Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, CLADHO,mu bushakashatsi yakoze, ivuga ko zimwe mu mpamvu zagaragaye zitera abana b’abakobwa gusama inda bakiri bato harimo kuba nta bumenyi buhagije bafite ku buzima bw’imyororokere,aho 13%ari bo gusa bafite ubumenyi ku buzima bw’imyororokere.====

Uwera Claudine Kanyamanza ukuriye inama y'igihugu y'abana

Ibi byavugiwe mu nama nyunguranabitekerezo yabaye kuri uyu wa 19 Ukwakira, ubwo iyi mpuzamiryango yaganiriye n’abafatanyabikorwa batandukanye bahuriye ku kwita ku burenganzira bw’umwana.

Ubu bushakashatsi bwa CLADHO bw’imyaka itatu (2013-2016) bwakorewe mu turere icumi bugaragaza ko Akarere ka Huye kaza ku mwanya wa mbere mu kugira abana benshi batewe inda, aho kari ku kigereranyo cya 14%.

Aka karere gakurikirwa n’aka Kicukiro aho ko kari ku kigereranyo cya 12% na ho Gicumbi ikaza ku mwanya wa nyuma na 6%.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Abana, Uwera Claudine Kanyamanza, avuga ko bagiye gukora ubukangurambaga no kunoza imikoranire n’inzego z’ibanze,polisi y’igihugu, MINISANTE,MINEDUC n’izindi nzego bireba kugira ngo icyo kibazo gikumirwe.

Polisi y’Igihugu ivuga ko ikibazo cy’abana baterwa inda bakiri bato giteye inkeke, aho mu kwezi kwa cyenda gusa uyu mwaka yakiriye ibirego 128,yongeraho ko ibyinshi ari ibyo batamenya kuko hakiri abantu batajya bamenyesha polisi iyo habayeho ihohoterwa ry’abahohotera abana bakabatera inda.????????????????????????????????????

                         SP Beline Mukamana wari uhagariye polise

SP Beline Mukamana wari uhagariye polisi muri iyo nama yavuze ko muri ibyo byaha bakiriye mu kwezi gushize, abana bari munsi y’imyaka 10 basambanyijwe ari 54, hagati y’imyaka 10 na 14 bakaba 22, hagati y’imyaka 15-17 bakaba 52, kuva kuri 18 kuzamura bakaba 32.

Kugeza ubu mu gihugu hose abana babarirwa kuri 7% ni bo batewe inda.Ababarirwa kuri 64% ntibanyurwa n’ibyo ababyeyi baba babaha,13% babuze urukundo rwa kibyeyi,4,8% babujijwe kujya mu ishuli;0,9% bashyingiwe bakiri abana,naho 1% babyaye abana barenze umwe.

Nyirangaruye Clementine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *