NCNM ikomeje kuniga ubuganga Leta nitabare

 

Amakuru ava ahizewe ni uko ubu inzego zahagurukiye icyo kibazo.

Imikorere ishingiye ku ihame runaka iba myiza ,naho ishingiye ku nyungu za naka wa naka wagabiwe na naka yo igira amakimbirane,igakurikirwa n’ubuhunzi,kuko iba ishingiye ku gitugu cyo kwikanyiza.Inkuru yacu iri  ku rwego rushinzwe abaforomo n’ababyaza mu Rwanda kubera ko rwihaye itegeko riniga ubuganga. Minisiteri ya Minisitiri w’intebe yigeze gukemura ikibazo cya Minisiteri y’ubuzima niy’uburezi ,ariko itegeko ntiryahindurwa none rikomeje kubera iteme NCNM gukomeza guca amafaranga atagira na kitansi.murekezi-anastase

                                              Min.w'Intebe Murekezi Anastase

Umunyeshuri wize ubuforomo n’ububyaza arahangayitse kubera ko ibyo yize akabihererwa impamyabumenyi(diplome)na Kaminuza yizemo yateshejwe agaciro na NCNM kubera ikizamini kimwe cy’umunsi umwe. Umubyeyi wikokoye agashakira umwana we ifaranga ritari rikeye kugirango yige Kaminuza akaba ibyo yize biteshejwe agaciro nawe arababaye.NCNM ikoresha ikizamini kabili ku mwaka kandi hari Kaminuza yigisha ikanatanga diplome. Turi ku kibazo kimaze gufata intera kikaba cyarigize gusuzumirwa kwa Minisitiri w’intebe hagafatwa umwanzuro yuko inteko ishingamategeko izahindura itegeko ryemerera NCNM gukoresha ikizamini umunyeshuri urangije kwiga Kaminuza mu ishami ry’ubuforomo n’ububyaza. Ubu iki kibazo gihangayikishije Kaminuza zose yaba zimwe zigenga cyangwa iza Leta.MEDECINE

                                                                     Abarangije KHI

Twaganiriye nabo mu ishami rishinzwe za kaminuza,gusa banze ko amazina yabo yatangazwa kubera impamvu z’umutekano wabo,ariko badutangarije muri aya magambo:Kaminuza yigisha umunyeshuri imyaka myinshi kandi yagenwe na Leta iyo rero ibonyeko uwo yigishije yagiye atsinda ibizamini kuva agitangira kugeza arangiza bamuha diplome kugirango ajye ku isoko ry’umurimo. Twamubajije ku kibazo cya NCNM impamvu abanyeshuri n’ababyeyi bayinubira?umwe ajya gusubiza itangazamakuru yagize ati:NCNM yo irarenze kuko irenze na Kaminuza,ariko si ukuvuga ko irenze Kaminuza mu bumenyi cyangwa mu myigishirize iyirenzeho kuko itesha agaciro ibyo yigishije igihe kingana n’imyaka ine cyangwa itanu. Yakomeje adutangariza ko amasomo yose yigishwa atangwa na Minisiteri y’uburezi yo ibifite mu nshingano.carousel_graduation2

                                                                 Abarangije ubuganga i Gitwe

Twamubajije impamvu NCNM ivugwamo?namwe muri abanyamakuru muzayibaze impamvu itesha agaciro Minisiteri ibifite mu nshingano kandi ariyo itegura amasomo nyuma igategura ibizamini. NCNM ni urwego ruva muri Minisiteri y’ubuzima rutanga ikizamini cy’umunsi umwe kandi kimwe gusa. Aha rero niho abanyarwanda bibaza ukuntu umuntu yiga Kaminuza akayirangiza,nyuma yayarangiza ukumva ngo NCNM ikoresheje ikizamini cy’umunsi umwe yamasomo ataye agaciro umunyeshuri aratsinzwe. Abasesengura basanga NCNM igamije gutesha agaciro Kaminuza. Bamwe mubaganiriye n’ikinyamakuru ingenzi batashatse ko amazina yabo yatangazwa bagize bati:Ubundi icyo kizamini gitegurwa nande?ese abagitegura baba babifitiye ubuhe bumenyi?Abandi bati:Ikizamini gitegurwa hakurikijwe uko umwalimu yigishije ni uko umunyeshuri yagiye yiga.Abalimu bo bati:Hari n’ikizamini uha umunyeshuri ugendeye ku masomo wamwigishije ni uko yayamenye.drok

        Dr Binagwaho ibibazo yasize byabereye uwamusimbuye umutwaro

Abasesenguye imikorere ya NCNM basanga atari ikizamini ahubwo ari concours bakurikije imyanya iri mu bitaro runaka nabwo bagamije kwibonera ifaranga. Ibizamini bitegurwa n’impuguke  ziba zarateguye amasomo,naho NCNM yo iraniga iterambere ry’umuganga arinako umurwayi aharenganira. Bamwe mu bahejejwe mu gihirahiro na NCNM bibaza impuguke zifashishwa mu itegurwa ryicyo kizamini?Ikindi kigaragaza ko NCNM ikora nabi ni aho yafashe abarangije muri Kaminuza ya Leta KHI ,abanyeshuri 42 bakoreshejwe ikizamini hagatsinda 2 gusa. Aba banyeshuri bo muri KHI bari baratsinze ibizamini bya Kaminuza hamwe nibya Leta none NCNM yo iberetse ko batigeze biga. Ibi rero nibyo bikomeje kugaragaza ko NCNM ikomeje kubangamira imyigire y’ubuforomo n’ububyaza.arton22317

                               Bariga ubuganga bihebye kubera NCNM

Minisiteri y’ubuzima nirenganure abarenganywa na NCNM.Minisiteri y’uburezi yo nigaragaze ireme ry’isomo rihamye uko ryigishwa.Abasesengura bo baragira bati:Niba NCNM ishaka umunyeshuri ufite ubumenyi niyerekane uko yahabwa amasomo? Abandi bati:NCNM irishakira ifaranga gusa,kuko Kaminuza ifite umwanya wo kwigisha kuko itanga Diplome naho NCNM yo ikoresha ikizamini kitagira umusaruro uretse uwo kwibonera ifaranga,kuko icyo kizamini nigitesha agaciro ibizamini bya za Kaminuza hamwe ninya Leta iba yatanze kuko Minisiteri y’uburezi ibifitiye ubushobozi. Abahanga bati:NCNM yanyujije itegeko mu nteko ishingamategeko none ntirirahindurwa rikaba ariryo ikigenderaho itesha agaciro amasomo ya  za Kaminuza. Inteko ishingamategeko nihindure itegeko nkuko ihindura andi yose kuko ribangamiye  benshi.

Niba rero Leta yareka buri Minisiteri ikajya ijya gutesha agaciro ibizamini byatanzwe muri za Kaminuza ishaka abakozi ntaho uburezi bw’u Rwanda bwaba buganishwa. Niba Minisiteri y’intebe yari yarakemuye ikibazo kuki cyagarutse?Amakuru twakuye kwa Minisitiri w’intebe ngo bari babwiye Minisiteri y’ubuzima ko igomba kumenya ubuzima naho iy’uburezi ikamenya amasomo. Iyo tuvuze Minisiteri y’ubuzima si ikosa ryayo ahubwo ni ikibazo cy’urugaga rwa NCNM ruvuga ko rurengera ababyaza n’abaforomo. NCNM yakagombye kwegera buri Kaminuza ikamenya uko buri munyeshuri yagiye yiga bakareka kurenganya abarangije kwiga babaha ikizamini gitesha agaciro ibyo bize bakarangiza.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *