Umuryango ROJAPED witeguye gukora ubuvugizi kugirango abafitubumuga bagire uburenganzira

Buri muntu wese afite uburenganzira bwo kubaho,kandi ntawumuhutaje. Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yahagurukiye gufasha abafitubumuga kugirango bo guhezwa. Abasesengura basanga ihezwa ryakorerwaga abafitubumuga byarabateraga ipfunwe.Imiyoborere ihamye niyo yatumye hashyirwaho imwe mu miryango irengera  abafitubumuga.Aimable

                                                                              Bukebuke umuyobozi wa ROJAPED

Kuri  uyu wa kabali, tariki ya 02 ugushyingo muri Hotel Hill Top umuryango ROJAPED wateguye amahugurwa hamwe n’abanyamakuru. Umuyobozi mukuru w’uyu muryango Bukebuke Aimable mu ijambo rye yongeye kwibutsa abari aho ko uyu muryango wavutse nyuma yaho hari bamwe bari bamaze kubona ko abafitubumuga  bagenda basigazwa inyuma mu iterambere ry’igihugu. Bukebuke avuga ko batagiraga aho bavugira ,bityo bwa burenganzira bagombaga kubona bakabubura bagahereraho ntakivugira ntakivurira.

Aha niho hashingiwe hafatwa ingamba zoguharanira uburenganzira bw’abafitubumuga no kubwubahiriza. Bakaba barahagurukijwe no kwibutsa isi yose ko abafitubumuga hari ibyo bashoboye gukora baramutse bahawe ubushobozi.Mu ijambo rye Depite Rwaka yemeyeko abafitubumuga bafite ibibazo byinshi kandi byihariye,Leta ikaba igomba kugira icyo ikora kugirango ubuzima bwabo butere imbere nk’undi munyarwanda wese.Yagize ati:Hakwiye kurebwa niba itegeko rirerngera abafitubumuga  rigendanye n’igihe bitaba ari byo rigahindurwa kuko nk’ubu usanga ahantu hari inyubako zihurirwamo n’abantu benshi hatibukwa inzira z’abafitubumuga runaka,ibyo bikaba bisubiza inyuma  iterambere ryabo muri rusange,kuko bibabuza kuba bahagera ngo barebe ibihakorerwa  nk’abandi bantu bose. rwaka depite (2)

                                                Depite Rwaka yemerako abafubumuga bafite ibibazo by'umwihariko

Ubwo Depite Rwaka yabazwaga ku nkunga igenerwa abafitubumuga ariko igahabwa abandi?Depite Rwaka yabwiye itangazamakuru ko ayo makuru atayemeza kuko nawe mbere yuko aba Depite yabaye umuyobozi mukuru ku rwego rw’igihugu rw’abafitubumuga, bityo rero hakaba hari ingeso itari nziza abantu bajya bagira aho batorohereza abayobozi bo mu nzego zibanze kubona amakuru.Ibi bikagaragara mu gihe habaye inama abagenerwa bikorwa benshi ntibayitabire bigatanga umusaruro utari   mwiza mu ikusanyamakuru. 

Depite Rwaka yakomeje yibutsa abanyarwanda bose ko batagomba guha akato abafitubumuga  kuko 90% by’abana bavuka bafitubumuga ibibazo babiterwa n’ababyeyi babo,mu gihe badakurikiza amabwiriza ya muganga nko gufata inkingo n’ibindi.Nyuma yaho uwuhagarariye umuryango mpuzamahanga ushinzwe guteza imbere ubuzima UNFPA Madamu Nyirasafari Doforoza yatangarije itangazamakuru ko hakwiye kumenyekana uburenganzira bw’abafitubumuga no kubwubahiriza.  daforoza

                      Nyirasafari Daforoza asanga abafitubumuga bakwiriye kwitabwaho by'umwihariko

Nyirasafari nk’umuryango yaje ahagarariye yemeyeko hakiri byinshi byo gukora kuko bigaragara ko abafitubumuga  basigaye inyuma mu iterambere kuko ibyo abafite ingingo nzima  bakenera ari nabyo abafitubumuga  bakenera.

 Ibyo bikaba ari ibyumwihariko ahanini usanga bihenze kubigeraho. Nyirasafari akomeza avuga ko hagikenewe ubuvugizi hirya no hino kugira ngo haboneke iterambere rirambye kuri bo. Mu bindi biganiro byatambutse hongeye kwibutswa ikibazo gihangayikishije isi aho kwiyongera kw’abayituye kugenda gufata indi ntera bikaba bikwiye ko abafitubumuga nabo batagomba gusigara inyuma mu rugamba rw’iterambere ry’umuryango aho buri wese agomba kubyara abana abashije kurera.Bose

                    Abanyamakuru bari bitabiriye amahugurwa batangariye ubuhanga basanganye bamwe mu bafitubumuga

Si ibyo gusa kuko icyago cya virusi itera SIDA gikomeje  gukwirakwira ku isi abafitubumuga nka bamwe mu bagaragaje ko hari icyo bashoboye mu iterambere ry’igihugu bikwiye ko nabo batanga umusanzu wo kurwanya SIDA bamenya kanadi basobanura amakuru mashya ku cyorozo cya SIDA.

Thomas Banganiriho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *