Ishyaka PSD guhuzagurika nka APROSOMA ya Gitera

Ibihe byujemo politiki byibazwaho byinshi ,kuberako buri wese aba ashaka ubutoni bw’ingoma cyangwa umugati usize amavuta ya politiki byarimba akarenzaho ubuki bwa Demokarasi. Inkuru yacu iracura igacurirwa mu ishyaka PSD kubera ko ivugwamo bomboli bomboli nk’imwe yavuzwe kwa Gitera cya APROSOMA ijya kuba ishami rya MDR Parimehutu. birutann

                                                Dr Biruta Perezida w'Ishyaka PSD

Amavuka y’ishyaka PSD  yarashingiye ku mahame ahamye yo gusangira ubutunzi bwa politiki. Ubuse PSD iravahe ?ubuse PSD irajyahe?biravugwa ko mu ishyaka PSD harimo igitugu cyo kwigizayo abakombozi bikubitiro cyangwa abana babo. Ishyaka iyo rishinzwe rigira abo riha umugati wa Politiki nabo riwima,gusa ibi iyo byimikajwe nk’ibyimikajwe muri PSD hahoramo imvururu nk’izo mu madini yataye umurongo wa Bibiliya. Perezida wa PSD Dr Vincent Biruta avugwaho kuba yarafashe ishyaka rya PSD nk’imwe mu migabane ye. gitera

                                       Gitera washenye APROSOMA

Ubwo twakomezaga kugenda twumva aho ishyaka PSD rigeze twagerageje gushaka buri mukombozi ngo tugire icyo twabiganiraho. Uwo twabashije kugenda tuvugana buriwese yatinyaga ko izina rye rigaragara kubera impamvu z’umutekano we,ariko akavuga ati:PSD igeze nkaho Gitera yagejeje APROSOMA akibonera umwanya mu inteko ishingamategeko akibera Depite abarwanashyaka bagasigara baririra I Save naho undi yibereye I Kigali.nkusi-696x455                Depite Nkusi amaze imyaka myakumyabiri n'ibiri adasimburwa

 

                                

Umusaza umwe wabaye muri PSD tuganira yagize ati:Igitugu cya Dr Biruta nicyo gituma  abashing amashyaka bose bava muri iri shyaka. Urugero yaduhaye:Me Ntaganda Bernard yashinze Ps Imberakuri hamwe na Mukabunani  bavuye muri PSD. Umurwanashyaka Mbanda Jean Daniel nawe yavuye muri PSD. Ikindi  yantangarije ni bamwe mu barwanashyaka bavuye muri PSD bakigira muri FPR,abo ni nka Bazivamo Christophe, Ndayisaba Fidele, Makuba Aron nabandi umuntu atarondora. Kuba hari abarwanashyaka ba PSD bamaze imyaka n’imyaniko mu nteko ishingamategeko abo ni nka Depite Nkunsi Juvenal.Bazivamo-Christophe                              Bazivamo yavuye muri PSD ajya muri FPR
 

Ishyaka PSD: Dr. Biruta Vincent mu ihurizo ryo gushaka kugenda yigizayo bamwe mu bakombozi.Ubu biravugwa ko Dr Biruta yigijeyo Professeur Ndayishimiye Eric, umukombozi w’umujene ushyigikiwe na benshi mu Ishyaka PSD!NDAYI-300x201

                                  Ndayisaba Fideli yavuye muri PSD ajya muri FPR

Professeur Ndayishimiye Eric uzwiho kudahakirizwa no kutavugira mu mpfupfu, kandi akaba umuntu ugendera cyane ku mahame ya demokarasi, ubusanzwe ni umunyepolitiki utanga icyizere gifatika kuri bagenzi be benshi babana muri biro Politiki. Ishyaka PSD ryibazwaho byinshi  mu myaka 30 cyangwase 50 y’ejo hazaza.mbanda

                                   Mbanda yarambiwe igitugu cya PSD ayivamo

Amakuru twashoboye kubona aravuga ko imbere mu Ishyaka PSD ibintu bitameze neza, abayoboke benshi ntibishimiye uburyo ki imyanya imwe n’imwe y’ubuyobozi yagiye itangwa. Biravugwa ko muri PSD inama zimwe na zimwe zitakitabirwa uko bikwiye, kugeza n’aho ubu inama za biro Politiki ziherutse kuba, hagiye hagaragara ikibazo cyo kubura umubare wa ngombwa w’abagomba kwitabira inama “quorum” bikaba ngombwa ko abakozi b’Ishyaka byajya gushaka abataje batuye muri Kigali hafi n’ahakorerwa inama, kugirango basinye ku rupapuro rw’abitabiriye inama!ntaganda4

                             Ntaganda yarambiwe igitugu cya PSD ashinga ishyaka rye

Ku kibazo kijyanye no kutishimira uburyo ki imyanya imwe n’imwe itangwa muri PSD, benshi bagaruka kuri Professeur Ndayishimiye Eric, wahatiwe kudahagarara imbere ya Kongere y’Ishyaka yiyamamariza umwanya w’Umunyamabanga Mukuru wungirije.  Imyanya mu Ishyaka PSD ushinzwe Urubyiruko, akabyemera agononwa kubera ukuntu yashakaga uno mwanya kandi akaba yarahabwaga amahirwe yo kuwutsindira. Abandi twaganiriye bantangarije ko Ndayishimiye yari  gutsindira uwo mwanya kubera abayoboke benshi bari bamushyigikiye cyane.mukabunani-3

             Mukabunani yarambiwe igitugu cya PSD akurikira Me Ntaganda

Nanone kandi muri aya matora yo gutora abayobozi ba PSD, habayemwo agashya! Kuko nibwo bwa mbere kuva iri shyaka ryabaho, imyanya yose itandatu (6) yari iriho umukandida umwe rukumbi, usibye umwanya umwe gusa wajeho abakandida babi.Benshi rero bahereye kuri ibyo byose byabaye muri ayo matora, baribaza buryo ki Ishyaka PSD riharanira Demokarasi, rishobora kugira bene izi nenge zose!

Tugarutse gato kuri iyi nkuru yacu, ivuga ko Perezida w’Ishyaka PSD, Dr. Biruta Vincent ari mu ihurizo ryo gushaka kwigizayo Professeur Ndayishimiye Eric, twagerageje kubaza Professeur Ndayishimiye Eric imvo n’imvano y’iyi nkuru iri kumuvugwaho, maze ntiyagira byinshi adutangariza kuko yahiseko atubwirako ahuze gato, ari mu kazi, kuko ngo twamuhamagaye yenda kwinjira mu ishuri. Twahise tumubaza nimba koko hari ikibazo yaba afitanye n’abayobozi be mu Ishyaka PSD, atajuyaje yahise  atubwira ati :”ikibazo kirahari kandi si kimwe!…kibaye kidahari ntabwo nawe uba umpamagaye!…nk’uko nabikubwiye, ubu ndahuze, ngiye kujya mu ishuri.”

Amakuru dufite rero akaba avuga ko ngo muri uko gushaka kumwigizayo, Professeur Ndayishimiye Eric, yabibonye kare ko nta ejo hazaza heza agifite mu Ishyaka PSD, kubera ko ngo nta narimwe yigeze ashyigikirwa mu matora atandukanye yagiye yitabira kugirango abe yajya mu myanya y’ubuyobozi mu nzego za leta.  Twagerageje kujya mu Ishyaka PSD gushaka yo amakuru baranga ngo ntayo batanga. Inkuru yacu tuyikoze abo muri PSD banze kugira icyo batangaza. Ubwo twageraga ku biro byabo bamwe batubwiye ko bibeshye bakagira icyo batangaza ku nkuru za Ndayishimiye byababera igisasu. Ishyaka ryaharaniraga Demokarasi risigaye riharanira igitugu.

 Ephrem Nsengumuremyi

 

 

One thought on “Ishyaka PSD guhuzagurika nka APROSOMA ya Gitera

  • October 22, 2016 at 7:46 am
    Permalink

    murinda muvuga ibyo se psd iyobewe ko virus iyirimo ari uriya ngo doctor ngabitsinze inyota y,ubuyobozi izica akaba arangwa no guca hasi no hejuru yigira umutagatigu kandi atwika bucece. abatamuzi bazamumenya kandi iminsi y,indyarya ihora ibaze

    Reply

Leave a Reply to nganji Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *