Inkoni yera ubushobozi bwanjye

Buri muntu wese mu bushobozi bwe atanga umusanzu wo kubaka igihugu.Inkuru yacu ishingiye k’ubushobozi bwa bamwe mu banyarwanda babana n’ubumuga bwo  kutabona ,aho bakora imirimo itandukanye.Ku nshuro ya 8 mu Rwanda ubwo hizihizwaga umunsi mukuru w’inkoni yera,mu ntara y’iburengerazuba abafite ubumuga bwo kutabona bongeye kwibutsa isi n’u Rwanda ko bafite ibyo bashoboye mu gihe bahabwa ubushobozi. kanimba1

   Uyu mudamu niwe uhagarariye ababana n'ubumuga bwo kutabona mu Rwanda

Mu byagarutsweho kuri uwo munsi basabyeko baramutse bahawe amahirwe yo kubona bimwe mu bikoresho bacyenera,binyuze mu bwisungane mu kwivuza byabunganira bityo bakagira umusanzu nabo batanga mu kubaka u Rwanda.Ubwo umuyobozi nshingwabikorwa yafataga ijambo yagarutse ku mbogamizi abafite ubumuga bwo kutabona bahura nazo harimo kuba inkoni ibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi bikigoranye kuyibona.gaston 3

            Abafite ubumuga bifuza ko Depte Gaston Rusiha yabayobora ku rwego rw'igihugu

Umunyamabanga nshingwabikorwa yavuzeko ibyo bikaba biha amahirwe macye abafite ubwo bumuga bwo kutabona mu ruhando rw’iterambere,ikindi yagarutseho ni ihutazwa rya hato na hato rikorwa n’abatwara ibinyabiziga  akaba asanga haramutse havuguruwe amategeko y’umuhanda hakigishwa byumwihariko kurengera umuntu ufite ubumuga mu gihe ari gukoresha umuhanda.Umuyobozi mukuru w’abafite ubumuga mu Rwanda mu ijambo rye yibukije inzego za Leta kuzamura ingengo y’imari igenerwa abafite ubumuga kuko usanga hirya no hino mu turere usanga amafaranga agenwa aba ari make ugereranyije n’ibikorwa biba bigomba gukorwa.Iyo ngengo y’imari  rero Leta iramutse izamutse abafite ubumuga babasha kwiyubaka,bakubaka n’igihugu cyabo.Uwo munyamabanga yongeye kwibutsa Leta ko igomba  kwibutsa abubaka amazu ko bagomba kujya bategura naho abafite ubumuga runaka bakoresha.Guverineri w’Intara y’iburasirazuba munyetwali2

                            Guverineri Munyetwali uhagaze avuga ijambo

Munyentwari Alphonse ubwo yafataga ijambo yambwiye abari bateraniye aho ko u Rwanda rumaze gutera imbere ko ntavangura na rimwe rigomba kururangwamo bityo kuba umuntu afite ubumuga atagomba guhezwa ku byiza bigenerwa abandi.abafite ubumuga

Ababana n'ubumuga nabo batanga umusanzu mu iterambere ry'igihugu

Guverineri Munyentwali akaba asaba umubafatanye nabo,kuko usanga mu igenamigambi y’urwego runaka abafite ubumuga bataboneka ngo batange ibitecyerezo.Ku bufatanye bwanyu na Leta byazamura byihuse ubukungu bw’igihugu.

Banganiriho Thomas

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *