System ikizabamwe abandi bagakena. Mazimpaka Patrick umushomeri wÔÇÖigihe kirekire Musoni James Minisitiri

Iy’isi tuzayisiga uko twayisanze ntawazanye ibigega ntanuzabijyana. Isi ni mu icumbi ry’igihe kitazwi,kuko kizwi buri wese yakwitegura hakurikijwe imvugo yo mu madini.Iyo umuntu yicaye ku ntebe y’ubutegetsi yumvako ariwe uruta abandi,iyo ayivuyeho atangira kuvuga akarimurori.Ninde wanga igihugu kurenza undi?ninde ukunda igihugu kurenza undi?Politiki iranze ibaye gatebe gatoki nk’imwe y’abana baragiranga inka ku gasozi zicyahuka.Umutoni w’ingoma ninde?umwanzi w’ingoma ninde?Gutona no gutoneshwa bimara igihe kingana iki?Urugamba rwokubohoza igihugu rwayobowe na FPR humvikanyemo zimwe mu nkotanyi,kuva rutangiye kugeza rurangiye. Ibyiza byarakozwe birashimwa.Ubuhunzi bwavuzweho.Ubuhunzi bwarakemutse cyangwa ntibwakemutse?Ubuhunzi n’ikibazo cyazabazwa imana yonyine kuko niyo imenya iminsi umuntu asigaje mu isi.minisitiri_james_musoni

                                                                             Minisitiri Musoni James

Politiki yo igaragaramo ibice byinshi byaburiwe igisubizo.Amakuru yacu dutangaza ashingiye ku bantu batandukanye kubera ibivugwa muri politiki y’u Rwanda. Ubwo twari mu duce dutandukanye bashingiraga ku gihe cy’urugamba rwo kubohoza igihugu.Bamwe bati:Umugabo Mazimpaka Patrick wumvikanye ahanganira ubusugirebw’u Rwanda n’abanyarwanda yagiyehe?Abandi bati:Mazimpaka yasubiye mu buhungiro?Abandi bati:Mazimpaka aba mu Rwanda ntahoyagiye ,ahubwo agashomeri kamuciriye ipantalo ntaho agitarabukira. Undi wavuzweho ni Minisitiri Musoni James inkotanyi yavuba ifite amateka mu mitegekere ya FPR. Aha rero niho duhera dukora inkuru dukusanije ibitekerezo bitandukanye. Politiki igira inshuti iyo wicaye ku ntebe y’ubutegetsi.Politiki iba umwanzi iyo uri umushomeri.Ibihe byo mu isi bibamo ingorane,ariko hakabamo n’ibyiza.

FPR yakoze ibikorwa byinshi kandi byiza:Guhuriza abanyarwanda mu nzego z’ubuyobozi bw’igihugu. Abasirikare n’abapolisi barahura bagakorera igihugu hatajemo ngo uzi ico ndico mwa!!!Abagore bahawe uburenganzira mu mitegekere y’igihugu.Ikibazwa na benshi ni ikigendanye n’uburyo abantu bagitegereje amatunda y’urugamba. Amatunda azatangwa ryari?ese buri wese wageze k’urugamba ategereze yihanganye?Abantu iyobasesengura politiki buri wese avuga akurikije uko imbehe ye yuzuye umugati.Gusaza nti biguca mu nzira ya politiki,ahubwo bigukura ku ntebe ya politiki.Ese ubu ibyarwanirirwaga byagezweho?ibyarwanirirwaga nibabyaragezweho nikangahe %?nibabyaragezweho byo nikangahe %?ubutegetsi bushimangiwe na Demokarasi ntakibuhungabanya. Ubutegetsi budashimangiwe na Demokarasi bugonganisha abanyagihugu. mpazimpaka

                                                                                   Mazimpaka Patrick

System nayo izashakire zimwe mu nkotanyi ikote ryo kwikingamo imbeho y’ubushomeri kuko irabica ntakivurira,ntakivugira kandi bamwe barashaje baratoranya mu banyamupira ba politiki bakababwirako  intege arinkeya. Mbega urugendo rurerure ,imvura y’amahindu ya politiki utabona naho uyugama?undi ati:Iyo iba imvura gusa itarimo n’inzara. Undi ati:Byose iyo bimpuriyeho ngendana na mugenzi wanjye witwa umushomeri nibaza icyo yacumuye mu Rwanda. Mbega u Rwanda rwiyo ngiyo ni uko byagenze?Intege nke ziratera agasusumira yakora mu murya inanga igakaraza kubera imbaraga nke.

Imbaraga ziraterwa ni uko ntaho ava nta naho agana ngo abashe kuganira ibyejo hazaza!! Uzamusiga ugaruke umusange kandi burya nawe ntiyari ikigwari.Iminsi iyo iguteye ijanja ujye upfukama yenda uwakunyaze binyuze muri za salon zokwa naka wa naka bazisubiraho bongere bakwibuke. Ubutwari buboneka gute?uratereranwa watabaruka ngo yari intwari?. Isari igusanganiza umugozi wa kigoyi wagana iwabo watwese bagahurura. Cyagihe barihe? Urugo urudasangiwe rurahungwa. Urugo rusangiwe ruraturwa.Ubwema butera ubushongore,naho politiki igushuka nk’ururimi rushuka umusaya mutazajyana gukubitanwa. Inkotanyi y’urugamba Mazimpaka Patrick ni umwe mu bibukwa mu iharanirwa ry’uru Rwanda turimo. Niba hari igiteganywa nawe yaragikwiye kuko amashyo akamwa niwe wayagabanye.Yikwicwa n’umwuma kuko atabaye umushumba mubi.

Niba hariniyagiwe ku igihe yararagiye ntabwo yaba ameze nkabaziragiye bakazinyaga mu rwuri ntihagire n’impomarutaro isigara.Ubuse abibye FARG babagize  gute?abitaba abadepite buri munsi baregwa amamiliyari babagize bate?abo Minisitiri Busingye yatangaje ko basahuye igihugu babagize gute?Impuhwe ntabwo zitangirwa mu rusengero gusa no muri FPR zirahari nihibukwe abaharaniye ko u Rwanda ruba uko ruri.

Ephrem Nsengumuremyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *