Akarere ka Huye imvugo niyo ngiro

 

 

Izina Huye ryumvikanye mu mateka yo  ku ngoma ya cyami. Umusozi wa Huye wamenyekanye kubera igihangange Nyagakecuru cyari kihatuye.Amateka ya Repubulika haje kubaho Komine Huye kuva 1974 kugeza mu ivugururwa ry’imiyoborere 2001.kukiyanze

Meya w'akarere ka Huye yereka abafatanyabikorwa ibikombe by'imihigo

Ivugururwa rya 2006 nibwo hongeye kumvikana izina rya karere ka Huye.Ubu akarere ka Huye kagizwe n’imirenge cumi n’ine(14)hakiyongeraho umurenge ugizwe n’abavuka Huye batuye mu ntara z’indi z’igihugu.Akarere ka Huye kegukanya umwanya wa mbere mu turere  20015.minisi

Min. w'abakozi ba Leta imboni y'akarere ka Huye

Ubu rero akarere ka Huye kongeye kwesa umuhigo kuko kaje ku mwanya wa gatatu. Ubufatanye bw’ubuyobozi bw’akarere ka Huye n’abaturage bahavuka baba mu mujyi wa Kigali nahandi hose mu gihugu bahuye baganira ku iterambere ry’karere kabo kugirango katazava ku mwanya w’imihigo kurwego rw’igihugu. Abahizi b’akarere ka Huye  bahanganye n’imihigo ya 2017 .  Bamwe muri abo baturage bo mu karere ka Huye bati:Twaje guhaha mu murwa mukuru  wa Kigali ,ariko ntitwakwibagirwa Huye nk’ivuko ryacu.

Senateri Mukasine Marie Claire umwe mu bakomoka mu karere ka Huye ,munama nyunguranabitecyerezo  mu kureberera hamwe uburyo imihigo y’uyu mwaka 2016-2017 yashyirwa mu bikorwa ku gipimo 100%.Hashize iminsi mike uturere uko ari 30,duhawe amanota ku mihigo  twahize imbere ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,Ndetse no kongera kwerekana intego zatwo za 2016-2017.bishimira

Abaturage bishimira igikombe cy'imihigo 

 Ni muri Urwo rwego akarere ka Huye nyuma yo kwegukana umwanya wa gatatu mu mihigo ya 2015-2016.Kuri iki cyumweru tariki ya 02/10/2016 ubuyobozi bw’akarere bwahuye n’ abatuye cyangwa bakorera muri Kigali bakomoka mu karere ka Huye bahuriye kuri Sport view Hotel kurebera hamwe uko imihigo ya 2015-2016 yatambutse no kuganira ku mihigo y’uyu mwaka n’uburyo yashyirwa mu bikorwa.

Akarere ka Huye kagizwe n’imirenge 14 ariko abanyehuye baba muri Kigali bakaba barakoze undi murenge bise umurenge wa 15 umunyamabanga nshingwabikorwa wuwo murenge  akaba ari Senateri Mukasine Marie Claire wari uyoboye iyi nama.Mu ijambo rye yabwiye abari bateraniye aho ko bambutse Nyabarongo baje guhaha,ko Huye yabareze ikabakuza batayibagirwa.

Ubwo Meya w’ungirije yagezaga kubagize umurenge wa 15 uko imihigo ya2015-2016 yesejwe abanyehuye bari bafite ibyishimo byinshi.Mu mihigo 41 bari bahize gushyira mu bikorwa yose yagenze neza uretse uwo gutera amashyamba wabakomye mu nkokora. Meya Muzuka Eugene akaba yasobanuriye umurenge wa 15 ko byatewe ni uko uwo mushinga wari mu karere ka Huye ariko utagengwa na Karere,bityo abagombaga kuwushyira mu bikorwa ntibuzuza inshingano bituma  kawugiraho  amanota make.Ikindi cyagaragajwe ni mituelle de sante babonyeho amanota make ugerereranyije n’utundi  turere.

Senateri Mukasine Marie Claire yavuze ko ingamba bari bihaye bazigezeho ku gipimo cya 98%  bibaha amanota 82.Yagize ati:Ibyo twagezeho ni ubufatanye bw’ubuyobozi n’abafatanyabikorwa none intego yacu ni kuzesa iyi mihigo yuy’umwaka 100%.Ubwo hatangwa umwanya w’ibitecyerezo abagize umurenge wa 15 bagize icyo bavuga ku mihigo yahiguwe ndetse ni yahizwe uyu mwaka,uyu yitwa Goreta ukomoka mu murenge wa Kigoma  yagize ati:Muratecyereza iki kukiraro cya Birambo ese ntimubona ko amatora y’umukuru w’igihugu yegereje tuzacahe ni tuza ku mwamamaza?

Mu gusubiza iki kibazo Meya Eugene yavuzeko bagiye gushyiramo imbaraga icyo kibazo kikava mu nzira.Kubandi bafashe ijambo bakomoje kuri sport aho bifuza kongera kubona ikipe yabo Mukura igira imbaraga ibi bikaba byagarutsweho na bamwe mu bari bateraniye aho.Naho Karisa Furgence ati:ko ntarerero ry’abana bitoza umupira w’amaguru  ibibuga twahize kuzatunganya bizakinirwaho na bande?Mu gusubiza ibyo bibazo Meya yavuzeko ibyo biri mu mihigo yabo kuko hagiye kujya habaho amarushanwa hagati y’amakipe ku buryo nabo bana bazajya bibonamo.

Umurenge wa Simbi ntiwavuzweho rumwe nabari bateraniye aho kuko bibazaga ikibura kugirango ubone umuriro ndetse nahandi hasigaye.Meya Eugene Muzuka mu gusubiza icyo kibazo yatize ati:Mu byukuri icyo kibazo kirazwi ariko twazanze kirenze ubushobozi bw’akarere ku buryo twandikiye inzego zibishizwe,ubu bikaba biri gukurikiranwa,gusa natwe ntabwo twicaye kuko twarebye ahandi haboneka ingufu tukaba twariyemeje gukoresha imbaraga z’imirasire y’izuba.ingenzi11Abavuka Huye barasabwa kuba umurenge wa15 w'icyitegererezo

Ku buryo ahadasaba ingufu nyishi twicaranye n’abaturage tukabaganiriza kugira ngo batangire kuzikoresha. Minisitiri ushizwe abakozi ba Leta akaba ashinzwe n’akarere ka Huye byumwihariko mu ijambo rye yagarutse ku mihigo ya 2016-2017 aho yavuzeko urubyiruko 150 akarere ka hize ko arirwo ruzahugurwa rukabona n’ibikoresho ko ari ruke ugereranyije n’amafaranga Leta yashyize muri iki gikorwa.Yongeye kandi gutunga agatoki ubwitabire mu gutanga mituelle dore ko ubu akarere kageze kuri 72% yabatanze mitiweli bakaba basigaranye ameze 3 gusa ngo 28% kabe kabonetse.

Minisitiri ati:hatagize igikorwa twazongera tukagira amanota make,kandi Huye ifite ubutunzi ya kakuyemo ubwo bushobozi.Meya Eugene mu gusubiza kuribyo yavuzeko bitazabaho kuko ubu abakozi bo mu karere bose buri wese yiyemeje kugira abo yishyurira batari munsi ya batatu.abari munamaAbanyahuye bitabiriye kwerekwa ibikorwa by'akarere kabo

Ikindi kandi Huye harimo abayisiramu n’abakirisitu ubu turi gutegura Inama nabo kugirango tubaganirize kuricyo kibazo buri wese atange ubwunganizi bwe  kive mu nzira . Ubuyobozi bw’akarere ka Huye burasaba abagize umurenge wa 15 gukora ubuvugizi bwo guteza akarere imbere. Ubufatanye bwo mu ri Huye nibwo buzakomeza kwesa umuhigo.

Banganiriho Thomas

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *