Shampiyona yÔÇÖ u Rwanda kÔÇÖumunsi wa gatatu.

Kiyovu FC yazimaniwe ibitego 4 na Gicumbi, naho Rayon Sport inyagira AS Kigali 2 ku busa.

Umunsi wa gatatu wa shampiyona habonetse umutoza mwiza Masudi naho umutoza witwaye nabi Eric Nshimiyimana.

Shampiyona nkuru y’Igihugu yakomeje ku munsi wayo wa gatatu aho amakipe yose uko ari cumi na tandatu  yakinnye, ubwo ikaba  ari imikino umunani yakinnwe ,aho uwo munsi wasize Sunrise FC iyoboye urutonde rw’agateganyo ikurikiwe na Rayon Sport naho Amagaju FC ariyo apfundikiye urutonde rwo kuri uwo munsi.JUMA MASUDI

                                                      Umutoza wa Rayon Sport Masudi yishimira intsinzi

Umunsi wa gatatu wa Shampiyona nkuru y’ u Rwanda watangiye ku mugoroba wo kuwa gatanu le 28/10/2016 kuri Stade Regionali ya Kigali aho ikipe ya APR FC yakiraga ikipe ya Mukura Victory sport   ku kibuga yariherutse kugwa miswi ni ikipe ya Gicumbi FC, umukino wavugushije benshi abafana biyo kipe y’ingabo z’igihugu batanyuzwe ni uko yitwaye.Dusesenguye umukino ku mukino.

 Umukino wagirwagaho impaka cyane, ni umukino wahuje APR FC na Mukura Victory ari nawo watangije uwo munsi w’umunsi wa gatatu, ariyo yari “Match of ze day” aho benshi byari bigoye kwemeza ninde uri butahane insinzi?.

Bashingiraga kuki ?

 Icya mbere: bashingiraga ku mateka asa na ayiyanditse avuga ko APR itajya ipfa gutsinda Mukura ndetse bakemeza ko ni kimenyimenyi Shampiyona iheruka Mukura yatsinze APR mu mukino ubanza na APR ikayishyurira i Huye.. Icya Kabiri bashingiragaho ni ikipe ya APR yari imaze gukina imikino ibiri imbere y’abafana babo ku kibuga cyabo ariko bagatsinda umwe bisa n’ibigoranye, bakanganya undi n’ikipe iciriritse ya Gicumbi, aha niho bamwe bahaga amahirwe yo gutsinda ikipe ya Mukura.ABAREYO

                                                                Aba Rayon bishimira intsinzi

Ariko na none bareba Mukura y’ubu yatsindiwe iwabo na Etencelles igatsinda Pepinieri byiziritse, bakongeraho ni uko umutoza akemangwa bakumva APR FC yayibonamo insinzi abandi bati, bari bukizwe na mbuga binyujijwe ku buhanga bw’abatoza.

Ku batoza bombi yaba Rwasamanzi Yves na Godfrey Okoko nabo uwo mukino cyari igipimo kuribo. Rwasamanzi utarashimisha abafana be kuva Shampiyona yatangira,  natsindwa bwa Kabiri arasobanura iki? Ko yabuze iki? atahawe usibye gusimburwa byihuse.Okoko nawe nk’umutoza utemerwa n’abafana niho yagombaga kwigaragaza nibura kugirango yiyongerere icyizere cyagabanutse mu bafana ba Mukura.

Byarangiye bite?

Igice cya mbere cyarangiye ari ubusa k’ubusa, igice cya kabiri cyatangiye harimo impinduka ziturutse ku batoza kubera ko bari barebye aho bipfira cyane cyane ko ikibazo cyari cyagaragaye ku ikipe ya Mukura ari nayo yaje kubyara itsinzi ya APR FC  cyo gukinisha umuzamu wa kabiri.  APR ikoresheje ayo mahirwe byarayihiriye ibona igitego na Mukura izakwishyura kuri penariti bigera ku munota wa 82 abantu bibaza ko banganyije ndetse n’abakinyi ba Mukura iyo ntsinzi basa nabayakiriye, ariko mu minota ya nyuma APR FC yabonye ibitego bibiri  bitsinzwe na Sekamana Maxime itahana itsinzi ibinyujijwe mu ntege nke z’umuzamu wa Mukura.KURWANA

Umukinnyi Ndoli wambeye imyenda itukura wagaragaje imyitwarire mibi ku munsi wa gatatu wa Shampiyona

Indi mikino yabaye bukeye bwaho, Kiyovu nayo yatunguye benshi itsindwa imvura y’ibitego  na Gicumbi ku kibuga cyo ku Mumena 4-1, Bugesera inganya ubusa ku bundi na Espoir, mu mikino 3 ikinnye yose Espoir ntiratsinda, ntiratsindwa iranganya ubusa ku busa.Umutoza-Okoko-wamaze-kongererwa-amasezerano-yumwaka-umwe-muri-Mukura

                                                       Okoko gutoza byamunaniye asigaye atubura

Imikino yashoje umunsi wa gatatu yabaye ku cyumweru aho umukino w’umunsi wari wahuje amakipe akomeye y’i Kigali ariyo Rayon Sport yakiriye AS Kigali kuri Rigional (Derby) arinawo mukino wari utegerejwe kuri uwo munsi, Pepinieri yakiriye uwo bazamukanye Kirehe ku Ruruyenzi, Amagaju yakiriye Police i Nyagisenyi (Nyamagabe), Sunrise yakiriye Marine Nyagatare naho i Rubavu  Ettencelles yakiriye Musanze FC umukino uba utoroshye.yves rwasamanzi

                                                Yves yatangiye adafite icyerekezo none yatsinze Mukura

Imikino y’umunsi wa gatatu yarangiye itya;APR 3 MukuraVictory 1,Gicumbi FC 4 Kiyovu FC 1,Pepinieri 0 Kirehe 1, Rayon Sport 2 AS Kigali 0,Sunrise 3 Marines 0, Police 2 Amagaju 0, Ettencelles 0 Musanze 1.Bugesera FC 0 Espoir 0

Abakinnyi batsinze ibitego byinshyi kugeza ubu ni Ahimana Shassir ibitego 3 na Rutayisire Egide nawe ibitego 3.Icyagarutsweho mu itangazamakuru ni umukino wahuje Rayon sport na As Kigali ,aho umutoza Eric Nshimiyimana  yavuze ko umusifuzi yamwibye.Eric 1

                                                 Eric yananiwe gutoza umupira w'amaguru atoza kurwana

Abakurikiranye imitoreze ya Eric baramugaye cyane kuko bidakwiye umutoza umaze igihe mu mupira w’amaguru. Umukinnyi Ndoli Jean Claude wagaragaje imyitwarire mibi kugeza naho avuga ko APR na Rayon sport babyibira. Abasesenguye imvugo za Ndoli n’igihe yamaze muri APR bahise bemera ko ibikombe byinshi yabibonye mu buryo budasobanutse. Umupira w’amaguru  ukwiye gukinwa nta bwiru burimo.Gakwandi

GAKWANDI James

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *