Abadepite aho kugenzura Guverinoma niyo ibaha itegeko

Ikimaze kugaragara mu nteko zishinga amategeko zo mu Rwanda abazigize batinya kugenzura Guverinoma.Ibi nibyo bitera bamwe mu bayobozi kunyereza umutungo baba bashinzwe kurinda. Ikindi ngo bivugwa ko batatinya gukoramo mu gihe batikanga uwabakurikirana.Hari igihe abadepite binegura!Depite n’intumwa ya rubanda?Depite n’intumwa y’inyungu ze bwite?Bass

                                    Mukabarisa uyobora Abadepite arikumwe na Vise Perezida Mukama

Izina cyangwa ijambo Depite wumva ko utakirenganijwe ,ko n’ikibazo cyawe kigiye gukemuka. Ibi se niko bimeze mu ba depite bo mu Rwanda?niba ariko bimeze bakemuye ibibazo bingahe?niba ariko bimeze bafashije iki abanyarwanda?biterwa n’iki  gituma  abadepite batinegura?Iyo unyarukiye mu nteko ishinga mategeko hari igihe usohoka ubabajwe n’ukuntu biyitaho kuruta uko bakagombye gukorera rubanda.

Abo nta bandi ni banyakubahwa  bashyizweho n’iringaniza ry’imyanya mu mashyaka ,none bararyohewe sinzi ko bifuza byabindi bita Demokarasi y’amatora usibye ko njye  mbona nta n’amashyaka bagira,kuko bayagira ntabwo hahora umuntu umwe hagashira imyaka makumyabili ariwe wicaye mu nteko ishingamategeko. Abaturage bati:Kuki umudepite agaragara atorwa ntiyongere kugaragara hahandi yashakiraga wa mwanya?kuki Depite agera mu karere akigira kwa meya cyangwa kwa Gitifu w’umurenge kandi ariwe warezwe n’umuturage agasohoka ataha ?aha rero niho haza ikibazo gikomeye kuko kumva umudepite ajya mu murenge wa Gishamvu akahava nta muturage n’umwe yumvise ikibazo afite bakumva Gitifu yafunzwe bagatangira gukora raporo ye y’imyitwarire yamuranze. Bivugwa ko Depite abaye intumwa ya rubanda inzara itakandagira mu Rwanda.

Depite Nkunsi Juvenal amaze imyaka mu nteko ingana n’iyo FPR imaze k’ubutegetsi natubwire umuntu yarenganuye?Depite Mukama Abas amaze imyaka itari mike mu nteko natubwire umuturage yarenganuye?Depite Abas azwiho guteza akavuyo mu islam. Depite Rucibingango we ishyaka nirye kuko iyo umuhamagaye  arakubwira ati nsanga ku nteko.Depite Bampoliki Eduard nibwo akinjiramo ,ariko ibibazo amaze guteza birenze urugero:ADEPR bagiranye ikibazo ,ongeraho kwa Mugambira bivugwako ngo baba baracakiranye ku nkintu kikigizwe ibanga. Abadepite bashinzwe ubukungu bazatubwire impamvu Kayonza,Nyaruguru nahandi inzara yacanye ku miryango y’amazu yabahatuye? Abadepite niba binegura nibatangarizeabanyarwanda aho ubuhinzi bugeze  n’umuhinzi yiteza imbere?mu bworozi se hari uwo bakubise agashyi ngo umuti wabwo uboneke ?yewe nta warubara!Kuri 23 Gashyantare 1996,higeze kuba inama yari ikakaye ngirango mu bakiri abadepite barimo n’icyo gihe ni Nkunsi Juvenal gusa yakubwira  ukuntu  hari hatangiye kunengwa abadakora babandi bantiteranya.

Abadepite icyo gihe bahanganaga n’ibibazo by’ingutu nko kubwira Afande gutanga inzu yabohoje, kubwira umukada gutanga inzu yabohoje ,nibindi byari byugarije igihugu mu  nzibacyuho. Amakuru dukura ahizewe ngo iyo nama yagayaga abadepite badakorera rubanda yayobowe na Me Nkongoli Laurent,aho ngo yashimangiraga ko hagomba gucika umuco wo kubohoza,kwikanyiza no kunyereza ibya  Leta ndetse n’ibya rubanda. Abasesengura bemeza ko ngo yaba aricyo cyatumye bamuganisha 1930 kugirango agabanye amarere yo kugenzura abanyabubasha ba Leta. Abasesengura bavuga ko inzibacyuho y’abadepite yakoraga kurenza iyo muri Guverinoma. Abandi bibuka Depite Mbanda Jean Daniel,utibagiwe na Depite Gatete. Abandi bati:Inteko y’inzibacyuho yari iyobowe na Sebarenzi Joseph Kabuye utararyaga iminwa.

Umwe mubo twaganiriye akanga ko amazina ye yatangazwa kubera impamvu z’umutekano we kuko yacyuye igihe mu badepite akaba yaranambuwe ishyaka rye,tuganira namubajije uko abona abadepite bo mu gihe cyabo mu nzibacyuho nabo muri ikigihe cya Guverinoma batowe? Ajya kunsubiza yagize ati:Ntugirengo ni uko naba narigijweyo,gusa kiriya gihe twubahirizaga itegeko rirengera umuturage tukanubahiriza itegeko ryo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma. Nongeye kumubaza impamvu ubu abadepite batabikora?ajya kunsubiza yagize ati:Ubu aho kugirango umudepite agenzure Guverinoma niyo imugenzura. Twakomejetuganira mubaza uko abona umuti w’iki kibazo?ajya kunsubiza yagize ati: Bisaba ko buri shyka ryacutswa rikava mu mugongo wa FPR  bityo umuntu akajya mu mwanya yaharaniye.

Asoza yagize ati:Nigute umuntu aba depite wa PDI kandi ari umunyamuryango wa FPR? Inteko kwinegura biri kure. Undi nawe wabaye umudemobo mu nteko tuganira yanze ko amazina ye yatangazwa,ariko tuganira yagize ati:Politiki iraryoha kandi irabiha. Mbere yuko mubaza ikibazo yagize ati: RozaMukankomeje tukiri hamwe mu nteko yasobanuje itegeko ryashyizeho amafaranga 5000 by’uko ngo umuntu yaje mu nama.Gusa iryo tegeko ryarabuze. Uyu mu nyamategeko wacyuye igihe yambwiye ko byabaye nkayayandi baha umunyamakuru witabiriye inama. Yakomeje antangarizako bahise bategeka ko rivanwahon’irindi tegeko ryemezaga  ko hatangwa 1800,iryo ni irya CND. Aha rero ngo haje kwemezwako

bagomba kubyumvikanaho uwaje akayatahana kuko ntahandi umudepite yakuraga icyo gihe. Yakomeje antangariza ko Minisitiri w’imali yaje kwemeza ko bagomba kuyahabwa ,ngo dore ko bavugaga ko Honorable.yewe Rwanda uragowe.Impaka zakomeje kuba nyinshi.Ibyo nabyo twasanze nta mumaro ,abandi usanga basa nkabaje ngo bisinyire ko baje ya 5000 frw ibagereho .Icyo gihe ngo bamwe bakoraga imirimo itandukanye bakagera mu nteka rimwe na rimwe.Andi makuru yaje gusakara igihe uwayiyoboraga yahungaga ariwe Kabuye Sebarenzi Joseph,ariko mbere yo guhunga akabwira bamwe ati:ntumbaza ubuse ndengeho mbashimire inteko yanyu,ntabyo nkoze namwe muzabacire urubanza muhereye kubyo babakoreye ,none ingabo zitagira umugaba ! Polisi Denys w’icyo gihe ati:ibyo ntibibace intege ariko harimo abagabo pe!nkabariya bahagurutse bagatobora ,harimo Rugema wabwiye Polisi Denys ati:ndakwizeye  urantumikira kuko birenze uyu munsi byansaza.

Aho  twahamenyeye n’ibindi byinshi birenze,ubwo nibidahinduka ,byose tuzabyereka rubanda izi ko ihagarariwe,yoye kuzakomeza kwibeshya ko yatumye intumwa mudateguha. Rugema yakomeje atera hejuru ati:Tubana mbazi ni umwana w’umunyarwanda .Aho kugira ngo ubutegetsi bujye bwitwa ko buriho ,tuzahitamo icyuho kibe kizwi,tukirinde ku mugaragaro. Nkuko rero izo nararibonye zakomeje zituganiriza ko hakurikiyeho ihunga mu badepite. Sisi Evariste,Kajeguhakwa Valens, Majr Furuma Alphonse n’abandi bagiye bakurikiye uwari Perezida wabo. Abadepite mu isenyuka rya MDR ho babyitwayemo gute?nkuko nabiganirijwe n’impuguke zari mu nteko zikaba zitakigaragaramo ,gusa tujya kuganira bamwe bahurizaga ho ikintu kimwe cyuko iyo MDR idasenyuka amatora ya Perezida wa Repubulika atakorwa mu mutuzo. Abadepite  bavuzweho ubunararibonye icyo gihe ngo MDR isenyuke abenshi ubu barahunze abandi birukanywe mu nteko. Uwavuzwe ni Safali Stanery ubu wahunze igihugu kubera gukurikiranwaho icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi. Mukezamfura Alferd nawe yahunze ku cyaha kimwe na Safali. Undi ni Somayire yaburiwe

irengero. Mukama Abas we araganje mu nteko. Polisi Denys ubu nawe yabaye umushomeri.Abadepite bavuye mu nzibacyuho ho byari byifashe gute?Imishahara hejuru ,imodoka zihenze biba bibaye igisubizo cyo kudakurikirana ibikorwa bya Guverinoma. Umwe mu badepite bagiye mu gashomeri vuba tuganira yanze ko amazina ye atangazwa maze agira ati:Amakosa akorwa ateye ubwoba. Iyo uri Depite ukaba utanga igitekerezo cyo kuvuga kubibye Farg ,ukavuga kubiye Elctrogaz ubura umutekano. Uyu mugabo yampaye urugero rwa mugenziwe wo mu ishyaka UDPR waje kuvumbura iyibwa rya Rukarara ko yaje gufungwa anirukanwa mu nteko amaguru adakora hasi. Ubu rero biravugwa ko iyi manda iriho itaragaragaza aho buri komisiyo yayo ihagaze.

Ubukungu bahamagaye abarebwa no kunyereza umutungo wa Leta ababinyura hejuru. Ubu se bavuga ko BDF yabahaye irihe shusho rya Hangumurimo ?Ubu se komisiyo ishinzwe ubuhinzi yavuga iki n’inzara yugarije abaturage?Ubuse bavuga iki n’imisaraba ishyirwa ku mazu y’abaturage bwacya bakishyuzwa ubukode kandi abapangayi baravuyemo?Ubuse komisiyo ishinzwe uburezi yavuga iki abana bata amashuriku bera iki?

Ubuse bavuga iki ubudehe bwarahawe abifashije abakene batagira kivugira na kivurira barahejejwe mu gihirahiro? Ubuse bavuga iki komisiyo itagenzura icibwa rya za taxis za rubanda mu muhanda?Abadepite burya bajya binegura?niba batinegura bafasha iki Leta kubaka sosiyete nyarwanda?Abadepite bo muri komisiyo irwanya akarengane bazatubwire impamvu abahesha b’inkiko bacura imanza mpimbano bakagurisha inzu y’umuturage ,ejo bakongera ,bwacya bakongera ?Abamaze kujya  ahagaragara ko babigize umwuga gucura imanza mpimbano:Kanyana Bibiane, Kimonyo Kagame Alexis, Niyonshuti Iddy Ibraham, Irakiza Elie. Aha bazakore urugendo shuri bazabaze aba bahesha b’inkiko impamvu bakoze izo manza?Ibi rero byerekana ko bakorera mu modoka zabo no ku nteko gusa ntibegere rubanda. Hazasobanurwe iyimurwa ry’abaturage huti huti ntaho berekezwa.Kwinegura bitanga ishusho yo gukorera rubanda.Kalisa Jea de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *