Moto ya nyuma muri poromosiyo ÔÇ£Tunga ÔÇ£ya Airtel Rwanda yahawe nyirayo

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 4/Ugushyingo,nibwo Nyiransabiyera Ewuzebiya umunyamahirwe wa 12 muri poromosiyo “Tunga “ya Airtel Rwanda yashyikirijwe moto ifite agaciro k’amafaranga y’amanyarwanda 1,500,000.Ibi byabereye Kimironko mu karere ka Gasabo.

Nyiransabiyera Ewuzebiya w’imyaka 21,ukomoka mu murenge wa Mwurire mu Karere ka Rwamagana wegukanye moto ya 12 muri poromosiyo ‘’Tunga’’ya Airtel Rwanda,yabwiye abanyamakuru ko ashimishijwe cyane na moto ya nyuma yatsindiye,kandi ko ikimushimishije kurushaho,ari uko igiye kumufasha gusubira mu ishurli kuko ngo yari yaracikirije amashuri,aho yagarukiye mu mwaka wa gatatu icyiciro rusange(Tronc Commun).EWUZEBIYA

                                             Nyiransabiyera Ewuzebiya watomboye moto ya nyuma ya 12

yagize ati”Nkimara kumenya ko natsindiye iyi moto narishimye cyane.Iyi moto izamfasha gusubira mu ishuli.Ngiye kuyishyira mu muhanda bityo nzabone amafaranga y’ishuli nsubire kwiga.Ni ibyishimo byinshi kuri jye.”

Dukuze Pasiteri uhagarariye Airtel mu Karere ka Gasabo, yasabye abakoresha Airtel gukomeza kugerageza amahirwe bakina dore ko hasigaye igihembo nyamukuru cy’imodoka izegukanwa n’uzagira amanota menshi.AIRTEL PASTEUR

                       Dukuze Pasiteri uhagarariye Airtel mu Karere ka Gasabo

Yagize ati “Airtel ntabwo izabatenguha izabahora hafi yaba mu buryo bwo guhamagara,internet n’uburyo bw’ama poromosiyo menshi.”

Moto yatanzwe uyu munsi ni iya 12 muzagombaga gutangwa ikaba ari yo ya nyuma. Biteganyijwe ko uwatsindiye imodoka azamenyekana tariki 9 Ugushyingo, 2016.moto ya 12 Ewuzebiya

     Nyiransabiyera Ewuzebiya aherezwa ibyangombwa byose bya Moto

Ni ubwa kabiri Poromosiyo ‘Tunga’ ibaye iteguriwe mu Rwanda.Kugira ngo umuntu abe umunyamahirwe bimusaba kwandika *155# akagenda asubiza ibibazo bagenda bamubaza,agahabwa amanota yagenewe buri kibazo.

Clementine Nyirangaruye

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *