Minisiteri y’ubutabera yandikiye Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu kwandika abana bafite ikibazo cyo kutandikwa mu irangamimerere  bandikwe kugeza ku myaka 18 bavutse.Dg

                                                                             DG wa RBC

Itangazamakuru n’intumwa idatenguha ntugaheranwe n’agahinda .Nushaka kumenya uko birinda sida gana RBC iguhe inama.RBC yakwirakwije utuzu dutanga udukingirizo k’ubuntu mu mujyi wa Kigali ,kugirango uwanduye yo kwanduza abandi nutarandura yikingire mu gihe akora imibonano mpuzabitsina.

Umuti ntuvurira ubwinshi,umuti ntuvura kubera umuganga wawuguhaye.Umuti unywewe neza uravura. Ishyirahamwe ry’abanyamakuru baharanira kurwanya sida no kubungabunga ubuzima(abasirwa) bafatanije n’ikigo cya Leta RBC bahagurukiye  igikorwa cyo kuganira na bamwe mu bagore baturiye imipaka bakora uburaya. Iyo havuzwe uburaya abandi bumva abagore bigurisha ,abandi abagore bigize ibyigenge n’ibindi nk’ibyo.busigye

Abasirwa hamwe na RBC bo bajya gufata icyemezo cyo kuzenguruka imwe  mu mipaka izwi ko hagaragara uburaya cyane yarigamije kugira inama abo bagore kwirinda sida bakoresha agakingirizo cyangwa ubanduye bakihutira gufata imiti igabanya ibyuririzi ,kandi nabo bagakoresha agakingirizo birinda kuyikwirakwiza mu bagabo baryamana nabo. Tariki 01/Nyakanga 2016 nibwo abanyamakuru bibumbiye mu ishyirahamwe (Abasirwa) bari ku mupaka w’u Rwanda n’igihugu cya Uganda  ahazwi mu cyanika. Ikiganiro kirambuye itangazamakuru ryibumbiye mu  ishyirahamwe Abasirwa bagiranye nabo bagore bakora uburaya cyagarukaga ku kibazo  gikomeye cyibugarije aricyo kubyara abana Leta ikanga kubandika kubera ko badafite ba se bazwi. ABASIRWA23

Abasirwa ntibakoreye ku mupaka wa Cyanika gusa kuko bashatse kumenya no kuyindi mipaka uko byifashe mu rwego rwo kurwanya sida no kwirinda kuyikwirakwiza. Intero yabaye imwe mu bagore b’abanyarwandakazi biyemeje gushyira ahagaragara ko bakora akazi k’uburaya. Abasirwa bageze mu karere ka Rusizi baganira nabo bakora uburaya bo bati:Twe dukora uburaya ariko ikiduhangayikishije nabo twabyaye batagira aho banditse.kaboneka30                              Min.Kaboneka niwe urebwa nikibazo cy'iyandikwa ry'abana bavutse base batazwi

Abo bagore bati:Tugize amahirwe tubonye itangazamakuru muzatubarize impamvu batugora banga kutwandikira abo twabyaye badutuma abagabo twabyaranye kandi tutabazi. Umugore umwe yagize ati: Jyewe ninjiye mu buraya kubera kubura epfo naruguru ,niyo mpamvu nabyaye umwana nkamubyarana n’umugabo ntazi  kuko twararanye iryo joro ntwara inda. Abasirwa baganiriye n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwari buhagarariwe na Visi meya kongeraho umunyamabanganshingwabikorwa wa karere.

Buri munyamakuru  yagarukaga ku kibazo yagejejweho cyuko hari abagore bafite intimba yuko babyaye abana bajya kubandikisha bakabangira  bagatumwa kuzana abagabo bababyaranye. Abayobozi bo mu karere ka Rusizi batangarije icyo gihe itangazamakuru ko batari babizi ngo bazabikemura. Ubu rero abagore babyaranye n’abagabo batazwi bikaba byari byarabujije abana babyaye amahirwe yo kwandikwa mu gitabo cy’irangamimerere cyakemutse. Icyemezo ni ibaruwa Minisitiri w’ubutabera yandikiye  Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu  ko abana bafite umubyeyi umwe bagomba kwandikwa nta faranga bamuciye. Leta iyo yamenye ikibazo iragikemura.

Ingenzinyayo .com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *