Visi meya Mulindwa Prosper miliyoni ijana zishobora kumubera igisasu.

Mulindwa Prosper arashaka kunyereza miliyoni ijana z’abaturage bizigamiye muri Sacco y’umurenge wa Masoro.Ministri w.intebe1

                                         Murekezi Anastase Minisitiri w'Intebe natabare abo mu Karere ka Rulindo

 

Umukuru w’igihugu Paul Kagame buri gihe yigisha buri muyobozi ko agomba gukunda umuturage kuko ariwe musingi w’iterambere ryabyose.Iz’impanuro umukuru w’igihugu agenera abayobozi bose  bo mu nzego za Leta ,hari abazigira intwaro yo kuyobora neza. Ubu rero bamwe mu baturage bo mu karere ka Rulindo bo baribaza niba visi meya Mulindwa Prosper we aba mu Rwanda rwe rwihariye?cyangwa niba Mulindwa  we impanuro umukuru w’igihugu agenera abandi bayobozi zimugeraho?abandi bati:Mulindwa niba zinamugeraho ntazubahiriza kuko ibikorwa akorera abaturage biragayitse. Minisitiri w’intebe Murekezi Anastase nahagurukire bamwe mu bayobozi batubaha ijambo ry’umukuruw’igihugu. Dr-Vincent-Biruta                        Dr Biruta Minisitiri w'umutungo kamere ategerejweho igisubizo mu murenge wa Masoro

 Aha batanga ingero kuri visi meya ushinzwe ubukungu mu karere ka Rulindo ariwe Mulindwa Prosper.Minisitiri Kaboneka Francicis nawe nasobanurire abanyamasoro bajujubywa na Mulindwa niba we ari hejuru y’amategeko agenga abayobozi bandi bo mu nzego z’ibanze? Minisitiri Francois Kanimba nawe azagerageze asure amakoperative yo mu murenge wa Masoro ho mu karere ka Rulindo yumve uburyo Mulindwa Prosper yayagize ay’ifundi igira ibivuzo. Kanimba69                       Kanimba Minisitiri w'ubucuruzi n'inganda natabare abaturage bo mu karere ka Rulindo

Ubu rero biravugwa ubwo umuganda warangiraga mu kagali ka Cyivugiza mu murenge wa Masoro ushinzwe irangamimerere muri uwo murenge (etat civil) yaremeshereje inama hahandi visi meya Mulindwa yari kuyiremeshereza ntabikore. Abaturage bati:Etat civil yaheye ijambo uwitwa Niyonzima Justin usanzwe ayobora centre de santé de Murambi,none ubu akaba ariwe uhagararaiye Campany igiye kuza kurya  amafaranga yamwe mu makoperative akorera muri zone ya Rutongo mines. Abaturage bati: Niyonzima Justin ko ayobora Rutongo Business Sand azatumarira iki? Ubwo natwe twiyemeje gukurikiranira hafi ibibera muri zone ya Rutongo mines icukurwamo amabuye n’imicanga twakoranye umuganda n’abaturage.

Niyonzima yatangiye abwira abaraho ko Campany ye igiye kububakira ibitaro, ikanabaha amashanyarazi, ikabubakira n’ubwiherero bugezweho,ikabaha n’amazi ikongera n’ibikoresho byo gutunganya amakonkasi n’ibindi.Abaturage bo bavuze ko babona ari amayeri yo kubarira amafaranga yabo abitswe kuri Sacco y’umurenge wa Masoro. Niyonzima Justin nta kintu nakimwe  kigendanye no kuyobora atagaragaramo kandi byose arabizambya.

Ubu ikivugwa ni uko ubuzima bw’abaturage Mulindwa Prosper na Niyonzima Justin bariho babushyira mu kaga gakomeye. Bamwe mu baturage bati: Mulindwa ashinze campany mu rwego rwo kuzaturira miliyoni zacu ijana zibitse muri Sacco. Imena Evode yigeze gushyiraho komisiyo  yo kunononsora ibibazo biri mu bucukuzi bw’imicanga n’amabuye byari muri zone Rutongo mines ikoreramo.Ibi bibazo byari byatejwe na SCAF ya Mulindwa Prosper kuko yavugwaga ko inyunyuza abaturage.Icyo gihe bahaye unyunyuza kuyobora komisiyo. Abaturage bamaze kurambirwa ibikangisho n’ibinyoma n’amagambo adafite icyerekezo ya Niyonzima Justin bamutaye ku kibuga barigendera.

minaloc                                 Kaboneka Minisitiri w'ubutegetsi bw'Igihugu yaregewe Visi Meya Mulindwa

Abandi bati: Wowe Justin na Mulindwa mwirengagiza SCAF yanyu none ikaba yuburukiye muri Rutongo business sand.Aha rero Justin yabuze ijambo araceceka. Ibinyoma bya Justin bimaze kwamaganwa n’abaturage twamwegereye ngo agire icyo atangariza itangazamakuru aranga ngo mutangaze ibyo mushaka. Niyonzima Justin ashaka kuba inkotanyi ikomeye kuko n’ubwo yavuze ko we azwi kuva ku karere kugera muri FPR ku rwego rw’igihugu ngo kwandikwa ntacyo byamutwara. Ubwo rero Niyonzima yatangaje ko Rutongo business sand igomba gutangira vuba bitarenze tariki 02/ugushyingo 2016.mulll

           Uyu Mulindwa Prosper ngo arashaka kurya miliyoni ijana z'abaturage ziri mu murenge SACCO wa Masoro

Abandi bati: Compte iriho amafaranga miliyoni ijana ubu Mulindwa yashyizeho abayabikuza batazwi. Ikindi twakuye ku baturage ni uko ayo mafaranga yatangiye ari ubwizigame bw’abanyamuryango b’amakoperative nyuma Mulindwa akaza kuyita ubwizigame bw’abakozi. Aho ruzingiye rero meya w’akarere ka Rulindo ariwe Kayiranga Emmanuel nakomeza kureberera ibikorwa bigayitse bya Mulindwa na Niyonzima Justin nawe bishobora kumugiraho ingaruka..

Kimenyi Claude

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *