Mu gihugu cyÔÇÖu Burundi iyica rubozo riravuza ubuhuha

 Urwikekwe mu butegetsi  burimbura abanyagihugu. Inkubiri yo gutegeka no gutonesha nibyo bikomeje kumarira abarundi ku icumu. Ingoma ya Perezida Nkurunziza uyobora igihugu cy’u Burundi ivugwaho ko yimakaje ubwicanyi kurenza kwimakaza urukundo mu banyagihugu@burundi-megainfo.com

inyeshyambaimage+

                                     Uyu ni Nkurunziza akiri inyeshyamba arwanya ubutegetsi bw'Uburundi

Mbere yuko twinjira mu mitegekere ya Perezida Nkurunziza ,tubanze turebe uko yabonye ubutegetsi naho yanyuze abubona. Ubwambere ishyaka rya Nkurunziza rigira imizi yo kuri Paripehutu,iki ubwacyo ni cyerekanako atabasha kugeza kubanyagihugu urukundo. Abari mu butegetsi benshi ku ngoma ya Nkurunziza bakuriye mu Rwanda. Impamvu nyamukuru yatumye Nkurunziza agana ishyamba yari ishingiye ko  abarundi bari impunzi mu Rwanda birukanywe na FPR imaze gukuraho MRND yari ibacumbikiye. Nkurunziza yanyuze mu nzira y’ishyamba kugirango afate ubutegetsi.burundirtriyicarubozonkurunziza                              b

                                              Abapolisi ba Perezida Nkurunziza dore uko bica urubozo abaturage

Abashinjwa kugira uruhare muri jenoside mu Rwanda hari bamwe bari mu butegetsi bwa Perezida Nkurunziza. Abasesengura ingoma ya Nkurunziza basanga iri mu gice cyo kwihimura ku ngoma ya Perezida Micombero kuza ku ngoma ya Bagaza ugasoreza ku ngoma ya Buyoya. Uburundi amanywa n’ijoro abarundi barahunga abandi bagafungwa abandi bakicwa. Imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa kiremwamuntu yo yagiyehe?ibi nibikomeza gutya mu Burundi hazaduka ubwicanyi hamwe hahinduke amatongo.

Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *