Nzayikorera, niwe wegukanye moto ya 11 muri poromosiyo ÔÇ£TungaÔÇØ ya Airtel

Nzayikorera Simeon w’imyaka 21 wari atarabona akazi kuva yarangiza amashuli yisumbuye,utuye mu Karere ka Gasabo mu umujyi wa Kigali ,yashyikirijwe moto  ya 11  muri moto 12 ziri muri poromosiyo yitwa ‘Tunga’ ya Airtel Rwanda.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 29Nzeri 2016 ni bwo Airtel Rwanda yashyikirije uwo musore w’umunyamahirwe wa cumi, moto ifite agaciro ka miliyoni 1,500,000 yatsindiye.MMMM

                                                                 Nzayikorera Simeon

Nzayikorera Simeon yavuze ko ari ibyishimo byinshi kuri we,kuba yegukanye iyi moto,kandi ko ntaho bihuriye n’ibitekerezo yari afite mu gihe yari Atari yatangira gukina.

Yagize ati “Ni ibyishimo byinshi kuri jye.Mbonye neza ko Atari amanyanga.Nta manyanga arimo nk’uko nabitekerezaga mbere”

Nzayikorera,yagize ubutumwa agenera urubyiruko bagenzi be ko bakwiye gushira ubwoba,bagatinyuka bagakina,bakabona amanita manshi yabageza nabo ku ukwegukana moto .Yarangije avuga ko iyi moto igiye kugira aho imuvana n’aho imugeza,nko gukomeza amashuli ye,n’iterambere muri rusange.

KANUM

  Yannick Kanuma umukozi wa Airtel ushinzwe serivisi z’itumanaho mu mahanga   ashyikiriza umunyamahirwe ibyangombwa bya Moto       

Yannick KANUMA,umukozi wa Airtel RWANDA ushinzwe serivisi z’itumanaho mu mahanga washyikirije iyi moto Nzayikorera ,Yavuzeko,ibyiza biri imbere kandi ko abantu bakomeza bagakina,ndetse n’abatari bakina ko bakwinjira muri iyi poromosiyo,akomeza avuga ko n’uwatsindiye moto yakomeza agatsindira n’imodoka.

Yagize ati:”Umufatabuguzi wa Airtel mushyashya nawe ashobora gukina,kuba iyi moto ari iya 11 itanzwe,ntibivuga ko abashyashya batemerewe gukina ahubwo n’uwatsindiye moto,yakongera agakina akaba yatsindira moto isigaye cyangwa imodoka

Moto 12 ziteganyijwe, buri imwe ifite agaciro ka miliyoni imwe n’igice, usibye moto itangwa buri cyumweru, buri munsi abafatabuguzi bagerageza amahirwe muri iyi promotion bahabwa  ibihembo bitandukanye.

Clementine NYIRANGARUYE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *