Smart Initiative igeze muri Uganda

Nyuma yaho ikigo Smart Initiative cyerekanye ubushobozi bwacyo mu gufasha mwarimu mu gukurikirana no kwigisha hifashishijwe ikoranabuhanga,Uganda nayo yasabye ko ibyo byiza by’ikoranabuhanga  ritabacika.Isi ikomeje gukataza mu iterambere abahanga mu gusesengura iterambere ryayo  bemezako uburezi bukozwe neza ari inkingi ya mbere .basinya

  Umuyobozi wa  Smart Initiative Olivier Karasira asinya  amasezerano na Moquid  y'ubufatanye

Ni muri urwo rwego Smart Initiative yiyemeje kunoza uburezi n’imyigire ya buri  gihugu kizacyenera ubufasha.Bwana Karasira Olivier umwe mu bayobozi ba Smart Initiative yatangarije itangazamakuru ko bagiye kuzenguruka batanga ubumenyi,urugero yagize ati:Igihugu cya Uganda kishimiye imikorere yacu gihitamo ko twazabafasha kuzamura ireme ry’uburezi.Ibyo bikaba byaraduteye guhaguruka tugatanga uwo musanzu kugira ngo Afurika yacu itere imbere mu rwego rw’uburezi.

Banganiriho Thomas

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *