Igihembo nyamukuru muri poromosiyo ÔÇ£Tunga ÔÇ£ya Airtel Rwanda cyahawe nyiracyo.

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 11/Ugushyingo,nibwo Victor Gerard umunyamahirwe  muri poromosiyo “Tunga “ya Airtel Rwanda yashyikirijwe imodoka ifite agaciro k’amafaranga  10,000,000 y’amanyarwanda,igihembo nyamukuru nyuma ya moto 12 zari ziteganyijwe muri iyi poromosiyo.Anita nnn

                               Anita Victor Gerard yegukanye imodoka ya Airtel muri Tunga poromosiyo

Anita Victor Gerard,utuye mu karere ka Gasabo wegukanye imodoka yo mu bwoko bwa…….. igihembo nyamukuru muri poromosiyo ‘’Tunga’’ya Airtel Rwanda,yamaze impungenge abantu bafite imyumvire y’uko gutsindira igihembo ari imitwe nta kuri kurimo,ashishikariza abantu kwitabira gukoresha umurongo wa Airtel kuko Airtel ibafitiye ibyiza byinshi.

 Yagize atiHari igihe wicara ukavuga ngo buriya ni imitwe.Nkuko nanjye natekerezaga kuko ndibuka umunsi umwe naribajije nti ariko njyewe kuki ntatombora?ni imitwe.,Harimo kurimanganya.Hari abantu bafite iyo myumvire.Kuri uyu munota,ariko nkuko nabyiboneye n’amaso yanjye,nta burimanganya burimo.Ndashishikariza abantu kwitabira umurongo wa Airtel kubera ibyiza  nyikesha ngo ntibagacikanwe n’amarushanwa nka’aya aba aje, internet yihuta n’ibindi byinshiNyampinga-Clementine

                                                            Nyampinga Clementine uhagarariye Airtel

Nyampinga Clementine uhagarariye Airtel , yavuze ko poromosiyo yagenze neza,avuga ko bashyizemo amafaranga menshi kugirango bashimishe abafatabuguzi ba Airtel ngo barusheho kwisanzura ku murongo wa Airtel,bityo n’abatari bakoresha ifatabuguzi rya Airtel babe baryitabira.kaje vuba

                                          Imodoka ya tsindiwe muri Tunga poromosiyo ya Airtel

 Yagize ati Twashyizemo amafaranga menshi.Kugirango utombore ikintu gifite agaciro ka 1,600,000,harimo n’ubwishingizi,urumva nacyo ni ikintu gikomeye ku bafatabuguzi bacu.Uyu munsi tukaba dusoje irushanwa dutanga imodoka ifite agaciro ka miliyoni 10,000,000.Natwe twashyizemo amafaranga menshi kugirango dushimishe abakiriya bacu,kandi n’abataraza muri Airtel ndabashishikariza kuyikoresha kubera ibyiza byinshi ibateganyiriza

Ni ubwa kabiri Poromosiyo ‘Tunga’ ibaye iteguriwe mu Rwanda.Kugira ngo umuntu abe umunyamahirwe,byasabaga kwandika *155# akagenda asubiza ibibazo bagenda bamubaza,agahabwa amanota yagenewe buri kibazo.

Muri poromosiyo  Tungaya Airtel,umunyamahirwe wagiye agira amanota menshi kurusha abandi, akaba ariwe  wagiye yegukana ibihembo bitandukanye byari byateganyijwe, ari byo amainite,moto 12 mu gihe cy’ibyumweru 12,n’imodoka,igihembo nyamukuru.

Clementine NYIRANGARUYE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *