WIOCC KU ISONGA MU GUHUZA AFRIKA NÔÇÖISI YOSE BINYUZE MU MIYOBORO YA INTERINET ICA MU MAZI.

Bumwe mu bwoko bw’ ishoramari burimo imiyoboro ya interineti inyujijwe munsi y’amazi,bukoreshwa na kampani y’abahinde ari yo West Indian ocean cable company  (WIOCC),buri ku isonga mu mu gutanga servisi zinoze ,mu bushobozi bwo guhuza ibihugu birenga 30 byo ku mugabane w’Afrika n’ibindi bihugu bitari bike ku isi.                                                      

Ibi ni ibyatangajwe na James Wekesa,umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri WIOCC,mu gikorwa cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize, cyo gushimira abafatanyabikorwa b’iyi kampani uburyo bitwara neza,mu kazi kabo ka buri munsi.

Muri uwo muhango,abari bari aho bose bishimiye uburyo  WIOCC ari kampani ifite umwihariko wayo kuko izobereye isoko mu gutanga serivisi nziza kubakiriya bayo.Mu bushobozi bafite ,harimo gukwirakwiza serivisi zayo ku isi hose mu bijyanye n’imikoreshereze ya interineti mu matefoni agendanwa,na serivisi zose za interinet zitangwa na WIOCC.

Ibi byose bifatiye runini Afurika mu guteza imbere isoko ryashyiriweho umuyoboro wagutse wa interinet muri terefoni zigendanwa hamwe no kuba WIOCC izi neza imyitwarire y’abakiriya bayo,n’uburyo itanga umuti w’ibibazo bahura nabyo.bamwe mu bayozi photos

 

                                   Bamwe mu bayobozi ba WIOCC mu nzego zitandukanye

WIOCC nka bamwe mu bashoramari bashora imari mu buryo bwagutse kurusha abandi bashoramari, bakora ibishoboka byose bifashishije imigozi ihuza Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara n’uBurayi.

wiocc PICTURE

                                                        James Wekesa,umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri WIOCC

James Wekesa,umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri WIOCC mu muhango wo gushimira abafatanyabikorwa yavuze  ko bamaze igihe kitari gito bashaka gukorera mu Rwanda.Yashimangiye ko gushora imari mu Rwanda ari ukwerekana ko bashyigikiye igihugu cy’u Rwanda kuko nacyo cyoroheje ishoramari mu ikoranabuhanga aho bigaragarira mu buryo ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga bikomeje kwiyongera kandi ashima iterambera ubucuruzi bwa serivisi z’ikoranabuhanga.

YagizeatiTwamaze igihe kinini twifuza gukorera mu Rwanda,kuko inzitizi zose zari zihari zaterwaga n’uko u Rwanda rudakora ku Nyanja zari zamaze gukurwaho.”

Yakomeje avuga ko bashimira cyane minisiteri ifite ikoranabuhanga mu nshingano kuko yorohereza abantu gukorana n’abafatanyabikorwa hano mu Rwanda mu gutanga serivisi zirambye.

Ati:” Turashimira minisiteri y’ikoranabuhanga ku ukworoshya imikoranire hagati y’abaturarwanda n’abafatanyabikorwa mu gutanga serivisi zirambye.’’

Kamali Geoffrey,undi muyobozi w’imwe muri kampani zikorera mu Rwanda,ushinzwe gushaka no gutegura isoko ry’abakoresha interinet mu materefoni agendanwa muri kampani akoramo ariyo Action Networks,yatangaje ko kuva batangira gukorera mu Rwanda,bamaze guhuza u Rwanda n’ibindi bihugu binyuze Dar es Salaaam,Nairobi na London umurwa mukuru w’uBwongereza.

Yagize ati”Nguko uko twashoboye kwagura ubucuruzi bwacu hanze y’uRwanda.Kuri ubu,dufite interineti y ihuta kurusha izindi.”

Iyikampani imaze imyaka myinshi yongereye umubare wa serivisi zitandukanye zihabwa abakiriya mu gace k’Uburasirazuba bwoHagati ku rwego mpuzamahanga mu bihugu bya Afurika,harimo n’u Rwanda,ku biciro biciriritse no ku muvuduko mwinshi mu mijyi 100 mu bihugu29 ku mugabane w’uBurayi no mu mijyi irenga 700 mu bihugu 70 ku isi yose.

Clementine NYIRANGARUYE

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *