Intego za Parimehutu zigezweho:Umwami atangiye ishyanga ahataba inshyushyu

Rwanda iyo ngutekereje umutwe urameneka nkibaza icyo abawe bapfa?ninde watanga umuti?utawutanga ninde?uzigirantibindeba ngo uramye umugati ,ariko isi y’ubu siyo yejo.Ibijya gucika bica amarenga. Inkubiri ya Repubulika yaciye umwami amaraso arameneka.kigeliii

                                                               Ndahindurwa mbere y'uko aba umwani Kigeli

Ninde wakwirengagiza ko ibisigisisgi bya MDR Parimehutu byanze ko umwami Ndahindurwa Kigeli agaruka mu Rwanda. Ingoma zose zangiye umwami kugaruka mu Rwanda?inka zirateka nizikamwa amata ntavura adahongewe,andi abuganizwa mu bikarito. Igitangaje muri politiki abamumenesheje nabo barahunze.Inkubiri ya Habyarimana Joseph alias Gitera yayikongeje mu Rwanda imbarutso ya parimehutu iba iravutse.kiggg

                               Uyu muhango niwo ababirigi bagize urwitwazo rwo kubiba amacakubiri mu banyarwanda

Mbonyumutwa Dominique agiriwe inama na Diyoseze ya Kabgayi bamuhuza na Kayibanda Gergoire maze urwangano ruba ruravutse. Ibisigisigi bya Parimehutu byiziritse muri Repubulika y’u Rwanda urukundo rurakonja.Abanyuramatwi bati: Tutatsinze gaye!!bati:ubwami bwagiye nk’ifuni iheze.ingomalll

                                        Umuco nyarwanda nawo Ababirigi bawugize icyaha ku ngoma ya cyami

Abaparemehutu barimo Makuza Anastase agira ati:Gatutsi hinga nta mfashanyo uzongera kubona.Gatutsi honga amajwi nibere Depte. Ibibyahamijwe n’umuhungu we Michel wakoraga muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga wagiye gukora muri Ambasade y’u Rwanda.RugiraAmandin udasize Munyagasheke Isac.abazungulll

                                                            Umwami Kigeli Ababirigi bamusaba kwegura

Niba Umwam iKigeli atangiye ishyanga byaba bivuzweho gute mu Rwanda ?rurimo abamuhowe bamuzira ngo agaruye ubwami.Iya mbere ukwakira 1990 ninde wayoberwa ifungwa ry’ibyitso?ninde wayoberwa abafungiwe muri  stade Regional bazira inyenzi z’umwami Kigeli?ninde utazi abagogwe bishwe bamuzira?Igihugu cy’u Burundi kijya kivuga ko gishaka kuzashyingura umwami Mwambutsa. U Rwanda kuki rudasaba igihugucy’uBubiligi umugogo w’UmwamiMusinga.keraba

                                             Abanyarwanda bibaza ishyanga baciriyemo Umwami Kigeli

Repubulika y’u Rwanda yanze urunuka ingoma ya Cyami kugeza n’ubu.Ikibyihishe inyuma n’iki? Inkuru yincamugongo yuko Umwami Kigeli yatanze yasakaye mu Banyarwanda kuri  tariki 16 Ukwakira 2016. Umwami Ndahindurwa Kigeli V yatanze afite imyaka mirongo inani(80) yatangiye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.Uwari Umukarani n’Umuvugizi w’Umwami Kigali V Ndahindurwa, Boniface Benzinge, yavuze ko bategereje kuzasobanurirwa n’abaganga ibirenzeho ku itanga rye, ariko icyemezo ku ishyingurwa ry’Umwami kigomba gufatwa n’abajyanama be.Mu kiganiro yagiranye na Radio Ijwi rya Amerika, Benzinge yavuze ko gutangira ishyanga k’Umwami ari ibyago bikomeye.Ati ‘‘Ni ibyago cyane kuko twarahunganye, tumaranye n’igihe kirekire kuva ndetse mu ishuri.abbbbb

                                             Akarasisi k'abasirikare biyereka Umwami Kigeli

Twize hamwe mu ishuri rya Astrida mu Bafureri b’Urukundo,(Groupe officiel de Butare Indatwa) ni naho twamenyaniye, kuva uwo munsi kugeza ubu.’’ Benzige ati:Kuba yatangiye imahanga ni ibyago twagize ariko si igitangaza, umuntu yatangiye aho Imana yamugeneye, si we wihitiramo ngo azatangire ahangaha. Aho Imana yamutegetse niko bigenda kandi tugomba kwemera kuko nawe azi Imana.’’Yari asanzwe arwaye ariko bitari bikabije, ni uburwayi bw’ubukuru ndetse yabugendanaga, ariko si uburwayi bw’indwara yamufashe none.’’Kigeli V atanze agifite icyizere cyo kugaruka mu Rwanda.zanayi

                                   Ingabo z'Abakongomani hamwe na MDR Parmehutu birukanye umwami Kigeli

Benzinge yavuze ko Umwami Kigeli V atanze yari agifite icyizere cyo gutaha mu Rwanda nk’igihugu yavukiyemo, ati ‘‘kandi yabyifuje igihe kinini ariko ni uko bitagiye bishoboka.’’Yavuze ko Umwami Kigeli V Ndahindurwa yari umuntu wiyoroheje kandi ukunda Imana, akaba asize umurage azibukirwaho wo gukunda Imana no kuba yaraharaniye ubwigenge bw’u Rwanda kandi akabugeraho.kayibanda1

                                                     Kayibanda Gergoire wabaye Perezida wa MDR Parmehutu

Ati ‘‘Ikindi twamwibukiraho ni uko ubwigenge bw’u Rwanda niwe tubukesha, niwe wabwicaje mu muryango w’Abibumbye, akaba ari nacyo cyatumye Ababiligi bamwirukana mu gihugu. Mu kuri ni nacyo yazize rwose kugira ngo ajye mu buhungiro kuko nta munyarwanda wigeze wirukana Umwami Kigeli V, yirukanwe n’Ababiligi.’’Nyuma y’itanga ry’Umwami Mutara III Rudahigwa kuwa 25 Nyakanga 1959, nyuma y’iminsi itatu nibwo Kigeli V Ndahindurwa yimitswe ategeka kugeza tariki 28 Mutarama 1961.nnnnnnnn

                                                   Mbonyumutwa Dominique wahembereye urwangano ku Ndiza

Umwami Kigeli n'umuvugizi we Benzige bavuga ko ubutegetsi bwe mu Rwanda bwashyizweho iherezo na Kamarampaka yemeje ko ingoma ya cyami isezererwa hakimikwa Repubulika, asimburwa na Mbonyumutwa Dominiko ubwo we Kigeli V yari yagiye i Kinshasa, agomba kubonana n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Dag Hammarskjöld, kuva ubwo ntiyagaruka mu Rwanda.Habyarimana_Joseph_Gitera

                                               Habyalimana Joseph Gitera wazanye amategeko icumi y'Abahutu

Ndahindurwa wari warabatijwe Jean Baptiste, yakomeje ahunga anyura muri Tanzania, Uganda na Kenya, akomereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yabonye ubuhungiro mu 1992, atura mu Mujyi muto wa Oakton muri Leta ya Virginia, aho yari abayeho mu buzima buciriritse.Benzige yakomeje agira ati ‘‘N’aho Umuryango w’Abibumbye wemezaga ko agomba gutaha ngo bazatange ubwigenge ari mu Rwanda, Ababiligi babirenzeho bagira Repubulika kandi bitari muri gahunda y’umuryango w’Abibumbye.’’‘‘Uburakari rero bari bafite iteka, ni uko abakoloni bose muri icyo gihe ntabwo bashakaga gutanga ubwigenge muri Afurika, ariko Kigeli ni umwe mu babusabye kandi barabubona, akaba ari cyo cyarakaje Ababiligi bakamuvana mu gihugu amaguru adakora hasi,Ababiligi nabo bari bashyigikiye MDR Parimehutu.KAKKKK

Kayibanda ari kuri stade Kamarampaka i Gitarama ageza kuba Parimehutu intsinzi yo kumenesha ingoma ya cyami

Ibikorwa by’ubwiru byari biyobowe na Musenyeri Andre Perodin nibyo byatumye umwami Kigeli  ameneshwa mu Rwanda kugeza aguye ishyanga. Niba Leta y’u Rwanda yashyizeho itangazo ryo kuzatanga inkunga yo kuzashyingura umwami Kigeli.Hazashishozwe  amakosa yakozwe mu Rwanda agatera ubuhunzi. Umwami Kigeli umuryango we wakoze inama tariki 21 uwakira 2016 kugirango harebwe uko yashyingurwa mu Rwanda.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *