho iki?umuntu iyo yigijweyo nibwo agana itangazamakuru kugirango avuge ibitagenda neza,kandi mugihe yari ku ntebe nyobozi yari ikiragi.Harasabwa   ko itangazamakuru ryahabwa ubushobozi bwo kugeza amakuru ku baturage.

Ephrem Nsengumuremyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *