Shampiyona yÔÇÖu Rwanda. Amakipe yigaragaje uko ahagaze mu guhatanira igikombe

Rayon Sports na Bugesera FCku miguruko naho Police FCna Kiyovu FC gukukuza.

Ibitego 17 nibyo byabonetse ku munsi wa mbere wa Shampiyona  mu mikino irindwi yakinwe aho benshi bemeza ko Shampiyona y’uyu mwaka hazaba uburumbuke bw’ibitego. Usibye ibyo bitego kandi habonetsemo n’umukino umwe utarabonetsemo igitego na kimwe.

Shampiyona  nkuru y’u Rwanda y’umwaka 2016/2017 yatangiye ku mugaragaro kuwa Gatanu Le 14/10/2016 saa 18hoo za ni mugoroba kuri Stade Regional ku munsi wayo wa mbere iwusoza Kucyumweru Le 16/10/2016 amakipe yose 16 ashoje umukino wayo w’umunsi wa mbere  nkuko byateguwe.????????????????????????????????????                                  Masudi Juma umutoza wa Rayon  Sport

 Iyi Shampiyona igizwe n’amakipe 16  nkuko bisanzwe yo mu cyiciro cya mbere, ni ukuvuga 14 yari asanzwemo hakiyongeremo za nyamuzavuba arizo Kirehe FC na Pepinieri FC yatangiye ishyira ahagaragara bamwe mu batoza n’amakipe batoza ko batari ku rwego rumwe kandi hagaragaye n’amakipe  ashyirwa mu byiciro bine ni ukuvuga aharanira igikombe,aharanira kuza muri 4 za mbere bita imyanya myiza (Big Four), aharanira imyanya yo hagati nayandi aharanira kutamanuka.

mashami vencnt

                                        Mashami Vincent umutoza wa Bugesera Fc

Icyatangaje benshi muri iyi  shampiyona itangiye itinze ugereranije n’ibihugu bindi, ni uburyo ikipe zashyirwaga mu makipe aharanira igikombe zaje kwisanga zishyirwa  n’abafana dore ko aribo batoza bakuru mu makipe yo murwego rwa 3 ruharanira imyanya yo hagati kubera umukino bagaragaje.Seninga

Seninga umutoza wa Police Fc watangiye atsindwa

Ikipe zatunguranye zikerekana umukino utazikwiriye mu rwego bazifatagamo ni nki kipe ya Polisi FC yafunguye umukino na Rayon Sports.Umukino ikipe ya Polisi yari yateguye mu bushobozi ifite buhagije nk’ikipe iharanira gutwara igikombe  mu gihe ikipe ya Rayon Sports yasaga niyavuye mu mukino kubera ikibazo yari ifitanye na FERWAFA ndetse ni nawo byafatwaga nk’amahirwe ku ikipe ya Police FC..

Mu gihe abakunzi b’umupira  w’amaguru bari biteguye guhangana gukomeye mukino witabiriwe n’abantu benshi cyane ugereranije n’indi mikino yabaye  bitewe n’uburemere bawuhaga bakurikije amazina yizo kipe zombi zo mu mujyi wa Kigali (Derby) ibi bikaba aribyo hagati yayo makipe yombi, baje kwisanga bareba umukino wahuje ikipe yo mu rwego rwo hejuru nindi iciriritse aho  ni nabwo abo bafana bahise bashyira Polisi FC mu makipe aciriritse ndetse n’umutoza Seninga Innocent  n’umwungiriza we nabo abafana batashye bemeza ko ari “TOTO” kuri Masudi Juma na Maso umwungirije. “Bati Police  yibeshye ku mutoza”kanamugire-Aloys                             Kanamugire Aloys umutoza wa Kiyovu Sport

Ikipe ya Rayon Sports yagaragaye nka ekipe ishaka igikombe kuko yarushije Polisi FC mu mpande zose kuva itangira kugera ku ifirimbi ya nyuma aho mu minota 20 ya mbere yari imaze kuyibonamo igitego cyayo cya mbere cyatsinzwe na Kwizero Piero , umukino  waje kurangira ari ibitego bitatu harimo bibiri by’umukinnyi Shassir biturutse kuri Sisiteme y’umutoza Masudi yo kwataka aho Polisi ya Seninga nta Sisiteme yakinishije igaragara.

Indi kipe nayo yagaragaje umukino wo hasi kandi itabikwiye, ni ekipe ya AS Kigali aho yatsinzwe na Sunrise nayo igaragaje kuba mu makipe aciritse kandi ifite ubushobozi bwo kugura umukinnyi ishaka.

Kirehe FC nk’ikipe izamutse mu kiciro cya mbere ku kibuga cyayo yitwaye neza aho yabonye amanota ya mbere iyakuye ku ekipe yari imenyereye amarushanwa yo mu cyiciro cya mbere ariyo Musanze FC.

Ikipe ya Bugesera nayo yigaragaje nka ekipe yashyirwa mu myanya ya za Polisi na AS Kigali ziramutse zidahinduye imikinire.APR FC nayo ntabwo yashimishije abafana bayo kuko icyo bari biteze kubona sibyo babonye.Eric-Nshimiyimana

                   Eric Nshimiyimana nadakosora AS Kigali izisanga munyanya mibi

Tubibutse ko mu mikino yose yabaye uko ari 8, ama kipe  yakiriye imikino 6 yaratsinze imwe iratsindwa  ariyo(Pepinieri) naho  indi iranganya ariyo (Marines)

Dore ko amakipe yahuye n’uburyo yatsindanye, Rayon Sports 3 Polisi FC 0, (Regional de Kigali) Mukura Victory FC 2 Pepinieri 1, (ku Ruyenzi) Bugesera FC 3 Kiyovu FC 0,  (Bugesera) Etencelles 3 Gicumbi 2, (Rubavu) APR FC 1 Amagaju FC 0, (Regional) Sunrise 1 AS Kigali 0, (Kicukiro) na Kirehe FC 1 Musanze 0.(Kirehe), Marines FC 0 Espoir 0 (Umuganda)

Amakipe yitwaye neza ni Rayon Sport, Bugesera na Sunrise, naho Abakinyi batsinze ibitego byinshi ni Nahimana Shassir Rayon Sports ibitego 2 na Kambale Salita Gentil Etenceri ibitego 2.

 

Dore uko Shampiyona yarangiye ihagaze ku munsi wa mbere,

 

 

 

Ôäû

 

Ikipe

Imiki

no

 

Yatsi

nze

 

Yanga

nyije

 

Yatsi

nzwe

Ibitego

yatsinze

Ibitego

yatsinzwe

Ibitego

izigamye

Ama

nota

1.

Bugesera FC

1

1

3

3

3

2.

Rayon Sport

1

1

3

3

3

3.

APR FC

1

1

I

1

3

4.

Etencelles

1

1

3

2

1

3

5.

Kirehe FC

1

1

1

1

3

6.

Mukura FC

1

1

2

1

1

3

7.

Sunrise FC

1

1

1

1

3

8.

Espoir FC

1

1

0

0

0

1

9.

Marines FC

1

1

0

0

0

1

10

Amagaju FC

1

1

1

-1

0

11

AS KigaliFC

1

1

1

-1

0

12

Gicumbi FC

1

1

1

-1

0

13

Musanze FC

1

1

1

-1

0

14

Pepinieri FC

1

1

2

-1

0

15

Kiyovu FC

1

1

3

-3

0

16

Police FC

1

1

3

-3

0

 

GAKWANDI James

(Visited 136 times, 1 visits today)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *