Uko babyumva nyuma yitanga ryÔÇÖumwami Ndahindurwa Kigeli

 Bamwe mu banyarwanda bakomeje kutumva kimwe itanga ry’umwami Ndahindurwa Kigeli kongeraho itabazwa rye?Ese ko bamwe bavuga ngo umwami Kigeli atabarizwe ishyanga,abandi nabo bati:umwami Kigeli agomba gutabariwa mu Rwanda ku gicumbi cye Mwima na Mushirarungu mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Nyanza?byumvikana gute?muyenzi

                                                                                Muyenzi Thadeo

Ubwo twari mu duce dutandukanye twahuye n’ingeri zitandukanye z’abanyarwanda harimo Muyenzi Thadeo tuganira ku kibazo cy’itabazwa ry’umwami Ndahindurwa V Kigeli?mbere yo kugira icyo atangariza itangazamakuru yabanje gushimira ko abonye umunyamakuru umubaza uko abyumva kongeraho ko we yadutangarije uburyo yandikiye inzego zose zitandakanye ku kibazo  cy’umwami Ndahindurwa V Kigeli mbere yuko atangira ishyanga. Muyenzi ati: Bavandimwe banyarwanda,nshuti z’u Rwanda namwe baturanyi ba hafi na kure,isi yose nabayituye bari mu gahinda gakomeye  kubera ko umutabazi mukuru yatabarutse ariwe umwami w’abanyarwanda Ndahindurwa V Kigeli warumaze imyaka mirongo itanu n’itandatu  ku itabaro ishyanga. Muyenzi yakomeje adutangariza ko  abanyafurika bose bari mu gahinda kuko yari umutabazi wabo.

Muyenzi ati:Twe abanyarwanda dufite  umubabaro,agahinda ,ishavu byenda kuduturitsa umutima. Bwana Muyenzi ko watubwiye ko wandikiye inzego zose uzibwira ikibazo cy’umwami Kigeli warugamije iki? Muyenzi ati: Nari ngamije ko umwami Kigeli yatahuka mu mahoro bityo aba Repubulika bakabana  n’ubwami  bagaturana  ntantugunda kuko bose ari abanyarwanda. Yakomeje adutangariza ko hagomba ubwisanzure mu bwigenge buhagije kuko mu itegeko nshinga ry’u Rwanda bemerera umunyarwanda gutura aho ashaka mu gihugu cye. Muyenzi yongeye kuvuga ko ubutabera bwiganzamo amategeko ashingiye ku ngoma ya gikoroni yari ihagarariwe n’ababiligi. Ibi bikaba ari nabyo bituma igihugu cy’ubufaransa gihora gisuzugura u Rwanda.

Ubuse ubona kuva wanditse warasubijwe cyangwa ntiwasubijwe ,niba warasubujwe byarakunyuze,niba utarasubijwe wabyakiriye ute? Muyenzi we ati:Hari igice kimwe nasubijwemo numva nyuzwe ,hakaba n’ikindi ntasubijwemo,icyo nari ngamije kwari ukwerekana ko Repubulika y’u Rwanda ikigendera ku mahame ya giparimehutu yasizwe n’ababiligi,aho nanyuzwe ni uko nanditse nsaba ko  itegeko nshinga ryahinduka bigakorwa,aha nagaragazaga ko Perezida Kagame yatorwa binyuze mu matora asesuye kugirango akomeze guhindura byinshi ,nkuko yabashije  kwereka abanyarwanda uko bagomba kubana badashingiye mu moko cyangwa uturere twari twaramunze u Rwanda.

Muyenzi akomeza kuganira n’itangazamakuru yaritangarizaga ko mu nyandiko ze yandikiye inzego zose aho yazigaragarizaga ibibazo byatanije abanyarwanda byashingiye ku macakubiri yazanywe na Repubulika. Aha twabajije Muyenzi uko Repubulika yazanye amacakubiri mu Rwanda? Muyenzi ati: Jyewe  ndabizi kandi nta n’umunyarwanda wakwibagirwa 1959 kugeza muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 kugeza na n’ubu tukirwana n’ibikomere byayo  byateye ipfunwe mu Rwanda. Muyenzi ati:Repubulika yabaye iyigice kimwe cy’abanyarwanda kuko yashingiye ku bwoko. Muyenzi waduha ishusho ry’uburyo Repubulika yubakiye ku bwoko? Muyenzi ati: Birazwi kuko ishyaka MDR Parimehutu niryo ryayoboye u Rwanda kuva 1960 kugeza 1994 hakorwa jenoside yakorewe abatutsi. Muyenzi we ati: Repubulika ica umwami Ndahindurwa V Kigeli yongeraho gutwikira abatutsi,kubamenesha,kwigabanya imitungo yabo n’ibindi byagiye bigaragara byatanyije abanyarwanda.abantu b

                                      Umwami Kigeli nabo bari kumwe mbere y'uko MDR Parmihutu ibamenesha mu Rwanda

Muyenzi yakomeje atangariza itangazamakuru ati:Ubuse utagera ntagereranya ntiwumva n’iryo zina MDR Parimehutu ko ryubatsemo amacakubili y’ubwoko. Muyenzi yakomeje  adutangariza ko Repubulika nta cyiza yazaniye abanyarwanda kuko ntiwavuga ubwingenge kandi bwarahawe bamwe abandi bakameneshwa utarameneshejwe yarishwe,ninde wayoborwa cyangwa akibagirwa uko Inyenzi zagabaga ibitero uko buri mututsi utarahunze yicwaga,ninde wakwibagirwa uko umututsi yafungwaga,ibi byarakomeje kugeza 1972 agakino kabaye mu mashuri yisumbuye na Kaminuza imwe ya Ruhande iyicwa ry’abatutsi.

Ikindi cyerekana ko Repubulika yabaye iyabamwe n’uburyo 1990 Inkotanyi zagabye igitero ku Inzirabwoba nabwo Repubulika igashakishiriza ikibazo ku batutsi,ninde utazi ifungwa ryabiswe ibyitso?ninde utazi uko barunzwe mu ma stade atandukanye baraye barasa mu kirere mu mjyi wa Kigali ngo Inyenzi z’umwami Kigeli zateye?Muyenzi yakomeje adutangariza ko nyuma  1994 abanyarwanda bose bategereje ko umwami Ndahindurwa V Kigeli atahuka baraheba  kuko bumvaga ko FPR igiye kumucyura ,dore ko  uwari Perezida Bizimungu Pasteur yabajijwe icyo kibazo muri stade Regional ya Kigali 1996 ntiyagira igisubizo atanga.

Leta y’ubumwe ikijyaho iyobowe na FPR yari yitezweho ko ikibanze ari ugucyura impunzi zose harimo n’umwami Ndahindurwa V Kigeli,gusa kugeza na n’ubu twatunguwe no kumva ko umwami Ndahindurwa V Kigeli atangiye ishyanga. Muyenzi yakomeje adutangariza ko we yumva atarasubijwe uko yari yasabye mu busabe bwe yasabaga ko umwami Ndahindurwa V Kigeli yatahuka nk’uko mu bindi bihugu bikorwa,urugero:Ubwongereza, Espange, Maroc ,ububiligi nahandi.

Muyenzi we yakomeje adutangariza ko Repubulika yagiye ivuga ko umwami aje yagarura ubuhake n’ikiboko. Muyenzi we asanga atariko bimeze kuko iyo ni myumvire y’amacakubili  yashingiye kwikubira ubutegetsi kongeraho guheza bamwe mu banyarwanda hifashishijwe iturufu y’ubwoko. Aha Muyenzi yakomeje adutangariza ko ubundi Repubulika iba iyabose ko idaheza abafite ubwami,iyi rero ni igice cya MDR Parimehutu nk’uko yabyutse ibyitwa. Twabajije Muyenzi ko yandikiye inzego azisaba ko umwami Ndahindurwa V Kigeli yatahuka mu Rwanda none akaba yaratangiye ishyanga uko abyumva?Muyenzi we ati: Nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi biragaragara ko igisigaye  abanyarwanda bose mu mitekerereze yabo ishingiye ku miyoborere n’amateka banyuzemo,ari ay’ingoma y’ubwami,ari aya Repubulika bakwiye kubana mu Rwanda ntawurushije undi uburenganzira.

Muyenzi we ati:Kuva u Rwanda rwavuga ko rubonye ubwigenge ntabwo haraba amashyaka abili kuko hahoraho ishyaka rimwe rikaba ariryo rigenera ayandi kubaho.  Muyenzi we ati:Nifuza ko habaho ishyaka riharanira ubwami nk’uko hari iriharanira idini gaturika PDC hakaba niriharanira islam PDI.Muyenzi gusoza n’iki wabwira abanyarwanda ku itabazwa ry’umwami Ndahindurwa V Kigeli kongeraho naho yatabarizwa? Muyenzi ati: Nifuza ko hategurwa mu buryo bw’umuco nyarwanda kongeraho n’amategeko bigashingira amwe mu mategeko yagiye akumira uburenganzira bw’umwami Kigeli,bityo agahabwa icyubahiro nk’uwayoboye u Rwanda bakazamushyingura i Mwima na Mushirarungu i Nyanza aho yimiye ingoma yimitswe n’abanyarwanda bose hakuweho izo nzitizi za Parimehutu.

Ikindi cyo  kumuhango wo kumutabariza niho himikwa umusimbura,aha rero hari ibyifuzo by’abanyarwanda bizwiko Kigeli asimburwa na Mibamwe agahabwa inshingano ziryo zina. Muyenzi ati: Kigeli Rwabugili yasimbuwe na Mibambwe  IV Rutalindwa. Muyenzi we ati: Ibi nibyubahirizwa buri munyarwanda agahabwa agaciro nka nk’undi ntigaharirwe Parimehutu gusa ,ahubwo Demokarasi isangirwe n’abanyarwanda bose  igihugu kibe intangarugero mu isi hose,kubera ko gifite Perezida ureba kure akareberera abanyarwanda. Muyenzi ati:Jyewe nshimira perezida Kagame kuko yahuje abanyarwanda atahura impunzi zose zaba izi 1959 kongeraho izi 1994 bose abereka ko ari abanyarwanda.

Ephrem Nsengumuremyi

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *