U Rwanda rugiye gutera imbere mu burezi binyuze muri African Virtual University na UR

 

African Virtual University ni imwe mu nzira y’iterambere abahanga bemeza ko harimo uburezi bufite ireme.

Ibyo bikaba byarahagurukije Leta y’ u Rwanda mu gushakira hamwe igisubizo cy’uburezi bufite ireme bugera kuri benshi mu gihe kimwe.Leta ikaba yarasanze inzira imwe rukumbi ari ukwifashisha ikoranabuhanga mu burezi.

 kuri uyu wa 11 Ukwakira, muri kaminuzay’u Rwanda, ishami rya Nyarugenge  kaminuza ya African Virtual University yahafunguye ikigo kizafasha abanyarwanda bize cyangwa bashaka kwiga ikoranabuhanga kongera ubumenyi bwabo, kimwe mu byifuzo by’Abanyarwanda kikaba cyagezwe ho kuko bagiye kuzajya bakoresha amafaranga make kubashaka gukomeza cyagwa gutangira kwiga.   .amafaramaaa

                                    Dr Nduwingoma Mathias uhagariye AVU Center muri UR

 Dr Nduwingoma Mathias uhagarariye iki kigo (CEO) cya AVU muri UR, yasobanuriye abanyamakuru ko kiriya kigo kizafasha kuzamura umubare w’Abanyarwanda bize ibijyanye na gahunda ya leta yo kubaka ubukungu bushingiye ku baturage bafite ubumenyi by’umwihariko ikoranabuhanga. Ibyo bikaba ntakizabikoma mu nkokora ,kuko u Rwanda rufite ibikoresho byose bikenewe kugira ngo abanyeshuri n’abarimu bazige neza  bityo ku isoko mpuzamahanga ry’umurimo babe abambere .Zimwe mu indimi iyi Kaminuza izifashisha harimo icyongereza, Igifaransa n’Igiporutigali (Portuguese) mu mosomo bikaba biha amahirwe angana kuri buri wese mu Rwanda .Twibutse abanyarwanda ko gahunda ya e-learning isanzwe iba muri kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’uburezi  itazahinduka cyangwa ngo  ivanweho.oooa

Dr Charles Muligande hari icyo yabonye nk'igisubizo cy'ubuzima iterambere rinyuze mu ikoranabuhanga

Amwe mu masomo abanyeshuri bazatangirana ni Applied Computer Sciences, ibindi bikazagenda bikurikira kuko bakiri mu ntangiriro nk’uko bitangazwa na Dr Nduwingoma Mathias uhagarariye iki kigo (CEO).ppppp

                                                                            Prof. Philip Cotton 

Umuyobozi w’iki kigo, Dr Bakary Diallo  nawe yunze mu rya bagenzi be yemeza ko kimwe mu bibazo Afurika yari ifite mu rwego rw’uburezi bibonewe  ibisubizo. Kuri we kuba  ikoranabuhanga  ari kimwe mu bikenewe kugira ngo iterambere rirambye rigerweho none rikaba rigeze mu Rwanda ntakabuza rizatanga impinduka ku iterambere rirambye ari nayo ntego y’Isi yose.

Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Philip Cotton yashimangiye adashidikanije ko  abanyeshuri  bazabona uburezi bufite ireme.

Banganiriho thomas