Akarere ka Burera:Meya Uwambajemariya Florence akomeje gutoteza Noheli Emmanuel

Igitugu n’iterabwoba iyo byimikajwe n’umuturage umuyobozi arabirwanya,ariko iyo umuyobozi abikorera umuturage bisa bako umukuru w’igihugu azagena umwanya wo kuzabasura bakabona kuvuga akarengane bakorerwa.Iyo havuzwe akarengane gakorerwa umuturage gakozwe n’umuyobozi nkako meya w’akarere ka Burera Uwambajimariya akorera umwalimu Noheli wibaza aho tuva n’aho tujya muri cya cyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge. Umuturage ati:Ese abiyunga ntibahera no kumakimbirane nkayo  meya Uwambajemariya akorera Noheli .Aime_Bosenibamwe123

Guverineri Bosenibamwe Aime akomeje gukingira ikibaba Uwambajemariya  Florence

Bamwe bati: Akarengane gakorerwa Noheli Emmanuel mu karere ka Burera kazashira ryari? Dore uko gateye:Ku itariki ya 21/01/2015, Noheli Emmanuel yandikiwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Burera ibaruwa imuvana k’u buyobozi bw’ikigo cy’amashuri abanza ya Cyanika imwohereza kwigisha kuri G.S Butete. Bamwe bati:Noheli yaratotejwe abura kirengera kubera ko Uwambajemariya ashyigikiwe na Guverineri w’intara y’amajyaruguru Bosenibamwe Aime.Ibaruwa yavanaga Noheli ku kigo cy’ishuri imujyana ku kindi yanditswe n’uwari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu Uwambajemariya Florence (ubu niwe muyobozi w’Akarere ka Burera)muri cya cyumweru itangazamakuru ryakoreraga mu karere ka Musanze na Burera twumvise izo nkuru tubanza kwegera  bamwe mu balimu bakoranaga na Noheli ndetse nabandi bo mu nzego zizewe za Leta kugirango tumenye ako karengane uko katangiye,gusa bose banze ko amazina yabo yatangazwa kubera impamvu z’umutekano wabo. burera bbb Uwambajemariya  Florence Meya w'akarere ka        Burera,ategekesha igitugu

Bose badutangarije ko Uwambajemariya yirukanye Noheli amusimbuza umugabo we bwana Mukibi Joseph wakoraga mu by’amabuye y’agaciro. Bwana Noheli amaze gusesengura ibaruwa yandikiwe n’Akarere ka Burera, yasanze harimo akarengane gakabije, yitabaza:Secretariat ya FPR i Burera:Tel 0788792169 ndetse nabandi batandukanye kugirango  bamukorere ubuvugizi.Kubera ibibazo izi nzego zabajije ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bakabura ibisubizo, bahise bakura Mukibi Joseph k’ubuyobozi bw’ikigo mu kwezi kumwe, bashyiraho uwitwa Habimana Bonaventure ufite Tel 0788649417.

Tuganira na Noheli Emmanuel yadutangarije ko yibwira ngo birangiriye ariko, akomeza kwigisha mu kigo cya Butete aho bamushyize. Noheli we ati: gusa birababaje kandi biranagayitse kubona naragiye kwibariza Padiri ushinzwe amashuri Gaturika muri Diyosezi ya Ruhengeri ufite Telefoni nimero 0788401679 akambwira ukuri ko atigeze yandikira ubuyobozi bw’Akarere ka Burera abasaba ko nahindurirwa inshingano, ko bamubeshyeye. Noheri yakomeje adutangariza ko meya Uwambajemariya yakomeje kumutoteza bikabije agashyiramo imbaraga z’umurengera. Noheli ati:Icyababaje kurushaho, ni uko mu kwezi kwa Gashyantare 2016, uwari umuyobozi w’Akarere wungirije Madamu Uwambajemariya Florence akimara kuba umuyobozi w’Akarere ka Burera, yahise ahagarika umushahara wanjye  nta mpamvu kugira ngo amunanize.

Igihe twari ku karere ka Burera twabajije bamwe mu bizerwa ba Leta bahakorera ku kibazo cya  Noheri kugirango twumve uko gihagaze? Badutangarije ko ngo Noheli yabonye umushahara we uhagaritswe yahise  yandikira Akarere ka Burera ibaruwa isaba gusubizwa ku rutonde rw’abarimu bahembwa na Leta ayishyikiriza DEO w ‘Akarere ka Burera ari kumwe na SEO w’umurenge wa Cyanika, barumusubizaho nyuma y’amezi atatu.

Kubera inguzanyo Noheri Emmanuel asanzwe afite mu Mwalimu Sacco, yahuye n’ibibazo bikurikira:

  • Kwishyura ubukererwe bw’amezi atatu atishyuye bitewe n’umukoresha;
  • Kwishyura inyungu z’ibihano z’amezi atatu atishyuye bitewe n’umukoresha none akaba amaze amezi icyenda nta faranga na rimwe afata kubera ibyo bihombo byose yatewe n’umukoresha.

Noheri Emmanuel arifuza ibi bikurikira:

  1. Guhembwa imishahara y’amezi atatu atahembwe(Gashyantare, Werurwe na Mata),
  2. Gusubizwa inyungu z’ibihano yatewe n’umukoresha,
  3. Guhabwa uburenganzira nk’ubw’abandi banyarwanda akarengane kakarangira burundu. Nyuma yaha rero nashatse umuyobozi w’akarere ka Burera Uwambajemariya kugirango tuvugane ku kibazo afitanye na Noheli aranga nyuma nza kumuhamagara kuri telephone ye igendanwa 0788451707 hari tariki 03/10/2016 sasita n’iminota icyenda.
  4. Twamubajije ikibazo kiri hagati ye n’umwalimu witwa Noheli Emmanuel adutangariza ko ntacyo yavuga ko ushaka amakuru amusanga ku karere. Aha rero birahabanye cyane kuko twagiyeyo akanga kugira icyo atangaza akavuga ko agiye kuyobora inama. Akarengane gakorerwa mwalimu Noheli ababishinzwe nibakurikirane amazi atararenga inkombe.Ingenzinyayo com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *