ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

Eric NDAYISHIMIYE

Akarere ka Nyarugenge

Tel: 0783354311

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

Nyuma y’uko ejo kuwa Gatatu tariki ya 12 ukwakira 2016, ngize gahunda itunguranye kandi y’igenzi cyane, bityo ngahagarika gahunda narindimwo ijyanye no gutegura ikiganiro nari natumiyemwo Abanyamakuru kugira ngo tuganire ku byamvuzweho mu nama ya Biro Politiki y’Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage, “P.S.D.”, yabaye kuwa 08 ukwakira 2016, mu cyumba cy’inama cya CLASSIC HOTEL.

Njyewe, Eric NDAYISHIMIYE nifuje gutangaza ibi bikurikira:

  • Abayobozi b’Ishyaka, burya ishingano zabo z’ibanze aba ari kurengera no guteza imbere abayoboke, kuko iterambere ry’abayoboke ni naryo terambere ry’Ishyaka: ibi nibyo byatumye mbaza Perezida wa PSD, Dr. BIRUTA Vincent n’Umunyamabanga Mukuru Dr. NGABITSINZE Jean Chrysostome, nti:” ko nabakoreye byinshi kandi bifite n’agaciro kenshi, ese kuki mwebwe nta kintu na kimwe gifatika murashyigikiramwo?” kuva ubwo, hashije iminsi mike batangira kunshinja imyitwarire idahwitse!
  • Mu matora ya Komite Nyobozi y’Ishyaka P.S.D. aheruka kuba, ntabwo nigeze nshimishwa n’uburyo nahatiwe gukuramwo kandidatire yanjye kandi yari yamaze kwemezwa ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru Wungirije Ushinzwe Urubyiruko mu Ishyaka P.S.D. bivuze ko njye nk’umunyepolitiki nambuwe uburenganzira bwanjye nemererwa n’Itegeko Ngenga N0 10/2013/Ol rigenga Imitwe ya Politiki n’Abanyapolitiki.
  • Imyitwarire idahwitse navuzweho muri iyi nama ya Biro Politiki y’Ishyaka P.S.D. ntabwo nyemera kuberako habayeho kumpimbira.
  • Tariki ya 06 Nzeri 2016 nibwo nasezeye mu Ishyaka P.S.D.
  • Naravogerewe ubwo navugwagaho muri iyi nama ya Biro Politiki y’Ishyaka P.S.D. yabaye ku wa 08 ukwakira 2016, kuko iyi nama yabaye maze iminsi 32 yose nsezeye muri iri shyaka nkuko biteganywa n’INGINGO ya 12 muri statut y’Ishyaka PSD, igira iti:” umuyoboke ashobora gusezera mu Ishyaka ku mpamvu ze bwite kandi akabikora mu nyandiko.”
  • Icyo umuntu atifuza ko yakorerwa nawe sibyiza ko yagikorera abandi: bityo rero Abayobozi b’Ishyaka P.S.D. nk’Abanyapolitiki bagenzi banjye ntabwo bari bakwiye kunsebya mu itangazamakuru kuko bazi nezako umunyepolitiki uwo ariwe wese azirana n’igisebo.

Bikorewe I Kigali, ku wa 13 ukwakira 2016

Eric NDAYISHIMIYE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *